Digiqole ad

“Off shoulder” umwambaro ugezweho ku bakobwa n’abagore muri iyi minsi

 “Off shoulder” umwambaro ugezweho ku bakobwa n’abagore muri iyi minsi

Bene uyu mwambaro ugezweho cyane mu bagore n’abakobwa

Muri iyi minsi “off shoulder” ni imwe mu myambaro igezweho mu bagore n’abakobwa nk’uko abaganiriye n’Umuseke babyemeza.

Bene uyu mwambaro ugezweho cyane mu bagore n'abakobwa
Bene uyu mwambaro ugezweho cyane mu bagore n’abakobwa

Si umuderi mushya ariko mu 2016 nibwo iyi myambaro igaragaza ibitugu izwi nka “off shoulder” yagarutse ku isoko, yongera kwambarwa nanone ariko muri iyi minsi nibwo igezweho cyane.

Abahanga imideri ubu barayikora ubutitsa ngo bagurishe cyane , hari abayidodaga mu bitambaro bitandukanye nk’ibitenge n’ibindi, bakayikora mu bwoko butandukanye burimo amakanzu n’utwenda two hejuru tuzwi nk’udu-top.

Ikinyamakuru fashionmagazine.com kivuga ko iyi myambaro yadutse mu myaka ya 1800 , ikozwe n’umuhanzi w’imideli y’ubugeni (Haute couture) Frederick Charles Worth .

Mu 1960, iyi myambaro yamenyekanishijwe na Brigitte Bardot,  umukinnyi wa Film,  umuririmbyi akaba yaranamurikaga n’imideri.

Uko imyaka yagiye itambuka niko iyi myambaro yavugururwaga igahabwa indi sura kugeza  ubu.

Uwitonze Djamila utuye mu mujyi wa Kigali , avuga ko “off shoulder” ari umwambaro ukunzwe cyane muri iyi minsi ku bagore n’abakobwa.

Ati “Natangiye kuwubona mu ntangiriro z’uyu mwaka, ni umwambaro ubona ubera abakobwa bananutse, ariko bafite igihagararo kigaragara”

Josette Umurerwa uhanga imideli , yabwiye Umuseke ko ubu iyi myamabaro aba-designer benshi bo mu Rwanda basigaye bayikora .

Ati “Ikintu cyo gukora imyenda ikunzwe muri iyo minsi kirahari njya nkibona cyane ku bandi ba-designer benshi ba hano. Turiya twenda twa ‘off shoulder’ maze kutubonana aba-designer benshi… usanga badukora ari benshi cyane .”

Noble Nziza nawe ni umuhanzi w’imideri waganiriye n’Umuseke , avuga ko nta mu-designer ukwiye kuyikora nk’igihangano cye .

Ati “Mbona iyi myambaro ibera abakobwa benshi kandi ni myiza. Gusa numva nta mu-designer ukwiye kuyikora ngo ibe imwe mu bicuruzwa bye. Kuko n’ubundi umukiriya aho kuyigura azagura agatenge kitwa london kuri bitanu (5 000Rwf) nawe abyikoreshereze.”

Akomeza agira ati ” Iyi ‘trend’ iroroshye kandi  imaze igihe kinini cyane . twe abahanga imideli, twari dukwiye gukora ‘trend’ batapfa kwigana, tukagerageza guhora tuzana ‘trend’ shya kugirango ‘business’ zikure.”

Nana Hyacinthe uzwi  cyane nka N-Supersexy kuri Instagram, aha yambaye uyu mwenda ugezweho
Nana Hyacinthe uzwi cyane nka N-Supersexy kuri Instagram, aha yambaye uyu mwenda ugezweho

Robert KAYIHURA
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Nuko mumukoreye publicite!!

Comments are closed.

en_USEnglish