Akagera Primary School ryubatswe mu byavuye muri Pariki… ryafunguwe

*Abana bagendaga 15Km bagiye banava ku ishuri Abana bo mu kagari ka Munini mu murenge wa Rwimbogo bakoraga urugendo rurerure bajya ku mashuri abanza ari hafi hashoboka ubu ‘babavunnye amaguru’ kuko uyu munsi hatashywe ishuri ribanza ryiswe Akagera Primary School riri mu mudugudu wa Gikobwa. Ni igikorwa kiri mubyo ishami ry’ubukerarugendo rya RDB rikora mu […]Irambuye

Abasirikare babiri bemeye ubufatanyacyaha mu kwica umuturage i Gikondo

*Ubugande: bagiye mu kabari bari ku kazi k’uburinzi *Ubwambuzi: Bambuye umuntu amafaranga 35 000Frw *Konona ku nabi: Bamaze kwica Ivan bagiye mu kabari ke bamishamo amasasu *Umugore w’uwo bishe yavuze ko ari byiza kuba abamwiciye baburaniye mu ruhame Pte Claude Ishimwe na Pte Jean Pierre Nshimiyumukiza bemeye icyaha n’ubufatanyacyaha mu kwica umuturage witwa Ivan Ntivuguruzwa […]Irambuye

Gutanga serivisi nziza Nk’UWIKORERA ngo bihera mu rugo

*Gatisbo yaje imbere mu gushimwa n’abaturage mu gutanga serivisi zinoze Gatsibo – Prof Shyaka Anastase uyobora Urwego rw’igihugu rw’imiyoborere RGB kuri uyu wa kane i Kiramuruzi atangiza ikiciro cya kabiri cya gahunda ya “Nk’uwikorera” yatangaje ko gutanga serivisi nziza bihera mu rugo umuntu afasha nk’uwikorera abavandimwe cyangwa ababyeyi be. Iyi gahunda kuva yatangira ngo yatanze […]Irambuye

Ketumile Masire wayoboye Botswana yitabye Imana

Umukambwe Ketumile Masire wabaye Perezida wa kabiri wa Botswana yitabye Imana ku myaka 91 azize uburwayi n’izabukuru. Masire yari mu bitaro kuva tariki 18 z’uku kwezi, yitabye Imana mu ijoro ryakeye. Kuri Facebook, Leta ya Botswana yatangaje ati “Turemeza ko inshuti yacu dukunda yahoze ari Perezida Sir Ketumile Quett Joni Masire yitabye Imana. Naruhukire mu […]Irambuye

Inteko imaze kwemeza Ingengo y’Imari ya 2017/18 ya Miliyari 2

*Mu mbanzirizamushinga, MINAGRI yari yagenewe make…Aza kongerwaho 25% Inteko rusange y’umutwe w’Abadepite muri iki gitondo yagejejweho na Minisitiri Umushinga w’Ingengo y’imari y’umwaka w’imari wa 2017/2018 ingana na miliyari 2 094 910 480 545 y’u Rwanda. Abadepite bemeje uyu mushinga ku bwiganze busesuye. Muri iki gitondo abadepite 59 nibo batoye iyi ngengo y’Imari, bayemeje ari 58 […]Irambuye

NTILIKINA yinjiye muri NBA, yafashwe na New York Knicks

Mu mateka umukinnyi ukomoka mu Rwanda yinjiye muri shampionat ya Basketball ikomeye ku Isi, NBA. Frank Ntilikina, yaraye atoranyijwe n’ikipe ya New York Knicks mu ijonjora ry’abakinnyi bakiri bato binira muri NBA (NBA Draft). Ku myaka 18 gusa, uyu musore w’Umufaransa Knicks iramubonamo umu meneur de jeu w’ahazaza hayo, ubu yakinaga mu ikipe ya Starsbourg […]Irambuye

Karongi: Busingye yanenze Abunzi barya ruswa

Akarere ka Karongi ubu gafite abunzi 707 bamwe muri bo bahoze mu nyangamugayo z’inkiko Gacaca, uyu munsi Minisitiri w’ubutabera Johnston Busingye yabasuye, bamubwira ibibazo bafite mu kazi kabo nawe abashimira ubwitange bw’abakora neza ariko ananenga abavugwa mu kurya ruswa. Kimwe mu bibazo bamugejeje ni ukuba badafite aho bakorera hakwiye, bavuga ko bakorera ku mabaraza y’Akagari […]Irambuye

Aba mbere bararangije muri African Institute for Mathematical Science i

*Babwiwe ko “Siyansi itagirira abandi akamaro ntacyo iba imaze.” Remera – Abanyeshuri 44 batangiranye n’ishuri rya Africa Institute for Mathamatical Science (AIMS) mu kiciro cya Kabiri cya kaminuza ( Masters ) uyu munsi bahawe impamyabumenyi ko barangije muri iri shuri rimaze amezi 10 ritangiye mu Rwanda. Ibyemezo byose by’iterambere ry’ibihugu ngo  bishingira ku mibare ibihugu […]Irambuye

Mvuyekure wari Mayor wa Gicumbi agizwe UMWERE

Urukiko rwisumbuye rwa Gicumbi kuri uyu mugoroba rwatangaje ko Alexandre Mvuyekure wahoze ari umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi ari umwere ku byaha birimo gutanga inyungu zidafite ishingiro mu gihe cy’ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano,n’ubwinjiracyaha mu kurigisa umutungo wa Leta. Bamwe mu bareganwa nawe bo bahamwe n’ibyaha barakatirwa. Mvuyekure yareganwaga na Byiringiro Fidele wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere na […]Irambuye

Episode 139: Papa Sacha akanzwe n’izina rya se wa Bob,

Njyewe-“Uuuh! Bite se ko wikanze ukongera ugakinga?” Bob-“Daddy Daddy! Turapfuye!” Njyewe-“Eeeh! Bob! Ni iki ubonye se?” Bob-“Dusubire inyuma…nako tuve mu modoka twiruke!” Njyewe-“Ariko se ko mbona uhabuka gusa ukanga kumbwira nicyo ubonye? Urabona nava mu modoka nkiruka ntazi nikikwirukansa?” Bob-“Daddy! Mbonye Afande!” Njyewe-“Eeeh! Ngo Afande?” Bob-“Niwe ndamubonye, ahubwo se ubu…” Bob akivuga gutyo twaboneye mu […]Irambuye

en_USEnglish