Digiqole ad

Nathan Byukusenge arifuza gukora agashya muri iyi Tour du Rwanda ye ya nyuma

 Nathan Byukusenge arifuza gukora agashya muri iyi Tour du Rwanda ye ya nyuma

Nathan Byukusenge amaze imyaka 11 akina Tour du Rwanda

Kapiteni wa Team Rwanda, Nathan Byukusenge ari mu bakinnyi bake bamaze gukina Tour du Rwanda zose kuva yaba mpuzamahanga. Uyu mwaka Nathan uri gukina iya nyuma avuga ko yifuza gukora icyo azibukirwaho.

Nathan Byukusenge amaze imyaka 11 akina Tour du Rwanda
Nathan Byukusenge amaze imyaka 11 akina Tour du Rwanda

Hagati ya tariki 13 – 20 Ugushyingo 2016, mu Rwanda hari Tour du Rwanda 2016. Iri siganwa riri kuba kunshuro ya munani (8) kuva ryaba mpuzamahanga muri 2009.

Mu bakinnyi 73 batangiye, harimo n’umwe mu bakinnyi benshi bita intwari z’umukino w’amagare mu Rwanda, umwe mu batangiranye n’ikipe y’igihugu ‘Team Rwanda’, umwe mu bamaze gukina Tour du Rwanda zose kuva yaba mpuzamahanga, Nathan Byukusenge.

Uyu mugabo wavutse tariki 8 Kanama 1980, uri mu bafite inararibonye, yabwiye Umuseke ko yifuza gukora ikintu kizibukwa muri Tour du Rwanda y’uyu mwaka.

Ndumva iyi ariyo Tour du Rwanda ya nyuma nkinnye ndi mu bayimazemo igihe kinini, kuko kuva 2005 (itaraba mpuzamahanga) narayikinaga. Igihe kirageze ngo mparire abakiri bato gusa nifuza gukora ikintu kizibukwa cyangwa agashya keza muri Tour du Rwanda y’uyu mwaka.

Mfite ikipe nziza ishobora kumfasha. Imana nimfasha nzajya mu ba mbere bahembwa, kandi nibigenda neza ndifuza no gutwara etape.” – Nathan Byukusenge

Tour du Rwanda uyu munsi irakomeza hakinwa agace ka kabiri. Abasiganwa barahaguruka kuri Kigali Convention Center ku Kimihurura basoreze  mu mujyi wa Karongi ku ntera ya 124,7km.

Nathan (11) niwe kapiteni wa Team Rwanda itozwa na Sterling Magnell
Nathan (11) niwe kapiteni wa Team Rwanda itozwa na Sterling Magnell

Roben NGABO
UM– USEKE.RW

en_USEnglish