Digiqole ad

Min. Kanimba ati “izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa ni ikibazo kidukomereye”

 Min. Kanimba ati “izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa ni ikibazo kidukomereye”

Minisitiri Kanimba mu kiganiro n’abanyamakuru

Kuri uyu wa mbere tariki 14 ugushyingo 2016 mu kiganiro n’abanyamakuru  Minisitiri w’Ubucuruzi, Inganda n’umuryango wa Africa y’Iburasirazuba Francois Kanimba yavuze ko ikibazo cy’izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa ku masoko mu Rwanda kibakomereye.

Minisitiri Kanimba mu kiganiro n'abanyamakuru
Minisitiri Kanimba mu kiganiro n’abanyamakuru

Umunyamakuru yabajije Minisitiri ibijyanye n’izamuka ry’ibiciro ritegeze ribaho mu Rwanda aho ubu ibiribwa by’ibanze nk’ikilo cy’ibishyimbo kigeze kuri 700frw,  igitoki kigura 350frw ku kiro kimwe, ibirayi bikagura 400frw/Kg, amubaza niba kuba u Rwanda ruri muri EAC ntacyo byarumarira mu guhangana n’iki kibazo.

Minisitiri Kanimba yasubije ko iki ari ikibazo kibakomereye ariko ko kidakomereye u Rwanda gusa ahubwo ari akarere kose kuko gituruka ku musaruro mucye watewe n’izuba ryinshi  ryateye amapfa umusaruro w’ubuhinzi ukarumba.

Minisitiri Kanimba ati “Nagira ngo mbabwize ukuri ko ikibazo k’ibiribwa ari ikibazo kidukomereye, ibihugu byose bigize kibazo cy’amapfa bituma habaho guhungabana k’umusaruro wari utegerejwe mu rwego rw’ubuhinzi utarabonetse. Aha ngaha rero ntabitangaza dushobora gukora, iyo umusaruro w’ubuhinzi ubaye muke ugereranije n’ibiribwa abaturage bakeneye ibiciro birazamuka.”

Kera ibirayi mu Rwanda hagati mu kwezi kwa karindwi n’ukwezi kwa 10 mu myaka ishize byabaga ari bike mu Rwanda ariko hakaba hari ibirayi byinshi bituruka muri Uganda bikaza bikunganira umusaruro mukeya uri mu gihugu ibiciro ntibihindagurike cyane.

Min. Francois Kanimba yavuze ko na Uganda ubu ibirayi byabaye bike cyane, ikindi ngo ni uko mu biciro bimwe na bimwe by’ibintu bitumizwa hanze hajemo ikibazo, ndetse n’agaciro k’ifaranga ku isoko karatakara ku kigero kiri hagati ya 6 na 7% imbere y’idorari. Ibi nabyo ngo bitera ibiciro guhungabana.

Yongeye aragira ati “ntabwo ngiye mu buryo bwimbitse nsobanura uburyo ifaranga ry’ u Rwanda ryataye agaciro ariko ntabwo ari ibanga twagize ingorane zishingiye mu guhungabana kw’amasoko cyane cyane y’ibicuruzwa by’ibanze ku masoko mpuzamahanga.

Ari amabuye y’agaciro ari ikawa, ari icyayi, urebye ibyo biciro by’ibyo nabyo byaragabanutse ku masoko mpuzamahanga ku buryo u Rwanda twatakaje amafaranga menshi n’ayo twabonaga  aturuka mu kohereza mu mahanga ibyo biciruzwa bigatuma Banki y’igihugu ibona amadevize ikunganira Banki  z’ubucuruzi hajemo ingorane arizo zigenda zisobanura ibibazo bigenda bigaragara.”

