Digiqole ad

Umuvunyi Mukuru arasaba abanyarwanda kuba maso ku biyitirira uru rwego

 Umuvunyi Mukuru arasaba abanyarwanda kuba maso ku biyitirira uru rwego

Umuvunyi Mukuru Aloysie Cyanzayire

Mu cyumweru gishize Police y’u Rwanda yerekanye abasore babiri n’umukobwa umwe bakoranaga bakiyitirira ko bakorana n’Urwego rw’Umuvunyi basaba ruswa abaturage ngo babahuze n’urwo rwego. Kuri uyu wa 14 Ugushyingo Urwego rw’Umuvunyi rwasohoye itangazo rihamagarira abaturarwanda kwima amatwi abiyitirira Urwego rw’Umuvunyi  babasaba gutanga ruswa.

Aloysie Cyanzayire Umuvunyi Mukuru
Aloysie Cyanzayire Umuvunyi Mukuru

Iri tangazo rigira riti

Bitewe n’abamaze iminsi biyitirira Urwego rw’Umuvunyi basaba amafaranga abaturage, Urwego rw’Umuvunyi rurasaba umuntu uwo ari we wese wagizweho ingaruka n’ibikorwa by’abiyitirira Urwego rw’Umuvunyi, uwasabwe cyangwa uwasabwa amafaranga cyangwa amakuru, kubimenyesha Urwego rw’Umuvunyi kugira ngo ibibazo bye bikurikiranwe.

Urwego rw’Umuvunyi rufatanije na Polisi y’Igihugu rwataye muri yombi itsinda ry’abantu batanu biyitiriraga Urwego rw’Umuvunyi ari bo Rutaganzwa Eric wiyitaga Claude, Ndayisabye Victor wiyitaga Kajangwe, Nizeyimana Florence uzwi kw’izina rya Mamy wiyitaga  Aline, Makambo Manasse na Ndayishimiye JOSEPH wiyitaga Kajangwe.

 

UBURYO BIYITIRIRA URWEGO RW’UMUVUNYI

Bahamagara abayobozi batandukanye barimo abayobozi b’Inzego z’Ibanze,Abapolisi, Abashinjacyaha, Abacamanza n’abandi, bababwira ko ari abakozi b’Urwego rw’Umuvunyi ko bakurikirana dosiye, bakabasaba amakuru yo kwifashisha bahamagara abaturage.

Iyo bamaze kubona ayo makuru, bahamagara abaturage bababwira ko ari bo bakurikirana dosiye zabo bakabaka amafaranga (ruswa) ngo bakemurirwe ibibazo.

Bahamagara abaturage biyita amazina y’abakozi b’Urwego rw’Umuvunyi bari mu kazi cyangwa abahoze bahakora, bakabwira abaturage ko bazabafasha  mu bibazo byabo; nyuma bakabasaba kubohereza amafaranga banyujije kuri mobile money.”

Muri iri tangazo Umuvunyi Mukuru avuga ko  abaturarwanda bakwiye guca ukubiri n’umuco wo gutanga ruswa no kwirinda kohereza umuntu batazi amafaranga bakoresheje telefoni.

***********

1 Comment

  • Yego rwose Nyakubahwa Muvunyi Mukuru! Ahari twajyaga tubabwira ko abo batekamutwe biyitirira n’zindi nzego mukagirango turabeshya, gusa nitugumya gufatanya bazakomeza batahurwe. Iyaba buri muntu yatangiraga amakuru ku gihe, kandi buri wese akaba ijosho rya mugenzi we iyi ruswa twayirimbura.

    Abaturage, nibabe maso ntibanatinye kugaragaza izina ry’uwamwatse ruswa, atari bimwe byo kwiyitirira runaka ngo niwe wagutumye. Muyobozi mwiza, mu rugamba mufite tubari inyuma. Imana ibakomereze.

Comments are closed.

en_USEnglish