Guillame Boivin atsinze Etape 1 Kigali >>Ngoma. Areruya Joseph afata ‘maillot-jaune”
12h15′: Iyi etape yegukanywe na Guillaume Boivin w’ikipe yo muri Israel akoresheje 2h12’35 ibihe bimwe n’iby’abandi 17 bose bamukurikiye. Umunyarwanda Areruye Joseph w’ikipe ya Les Amis Sportif y’i Rwamagana niwe wafashe ‘Maillot Jaune’ y’uyoboye irushanwa kugeza ubu bateranyije Prologue n’iyi etape irangiye.
Mu bakinnyi 17 ba mbere harimo abanyarwanda batandatu; Uwizeye Jean Claude(6), Areruya Joseph(10), Jean Bosco Nsengimana (12), Gasore Hategeka(14), Valens Ndayisenga(16) na Nathan Byukusenge(17).
Etape ya mbere ya Tour du Rwanda iratangiye, abasiganwa bahagurutse ku Kicukiro imbere ya IPRC-Kigali (ahahoze ETO Kicukiro) berekeje i Ngoma aho bahagarara mu kagari ka Cyasemakamba. Turamenya uwa mbere mu masaha macye ari imbere.
Bahagurutse ari abasiganwa barenga gato 70 bavuye mu mahanga anyuranye bitabiriye iri rushanwa, muri bo harimo abanyarwanda 15 ari nabo bahabwa amahirwe yo kwegukana iri rushanwa kuko mu myaka ibiri ishize baryegukanye.
Ku muhanda wa Kicukiro, Remera, gukomeza Kabuga no ku zindi centres n’ibyaro ugana Iburasirazuba abantu ni uruvunganzoka baje kwihera ijisho ibi byiza ku buntu.
10h30′: Mu Kabuga ka Musha niho hantu haterera honyine hari kuri iyi etape ya mbere, isiganwa rihageze Amanuel Meron Wa BikeAid ariwe uri imbere y’abandi.
10h40′: Mu mujyi wa Rwamagana Valens Ndayisenga aratobokesheje, amara 2min ahabwa ubufasha, ariko asubiye muri mu gikundi bitamugoye cyane kuko ari ahatambika.
11h10’: isiganwa ryinjiye muri Kayonza, Nathan Byukusenge na Guillome Boivin wa Cycling Academy yo muri Israel bacomotse mu gikundi.
Areruya Joseph, Jean Bosco Nsengimana na JClaude Uwizeye barabakurikiye, bamaze gusiga igikundi 40sec
11h45′: Habura 10Km abasiganwa barindwi bari bari imbere basize abandi ho amasegonda 14. Abo barimo Valens Ndayisenga na J.Claude Uwizeye.
11h50′: Hasigaye 8Km Areruya Joseph nawe aje mu b’imbere mu gikundi ariko baregeranye cyane.
11h58 : Guillome Boivin wa Cycling Academy yo muri Israel wari mu gikundi kiri imbere asize abandi ho gato cyane yegukana Etape ya mbere ya Tour du Rwanda.
Mu bakinnyi 23 babaye abanyuma uyu munsi harimo abanyarwanda batatu; Samuel Mugisha (47), Mathieu Twizerane(61) na Jean Ruberwa (64) bose bakoresheje 2h14’30’’.
Uwa nyuma uyu munsi yabaye Hodari Zohar wo muri Cycling Academy yo muri Israel.
Ku rutonde rusange rw’isiganwa kugeza ubu Areruya Joseph ari imbere, amaze gukoresha 2h16’38’’ akurikiwe na Boivin Guillaume umaze gukoresha 2h16’39’’
Class. etape : 2
- Guillaume Boivin – Cycling Academy Team (Canada)
- Solomon Semenfes – Eritrea Team
- Okubamariam Tesfom – Eritrea Team
- Buru Temesgen – Ethiopia Team
- Eyob Metkel – Dimension Data for Qubeka
- Uwizeye Jean Claude – Amis Sportif Rwamagana
- Fournet Fayard Sebastien – Haute Savoie Rhones Alpes (France)
- Afewerki Elyas – Eritrea
- Bussard Dimitri – Suisse Meubles Descartes
- Areruya Joseph – Amis Sportif Rwamagana
Aba bose bakoresheje 2h12’35”.
Classement General :
1. ARERUYA J. – Amis Sportif
2. AMANUEL M. – Bike Aid
Ibihembo:
Maillot Jeunes- 61 – ARERUYA J. – AMI
Umunyafrica wa mbere – ARERUYA J. – AMI
Umunyarwanda wa mbere – ARERUYA J. – AMI
Photos © Roben Ngabo, Innocent ISHIMWE & D S Rubangura/UM– USEKE
Roben NGABO
UM– USEKE.RW
8 Comments
Nibyiza cyane nange umuhanda nawubyukiyeho.
ndikwihera amaso abana bacu uko banyonga.
ariko mwitubeshya Ngo Moto kabuhariwe! Ndabona
utu tumoto turutwa nabagore beza
Umuseke muri serieux
Rwanda oyeee!!!!!!!!!!!!!
abahungu bacu tubari inyuma rwose
Well done Umuseke kuri update. Ni byiza kabisa uko mubikora
ALLELUA ALLELUA! KOMEREZA AHO RWOSE TURAGUSHYIGIKYE. IGIKOMBE KIZATAHE IWACU
Wawouu; congz abahungu bacu,tubari inyuma!
Turiya tujipo twuduce two two se turi mu mamaki? Apuuu!!!
Comments are closed.