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW

11 Comments

  • Mwanabona icyo cyuho mugakomeza gutumiza ibintu bitari ngombwa mu mahanga no kuzamura amagorofa aho guteza imbere ubuhinzi bwo mu bishanga! Ibishanga bisigaye ari amafamu ibindi ntawe ubikoraho ngo aha MISIRI itarakara amazi ya NIL akagabanyuka umusaruro muri icyo gihugu gitunzwe n’amazi ava muri aka karere ukagabanyuka! amasosiyeti yo gucuza abanyarwanda na ducye bari bafite nayo yagombye kwimwa impushya zo gukorera mu Rwanda. Ibiryabarezi, Betting, aya ya za telephone. izi za 4G zibeshya, network zitihuta nyamara zigurwa akayabo,…ni byinshi bisonga abanyarwanda nyamara bitari ngombwa.

  • Ariko uyu munsi ikiro cy’ibirayi i Kigali kirikugura 250 Frw kugera no muri quartier. Ibishyimbo byo biragura 600 Frw ( qualite ya mbere) ariko hari icyizere ko mu byumweru 3, imiteja n’igitonore nibimara kuboneka, nabyo igiciro kiramanuka.

    • @VEDA yewe wenda mwebwe wasanga akavura karaguye mukaba mugiye kwibonera agatonore nuduteja.

  • Reka tuzarebe ko n’amadovize yo kugura amajipe ya ba Nyakubahwa azabura!!

  • Noneho nadabona muvugishije ukuri kuguta agaciro k’ifaranga ry’u rwanda nubwo utabisobanuye neza cyane nk’umuntu wabyize kandi ubibona, erega natwe twarabize kandi turabibona, iyo mutubwiye uko ubukungu bwifashe nuko agaciro k’ifaranga ryacu kifashe tukumva mutatubwije ukuri, biratubabaza cyane. Yego ukuri kose siko gushyirwa hanze ariko nanone kubwira umuntu ngo urimo uratera imbere ariko yasjya kurangura akabona igishoro cye kiragenda kigabanuka kandi yacunze neza iyo utamubwije ukuri kugirango abone uko yifata muri ibyo bihe bibi, uba umufasha guhomba. Aho niho abacuruzi baciriritse bahombera batabizi ndetse n’abatangizi (abagitangira gucuruza) bikabananira. Business zigatangira ukumva ngo zafunze imiryango

  • Politiki y’ubuhinzi mu Rwanda igomba gusubirwamo. Kuko icyemezo cyafashwe cyo gutegeka abaturage guhinga ibigori ku gahato cyateje inzara. Nibareke abaturage bajye bahinga ibihingwa babona bibafitiye akamaro kandi bikwiranye n’ubutaka bwabo. Ibyo gutema intoki z’abaturage nta mpamvu nabyo bikwiye guhagarara.

    Mu Rwanda birazwi ko abenshi mu baturage bakora icyo twita “agriculture de subsistance”/subsistence agriculture. Bivuze ko abaturage benshi bahinga ibibatunga, badahinga ibyo kujyana ku isoko. Ntabwo abaturage benshi mu Rwanda bamenyereye ibyo guhaha ibiryo, ubundi ibyo guhaha ibiryo bikorwa n’abatuye mu mujyi. Ntabwo rwose umuturage wo mu cyaro yigeze yirirwa yirukanka ajya kugura ibijumba cyangwa ibishyimbo mu isoko, yabaga yarabyihingiye mu murima we akaba aribyo bimutunga, wenda akajya ku isoko agiye guhaha utuvuta, umunyu se, umukati se, cyangwa akanyama. Ariko ubu usanga umuturage yirirwa yiruka ngo agiye ku isoko gushaka uko yabona agafungo k’ibijumba cyangwa agafungo k’imyumbati yo kurarira kandi nta n’amafaranga agaragara yitwaje.

    Basigaye bategeka umuturage ngo nahinge ibigori, ngo nibyera abigurishe ngo noneho amafaranga avuyemo azajye ariyo ajyana guhaha mu isoko ibyo kurya bimutunga, “can you imagine”!!Kandi nyamara n’ibyo bigori iyo byeze usanga iyo abigurishije bamuha udufaranga duke cyane, tw’intica ntikize, ku buryo ntacyo twamumarira, ntabwo utwo dufaranga yakuye mu kugurisha ibyo bigori ashobora kuduhahisha ibimutunga kugeza ku gihe cy’ihinga ry’ubutaha (ku yindi “season” y’ubuhinzi). Nyamara iyo bamureka akihingira ibijumba n’ibishyimbo mu turima twe wenda tubiri afite, umusaruro akuyemo washobora kumutunga kugeza kuri “season” ikurikiyeho, bityo ntabure ibyo kurya kandi yifitiye uturima twe.

