Abasirikare bishe umuntu i Gikondo bakatiwe gufungwa by’agateganyo

I Gikondo aho icyaha cyakorewe, muri iki gitondo Urukiko rwa Gisirikare rutegetse ko Pte Claude Ishimwe na Pte Jean Pierre Nshimiyumukiza bafungwa by’agateganyo iminsi 30 mu gihe iperereza rikomeje ku byaha bitanu baregwa bishingiye ku kwica umuturage bamurashe, ibyaha bakoze mu kwezi kwa gatanu. Kimwe n’ubushize, muri iki gitondo abantu bari benshi mu cyumba mberabyombi cy’ishuri […]Irambuye

Urwego rw’Umuvunyi rwageze kuki mu myaka hafi 7 ishize

Perezida Kagame mu mwaka ushize yatangaje ko u Rwanda rushyira imbaraga mu kurwanya ruswa kuko ubuyobozi bwumva ko ibigenewe abaturage byagera kuri buri Munyarwanda. Urwego rw’Umuvunyi rwashyizweho kuri iyo mpamvu ruvuga ko hari intambwe imaze guterwa mu banyarwanda mu kurwanya ruswa, ndetse icyegeranyo cya 2016 cya Transparency International gishyira u Rwanda ku mwanya wa gatatu […]Irambuye

Episode 144: Joy acyemerera Daddy urukundo inkuru mbi ibatashyeho

Sacha-“Nonese ushaka kuza hano muri iri joro koko?” Njyewe-“Sacha! Niba ari ibishoboka nabwo naza, Joy ntabwo yaremba ngo nanjye ndyame nsinzire!” Sacha-“Ubu se koko Mana yanjye mbigire nte?” Njyewe-“Sacha! Reka nze!” Call end. Ako kanya nahise nsohoka mu cyumba vuba vuba, ngeze muri salon nsanga Mama ari gutegura ameze we na Angela, Njyewe-“Mama! Hari umuntu […]Irambuye

Karongi: Yabyaye afite imyaka 13 gusa! Inda bayimutereye i Kigali

Mu rugo ubu bamuhaye inzu abamo n’inkono ye we n’umwana we w’amezi abiri. Ku myaka 13 bamuteye inda ubwo yari yarazanywe i Kigali gukora akazi ko mu rugo, uwayimuteye yihakanye umwana ngo kuko yabyaye ukwezi kumwe mbere y’igihe yumvaga azabyarira, ubu yasubiye iwabo guhangana n’ubuzima… nta zindi nzozi z’ejo, ikibazo ni icyo umwana ararira…. Ubujiji, […]Irambuye

Kabgayi: Yubile y’imyaka 100 yabimburiwe n’imikino y’abihayimana

Kuri uyu wa mbere  i Kabgayi habaye imikino ya Basketball na Volleyball yahuje Diyosezi ya Kabgayi Vs Kibungo na Kabgayi Vs Kigali mu rwego rwo kwitegura yubile y’imyaka 100 abasaseridoti ba mbere babayeho mu Rwanda. Iyo mikino irangiye Kibungo itsinze Kabgayi amaseti 3-0 muri Volleyball na Kabgayi itsinze Kigali 49-39 muri Basketball. Mgr Kambanda Antoine […]Irambuye

Minisitiri w’Intebe muri AgriShow2017 ku Mulindi

Gasabo – Kuva kuwa gatatu ushize kugeza kuri uyu wa kabiri ku Mulindi mu cyanya cy’ikigo cy’igihugu cy’ubuhinzi n’ubworozi, RAB, hari kubera imurikabikorwa mu buhinzi n’ubworozi rya 12 mu Rwanda (Rwanda Agrishow 2017). Kimwe n’abandi banyarwanda babishaka, kuri uyu wa mbere Minisitiri w’intebe nawe yahasuye. Abantu bose bemerewe kujya kureba ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi bimurikirwa hano […]Irambuye

Malawi: Murekezi arasaba Urukiko rw’Itegeko Nshinga kwiga ibyo kumwohereza

Vincent Murekezi uregwa gukora Jenoside mu Rwanda (i Butare) ubu arifuza ko Urukiko rurengera Itegeko Nshinga muri Malawi ari rwo rwakwanzura ku kumwohereza cyangwa kutamwohereza mu Rwanda hatagendewe ku masezerano u Rwanda na Malawi biheruka gusinya. Vincent Murekezi afite ubwenegihugu bwa Malawi ku mazina ya Vincent Banda, Malawi irashaka kumwohereza ishingiye ku masezerano yo kohererezanya […]Irambuye

Abagabo batera abana inda bakabatererana bagiye guhagurukirwa – Hon Gatabazi

Gicumbi – Muri iyi week end, asobanurira abaturage bo mu murenge wa Nyamiyaga Itegeko rishya ry’Umuryango Hon Depite JMV Gatabazi yavuze ko abagabo batera inda abana bakabatererana hamwe n’ababyeyi babigiramo uruhare bagiye guhagurukirwa. Mu  bice byinshi by’icyaro hari ikibazo cy’abana bavuka ntibandikwe mu bitabo by’irangamimerere kubera ko babyawe n’abana batewe inda n’abantu bakuru, ntibagire ubushake […]Irambuye

Episode 143: Daddy ahuye na Joy amusaba ikiganza yibagirwa n’imodoka

Ngishyiramo Vitess ya mbere ngo mpaguruke nahise mbona Bob ava kuri moto, nanga kwirirwa mbitindaho mfata umuhanda ndagenda. Mu nzira ngenda, natangiye kugenda ntekereza iyba koko Rosy yahindukaga, Sacha akongera kumwizera ntako byaba bisa, nshiduka ngeze mu rugo. Maze guparika imodoka navuyemo maze nyura mu gikari mpinguka mu rugo, nsanga Mama n aka Angela bicaye […]Irambuye

Imfubyi zarererwaga mu kigo cya Rusayo/Rusizi zimuriwe SOS Village d’enfants

Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango yatangaje kuri uyu wa gatanu ko abana 77 b’impfubyi barererwaga mu kigo cy’imfubyi “Umurwa w’Impuhwe”  cya Rusayo mu karere ka Rusizi ku bufatanye na Komisiyo y’Igihugu Ishinzwe Abana (NCC) bimuriwe mu bigo bya SOS biherereye mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali no mu Karere ka Nyamagabe mu Ntara y’Amajyepfo. […]Irambuye

en_USEnglish