Mu Rwanda kunywa itabi muri rusange bigaragara nk’ikintu gisigaye kuri bacye. Kubona abagore barinywa byo ni gacye cyane, ariko i mu murenge wa Byumba hari abagore batari bacye bajya bagaragara batumagura isegereti. Abaganiriye n’Umuseke bavuga ko ariryo binywera kuko inzoga ihenze. Nubwo ubundi bizwi ko inyota y’itabi atari yo y’inzoga abagore baganiriye n’Umuseke bo barabihuza […]Irambuye
Mu majyaruguru ya Argentine mu gace kitwa Rosario aho Lionel Messi avuka niho ejo kuwa gatanu nimugoroba abaStar ba ruhago na muzika b’inshuti ze bazahurira mu bukwe bwa Messi n’umugore we bakundanye kuva mu bwana Antonella Roccuzzo. Abavugizi ku ruhande rwa Messi, itangazamakuru mu mujyi wa Rosario hari ibyo bamaze gutangaza ku migendekere y’ubukwe n’abatumirwa. […]Irambuye
Muri iyi minsi “off shoulder” ni imwe mu myambaro igezweho mu bagore n’abakobwa nk’uko abaganiriye n’Umuseke babyemeza. Si umuderi mushya ariko mu 2016 nibwo iyi myambaro igaragaza ibitugu izwi nka “off shoulder” yagarutse ku isoko, yongera kwambarwa nanone ariko muri iyi minsi nibwo igezweho cyane. Abahanga imideri ubu barayikora ubutitsa ngo bagurishe cyane , hari […]Irambuye
Mu bitaro bikuru bya Ruhengeri tariki 20 uku kwezi hagejejwe umubyeyi witwa Yambabariye azanywe na Gereza ya Musanze aho afungiye ahita abyara umwana udashyitse ku mezi arindwi, uyu mwana wari ugeramiwe byabaye ngombwa ngo akenera guterwa amaraso kandi umutabazi wa mbere yari nyina. Gusa yarabyanze aratsemba kugeza ibitaro byitabaje ubuyobozi…. Kuri uyu wa 27 Kamena […]Irambuye
Muri uku kwezi hari ikiciro cy’abanyeshuri 428 barangije muri irishuri, mu ntangiriro z’ukwezi gutaha kwa Nyakanga muri iri shuri ryigisha rikanateza imbere amategeko, ILPD, haratangira ikindi kiciro cy’amasomo kubanyamategeko biga ibijyanye n’ishyirwa mu bikorwa ry’amategeko (Diploma in Legal Practice). Tarikiya 3 Nyakanga 2017 kubiga muri Week End na 17 Nyakanga2017 ku biga buri munsi nibwo […]Irambuye
Hashize igihe inama y’ubutegetsi n’abakozi bakoreraga Sendika Ingabo bahuguje imitungo y’uyu muryango bashaka no guhindura izina ryayo ngo bayigire umuryango utegamiye kuri Leta ku nyungu z’abantu ku giti cyabo ariko ubutabera bumaze kubisubiza ba nyirabyo. Itsinda ry’abantu 75 bamwe bakaba barahoze muri Komite nyobozi ya Sendika INGABO nibo bari bigaruriye imitungo yimukanwa n’itimukanwa y’iyi Sendika […]Irambuye
Nyuma y’igihe kirekire abyamagana umuyobozi w’Ubudage Angela Merkel yafunguye imiryango yemerera abahuje ibitsina gusezerana imbere y’amategeko mu Budage. Angela Merkel yabitangarije ikinyamakuru “Brigitte” kimwe mu bigurishwa cyane mu Budage ubwo yari abajije ku ishyingirwa ry’abahuje ibitsina akavuga ko ubu abyemera. Ibiro ntaramakuru AFP biratangaza ko iki cyemezo cya Merkel yagifashe ntawe agishije inama mu ishyaka […]Irambuye
Komisiyo y’igihugu y’amatora imaze gutangaza kuri uyu mugoroba ko Abakandida babiri aribo bemejwe by’agateganyo nk’abujuje ibisabwa bibemerera kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu. Abo ni Paul Kagame watanzwe na FPR-Inkotanyi na Frank Habineza wa Democratic Green Party of Rwanda. Abandi bari batanze ibyangombwa bifuza kwiyamamaza bose ngo ntabwo babyujuje neza. Gusa bafite kugeza tariki 06 Nyakanga kuba […]Irambuye
Claire Akamanzi umuyobozi wa RDB na Ambasaderi wa Korea y’Epfo muri iki gitondo batangije kumugaragaro imirimo yo kubaka ikigo cya “ICT Innovation Center” ku Kicukiro. U Rwanda ngo ruzungukira byinshi kuri uyu mushinga ugamije kubyaza umusaruro ibitekerezo bishya mu bikorwa binyuranye hifashishijwe ikoranabuhanga. Iki kigo kizuzura mu Ukuboza umwaka utaha gitwaye miliyoni 5,6 z’amadorari. Imirimo […]Irambuye
Muraho neza abasomyi n’abakunzi b’Umuseke? Nifuje kuza mbagana ngo mungire inama kuko ndemerewe n’umutima. Ndi umubyeyi w’abana babiri, amazina yanjye ntabwo nifuje ko yatangazwa gusa muntege amatwi mbabwire ibyanjye maze muncire inzira kuko izo nagerageje gucamo nasanze zifunze. Mu myaka umunani ishize ubwo nari ndangije kwiga mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda namenyanye n’umusore wari uje […]Irambuye