Nathan Byukusenge arifuza gukora agashya muri iyi Tour du Rwanda ye ya nyuma
Kapiteni wa Team Rwanda, Nathan Byukusenge ari mu bakinnyi bake bamaze gukina Tour du Rwanda zose kuva yaba mpuzamahanga. Uyu mwaka Nathan uri gukina iya nyuma avuga ko yifuza gukora icyo azibukirwaho.
Hagati ya tariki 13 – 20 Ugushyingo 2016, mu Rwanda hari Tour du Rwanda 2016. Iri siganwa riri kuba kunshuro ya munani (8) kuva ryaba mpuzamahanga muri 2009.
Mu bakinnyi 73 batangiye, harimo n’umwe mu bakinnyi benshi bita intwari z’umukino w’amagare mu Rwanda, umwe mu batangiranye n’ikipe y’igihugu ‘Team Rwanda’, umwe mu bamaze gukina Tour du Rwanda zose kuva yaba mpuzamahanga, Nathan Byukusenge.
Uyu mugabo wavutse tariki 8 Kanama 1980, uri mu bafite inararibonye, yabwiye Umuseke ko yifuza gukora ikintu kizibukwa muri Tour du Rwanda y’uyu mwaka.
“Ndumva iyi ariyo Tour du Rwanda ya nyuma nkinnye ndi mu bayimazemo igihe kinini, kuko kuva 2005 (itaraba mpuzamahanga) narayikinaga. Igihe kirageze ngo mparire abakiri bato gusa nifuza gukora ikintu kizibukwa cyangwa agashya keza muri Tour du Rwanda y’uyu mwaka.
Mfite ikipe nziza ishobora kumfasha. Imana nimfasha nzajya mu ba mbere bahembwa, kandi nibigenda neza ndifuza no gutwara etape.” – Nathan Byukusenge
Tour du Rwanda uyu munsi irakomeza hakinwa agace ka kabiri. Abasiganwa barahaguruka kuri Kigali Convention Center ku Kimihurura basoreze mu mujyi wa Karongi ku ntera ya 124,7km.
Roben NGABO
UM– USEKE.RW