Digiqole ad

Nyuma y’igihe abyamagana, Merkel yemeye gushyingira Abatinganyi

 Nyuma y’igihe abyamagana, Merkel yemeye gushyingira Abatinganyi

Merkel ari kwiyamamariza kongera kuyobora Ubudage kuri manda ya kane

Nyuma y’igihe kirekire abyamagana umuyobozi w’Ubudage Angela Merkel yafunguye imiryango yemerera abahuje ibitsina gusezerana imbere y’amategeko mu Budage.

Merkel ari kwiyamamariza kongera kuyobora Ubudage kuri manda ya kane
Merkel ari kwiyamamariza kongera kuyobora Ubudage kuri manda ya kane

Angela Merkel yabitangarije ikinyamakuru “Brigitte” kimwe mu bigurishwa cyane mu Budage ubwo yari abajije ku ishyingirwa ry’abahuje ibitsina akavuga ko ubu abyemera.

Ibiro ntaramakuru AFP biratangaza ko iki cyemezo cya Merkel yagifashe ntawe agishije inama mu ishyaka rye.

Mu 2013 Merkel yamaganiye kure gushyingira abahuje ibitsina mu Budage agaragaza inyungu ku bana ku bashakanye.

Izi mpinduka ngo zirafungurira ishyaka rye “Christian Democratic Union (CDU)” n’Abadepite baryo mu Nteko kubona andi mahirwe yo kumvwa n’abafite iriya migirire yo kuryamana bahuje ibitsina.

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish