Abantu benshi mu Rwanda bamaze kumenyera gukurikirana film mbarankuru y’uruhererekane ya “City Maid” abayireba bazi cyane Nikuze nk’umukinnyi w’ibanze muri yo. Yitwa Laura Musanase, yabwiye Umuseke ko uyu ari umwaka we wa mbere akina film kandi yishimira urwego yahise ageraho. Gukina film ngo yabikundishijwe n’inshuti ze kuko ari ikintu atigeze atekereza ko azakora. Ati “Nkiri […]Irambuye
Mme Jeannette Kagame uyu munsi yatashye inyubako yiswe Impinganzima Hostel yubakiwe ababyeyi 100 b’incike za Jenoside yakorewe Abatutsi mu murenge wa Mukura. Mme J.Kagame yavuze ko ubutwari, kwihanganira ububabare no gukomera byaranze aba babyeyi biri mu byatanze ingufu zo kwibohora. Avuga ku nkomoko yo kukaba iki gikorwa hano Mme Jeannette Kagame yagize ati “Umwaka ushize […]Irambuye
10% by’ava mu bukerarugendo ikigo cy’igihugu cy’iterambere RDB kiyashyira mu bikorwa byo kuzamura imibereho myiza y’abaturiye za Pariki, uyu munsi i Rusizi mu kagari ka Butanda mu murenge wa Butare hafi cyane ya Pariki ya Nyungwe hatashywe ibyumba bishya by’ishuri ribanza rya Rugera. Ikintu cyashimishije abaryigaho n’abarirereraho abana. Mu cyumweru gishize ikigo RDB nabwo cyatashye […]Irambuye
Moses Turahirwa umuhanzi w’imideri yakoze imyambaro yise “Intsinzi” igizwe n’imyitero, amakoti n’amasaro. Igitekerezo cyo kuyikora ngo cyavuye kubyo igihugu kimaze kugeraho nyuma yo kuva kure cyane mu myaka 23 ishize. Imyambaro ye yiganjemo amashati n’umwitero asanisha n’umuco nyarwanda akabiha isura y’imyambaro igezweho. Amakoti nayo amwe inyuma ariho ishusho ya Perezida Kagame kuri we ngo afata […]Irambuye
Amakuru yegeranyijwe n’ikinyamakuru Le Monde na Radio France aravuga ko Banki mpuzamahanga ya BNP Paribas ikorera i Paris iregwa gutanga amafaranga yo kugura intwaro mu buryo butemewe kuri Leta ya Kigali mukwa gatandatu 1994 mu gihe hariho haba Jenoside yakorewe Abatutsi. Iyi Banki iraregwa ubufatanyacyaha muri Jenoside. Ni ikirego kitari cyaravuzwe mbere cyatanzwe mu rukiko […]Irambuye
Abarokotse Jenoside batishoboye bo mu tugari twa Murehe na Mwirute mu Murenge wa Rukoma mu Karere ka Kamonyi baravuga ko batewe impungenge no kuba inzu bubakiwe zishaje ku buryo zimwe zishobora gusenyuka mu gihe cya vuba. Umuseke wazengurtse mu midugudu itandukanye aba barokotse Jenoside batuyemo, maze uvugana na bamwe muri bo bafite ibibazo by’amacumbi kurusha […]Irambuye
Njye na Joy twarikanze tureba hirya, tubona Papa Sacha ari gusohora Bob na Sacha akomeza kwinginga cyane, Papa Sacha-“Sohoka vuba se! Nkubone hanze! Nta soni uratinyuka ukaza kuriza umwana wanjye iwanjye ngo ngaho ni inkundo?” Sacha-“Papa! Mbabarira umureke abanze ansobanurire, ni ukuri kurira ni urukundo rubinteye!” Papa Sacha-“Urwo nirwo ntashaka rero! Uri umukobwa wanjye umwe […]Irambuye
Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu Sena y’u Rwanda yasuzumye inemeza raporo y’imikorere ya za Ambasade z’u Rwanda mu mahanga yagejejweho na Komisiyo y’ububanyi n’amahanga ya Sena. Baganiriye kubyo Minisitiri w’ububanyi n’amahanga yavuze ubushize ko mu myaka itanu iri imbere u Rwanda ruzaba rufite inyubako za Ambasade zarwo mu mahanga rutakizikodesha aho bikorwa ubu. […]Irambuye
Nshuti Dominique Savio yaciye agahigo k’umukinnyi uhenze mu bo mu Rwanda uguzwe n’ikipe yo mu Rwanda, ubwe yemeje ko AS Kigali yayisinyiye amasezerano y’imyaka itatu aguzwe miliyoni 16 z’amanyarwanda n’ibindi bintu birengaho by’agaciro. Nyuma yo gusezererwa na Espoir FC mu gikombe cy’amahoro ari kumwe n’ikipe ya Rayon Sports, Nshuti yabwiye Umuseke ko yamaze kumvikana na […]Irambuye
Abaturage bo mu murenge wa Rurenge barashimwa urugero rwiza rwo kwishakira ibisubizo nyuma y’uko bagize uruhare runini mu kubaka inzu abajyanama b’ubuzima bazajya bakoreramo mu gihe babavura by’ibanze. Byari mu gukemura ikibazo cyo kubura aho aba bajyanama bakorera. Muri uyu murenge wa Rurenge abaturage baho bafashe umwanzuro wo kwikemurira iki kibazo cy’abajyanama b’ubuzima babo, ubu […]Irambuye