Digiqole ad

Mu mwaka we wa mbere muri Film byahise bikunda, Laura M. alias NIKUZE

 Mu mwaka we wa mbere muri Film byahise bikunda, Laura M. alias NIKUZE

Abantu benshi mu Rwanda bamaze kumenyera gukurikirana film mbarankuru y’uruhererekane ya “City Maid” abayireba bazi cyane Nikuze nk’umukinnyi w’ibanze muri yo. Yitwa Laura Musanase, yabwiye Umuseke ko uyu ari umwaka we wa mbere akina film kandi yishimira urwego yahise ageraho.

Uyu ni umwaka wa mbere yinjiye muri film nyarwanda ariko yahise amenyekana cyane
Uyu ni umwaka wa mbere yinjiye muri film nyarwanda ariko yahise amenyekana cyane

Gukina film ngo yabikundishijwe n’inshuti ze kuko ari ikintu atigeze atekereza ko azakora.

Ati “Nkiri umwana nazirebaga nk’abandi bose, natunguwe no kwisanga ndi muri film nk’iyi, ubu urugendo rurakomeje, uko bucya niko ndushaho kubikunda cyane.”

City Maid niyo film ya mbere yakinnyemo, nabwo ngo yayigiyemo kubera inshuti ze zabimuhatiraga kuko zamubonagamo iyo mpano.

Abigezemo yize uko yitwara imbere ya Camera n’uko akinana na bagenzi be, kuba amaze kumenyekana nk’umukinnyi w’umuhanga we ngo abona nta rindi banga uretse kugerageza gukora neza no kuba City Maid ica kuri televiziyo y’igihugu.

Ati “Kubikunda nicyo cya mbere, iyo ubikunze ubigiramo discipline ukumvira ibyo director akubwira kuko niwe uba uyobora aho ngaho.

Kuba umukinnyi mwiza kandi bisaba kwiga, ukareba film nyinshi ukigira ku bandi uko babigenza.”

Mu byamugoye harimo gukina nk'umukobwa w'umunyacyaro kandi ari umunyamugi
Mu byamugoye harimo gukina nk’umukobwa w’umunyacyaro kandi ari umunyamugi

 

Ni umwuga urimo n’imbogamizi

Hari ubwo babona bitagenze neza ntibabone isoko rihagije bikabaca intege, ubundi kandi ibyo bakora ngo baracyakeneye kubihugukirwamo cyane kuko bagikeneye ubumenyi bwisumbuyeho kubyo bakora.

Ngo bafite kandi ikibazo cy’ubushobozi buhagije bwo kumenyekanisha ibyo bakora kandi barifuza gufashwa kugira ngo film zabo zimenyekane no hanze y’u Rwanda.

Icyakora gukina film hari icyo bimaze kumugezaho mu buzima bwe.

Ati “burya iyo umaze kugira umubare runaka w’abakumenya kuko hari ibyo ukina nabyo ubwabyo hari byinshi bihita bihinduka kuri wowe .

Ibyamugoye atangira gukina film ngo ni ukwifata nk’umukobwa wo mu cyaro, naho icyamushimishije ni ukubasha gukina ‘scene’ ari kurira kandi mu buzima ngo adakunda kurira.

Laura - 'Nikuze' umukinnyi wa film ikunzwe muri iki gihe ya City Maid
Laura – ‘Nikuze’ umukinnyi wa film y’uruhererekane ikunzwe muri iki gihe ya City Maid

Robert KAYIHURA
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Nikuze dukunda komerezaho rwose urashoboye kdi utanga ikizere muri sinema yurwanda, imana ikomeze kukuba hafi

Comments are closed.

en_USEnglish