    Nibareke habeho ubuhinzi bwa kinyamwuga kandi bwa kijyambere bwinjiza amafaranga ku babishoboye (agriculture commerciale et de production à grande échelle), ariko banareke habeho n’ubuhinzi busanzwe bwo gutunga urugo (agriculture de subsistance) ku baturage basanzwe badafite amikoro. Ibyo guhatira abaturage bose guhinga ibigori gusa biveho.

    • Kwizera uvuze ukuri, politiki y’ubuhinzi bayikopeye mu bindi bihugu baza kuyishyira mu bikorwa batarebye ibyangombwa byose kugirango igere ku musaruro bifuza, none basanze ibyangombwa kugirango itsinde ntabyo u Rwanda dufite, batinya kubwira umubyeyi (our president) ko bibeshye none abaturage turimo kuhapfira. Umuntu ufite hegitari 1 ndetse munsi yayo wamuha politiki y’umuntu ufite hegitari ijana???!!! (copy-peste izarikora!!!)

  • igihe cyose ibintu byose mu Rwanda dukora dutumbiriye isoko n’amahanga; inzara ntizashira.

    Ariko se ko ubundi ibihingwa mperuka batwigisha ko hari ngangurarugo na njyengabukungu, byagenze bite ngo hasigare ngengabukungu gusa?

    Nyakubahwa, iyo ubona mu Rwanda nta muntu ukigira umutiba cyangwa ikigega ahunikamo imyaka mwumva ntabwoba mufite? Burya kuyobora abanyenzara bitera impungenge kandi ni ukwikururira abanzi.

    Byihutirwa musubize abaturage ibishanga, muhindure musigire abaturage % y’ubutaka bigengaho bateremo imyaka ngobokamuryango. Mureke abo bazunguzayi bashake amaramuko aho kubirukana, mubigishe kubikora bya kinyamwuga kandi bifite isuku. Mubungabunjye umusaruro w’abaturage ku gihe cy’umwero be kubikwaho urusyo ngo bucye abarububitseho babibagarurire byakubye amagana n’amagana ibiciro. Hakwiye kujyaho ibiciro biri standard ku muguzi n’umugurisha kuva ku mwero kugera ku w’undi.

    Imana ifashe abashonje.

  • Hari ibihingwa byajyaga byunganira ibirayi aribyo: Ibijumba; imyumbati;amateke; ibikoro ;ibihaza,ibitoki n’ibindi ,ariko ubu birya uwifite kuko birahenze cyane kuko bihingwa na bacye mu Gihugu. Akenshi mu gihe cy’izuba cg se mu mpeshyi Abantu batabarwaga n’ibyahinzwe mu bishanga numvaga babyita mu nkuka, none ibyo bishanga bimwe birakomye,ibindi ngo bitegereje abashoramali; ahandi abakire bahagize farms zabo. Ubu Abanyarwanda benshi batunzwe n’ibi biribwa bikurikira : Umuceli ;Kawunga; ibishyimbo nabyo bikunda guhenda. Iyi Kawunga rero iva muri kwagutegeka benshi guhinga ibigoli kuko hafi aho hari Umukire ugiye kuhashyira urusyo rwo kubitunganya bikavamo ifu,kuberako nta handi baba bazagurisha umusaruro wabo abagurira kugiciro ashatse akabubikaho urusyo,noneho ayo frw akaba ariyo bazajya guhahamo bya biribwa bitaboneka.

    Hari ibintu byaje byitwa ngo ”AMAKUSANYIRIZO” Mbona usanga biraho ngo bikize cyane bamwe bikenesha abandi,kuko ntamahitamo baha umuhinzi mu kugena igiciro cy’ibyo yavunikiye ahinga,ni ukumugenera igiciro bashaka yabyanga akabireka , kuko ntahandi yemerewe kugurisha umusaruro we.

    Ugasanga umuntu aturiye ikiyaga ariko ngo ntiyemerewe kuroba ifi yo kurya ,ngo abana be barye amafi,ahubwo akayarebera kure bayamucishaho , wenda yabuzwa kugurisha bigaharirwa abo mu makoperative da,ariko iyo kurya !!
    Mu masoko akomeye yaha iwacu usanga imbuto nziza bacuruza bazikura hanze y’igihugu!! Ubu imbuto zirya abakire gusa, mu gihe hari igihe abana mu cyaro birirwaga mu masambu yabo barya imineke, avoka se ,amapapayi ,amapera n’amacunga ,noneho bagera mu rugo bakababwira ko bahaze kuko biriwe basakuma izo mbuto zo mu masambu yabo, mbona MINAGRI ikwiye gushyira ingufu mu buhinzi bw’imbuto ziribwa , zigaterwa ahantu henshi hashoboka yaba muri bwa busitani bwinshi buri ahantu Public kandi bikitabwaho cyane nkuko mbese imikindo cg ubusitani buhabwa agaciro cyane kandi koko ningombwa. Umuneke umwe ugura 100 F !!! ikinyomora 50 FRW cg 100 Frw !!! Politique y’ubuhinzi nihindurwa ikareba ku mibereho n’ibikenewe by’ibanze ku muturage wese cyane cyane abo hasi batunzwe n’ubuhinzi inzara tuzayisarika mu Rwatubyaye.Naho nitureba cyane ngo ku bakire n’Abashoramali ,Rubanda rugufi bazabigwamo.

  • Mu Rwanda ibihingwa ngandurarugo byihanganira izuba kurusha ibindi ni ibinyabijumba (ibirayi, imyumbati, ibijumba, amateke, ibikoro…),urutoki n’ibiti by’imbuto. Iyo bivanywe mu nzira bigasimbuzwa ibinyampeke nk’ibigori mu turere bikorwaqmo (bigira imizi iba iri mu butaka bwo hejuru gusa), muba mugomba kwitega ikizakurikira iyo izuba ricanye: Inzara. Nako ngo ni amapfa! Nk’uko n’abandi babivuze, ibishanga ni cyo kigega kibika imbuto zinyuranye mu gihe cy’izuba, nk’imigozi y’ibijumba n’imyumbati. Iyo ibyo bishnaga bikomwe, muba mugomba kwitega ikizakurikiraho: Ibura ry’imbuto z’ibihingwa birwanya inzara iyo impeshyi ibaye ndende.

    Hanyuma rero twibuke mu minsi ishize batubwira ko abaturage ba za Nyabihu bariho bategekwa kurandura ibirayi by’amatere ngo babungabunge ubuhinzi bw’icyayi, nk’uko mu burasirazuba barandura urutoki bakora amaterasi yo guhingamo ibigori. Ikiba kigomba gukurikiraho, ni uko n’abanyarwanda bava ku birayi cyangwa ibitoki, bakabisimbuza icyayi n’akawunga.

    Rahira ko n’abatanga ayo mabwiriza babigerageza bakabishobora? Wakongeraho ikumirwa ry’ubuhahirane hagati y’ibihugu kubera ibibazo bya politiki by’agatereranzamba, ibintu bigahumnira ku mirari. Kandi nk’uko bisanzwe, aho inzovu zirwaniye hababara ibyarsi.

  • Ibyo biciro ku masoko bibahangayikishije, ni ingaruka za politiki y’ubuhinzi ya Leta. Kugira impungenge ariko ikaguma ari ya yindi, ni nko gutwika umusozi warangiza ugakoma akaruru ngo urahiye. Nako n’ako karuru ubanza ntako dukoma, kuko tutaba mu bihugu byemera gutabarizwa na FAO/WFP kubera amapfa, ngo kuko nta nzara iri mu gihugu. Ni ugushinjagira dushira nta kundi, niko imfura zibigenza.

Comments are closed.

en_USEnglish