Kanombe: Yiyahuje umuti w’imbeba ntiyapfa, maze yimanika mu mugozi

*Nyirabuja yamwanduje SIDA maze aramukwepa *Yari yaramwijeje byose amucika nta na kimwe amuhaye Kicukiro – Dieudonne Nsengiyumva umusore w’imyaka 23 gusa, mu gitondo cyo kuri uyu wa kane abaturage bo mu mudugudu wa Nyarutovu mu kagari ka Karama Umurenge wa Kanombe bamusanze yapfuye yimanitse mu giti akoresheje umugozi, kuwa kabiri akaba nabwo yari yagerageje kwiyahura […]Irambuye

Episode 152: Mama Gasongo ananiwe gukomeza kubaho azi ko yafashwe

Rosy yakomeje kuvuga byanga, icyanjemo bwa mbere ni ya mateka namenye nkaba uwo ndiwe ubu, bimugoye yaratoboye ambwira ikibaye, aribwo gahinda kambase mu mutima nkabona neza ingaruka y’icyaha bamwe badaha agaciro kandi aricyo kizibiti kizibira indiba y’umutuzo duhora dushaka, ku wabimenye akabyirinda bikaba umutage ahora ashaka gutahira. Yatangiye kuvuga byanga nanjye nkomeza kumutega amatwi, nawe […]Irambuye

Gicumbi: DASSO zubakiye umugabo umaze umwaka atabyuka kubera impanuka

Kuri uyu wa 05 Nyakanga abagize urwego rushinzwe umutekano rwa DASSO (District Administration Security Support Organ) mu karere ka Gicumbi bubakiye inzu uwacitse ku icumu utishoboye witwa Sahinkuye wakoze impanuka bikamuviramo kuba ubu amaze umwaka atabasha guhaguruka habe no kwicara. Jean Paul Sahinkuye yasitaye ku muzi w’igiti yituye hasi bimuviramo kugagara k’umubiri wose (paralyzed) n’ubu […]Irambuye

Bwa mbere, umunyarwanda ageze muri “World Next Top Model “

Clementine Uwase uzwi ku izina rya Tina akora umwuga wo kumurika imideri agiye guhatana mu irushanwa rya “World Next Top Model”. Ni nshuro ya mbere u Rwanda rugiye guhagararirwa muri iri rushanwa mpuzamahanga rizitabirwa n’ibihugu 50 ku isi.   Ni inshuro ya 18 iri rushanwa rigiye kuba, ubu rizaba kuva tariki 14 Nyakanga  kugeza kuwa […]Irambuye

Kigali :’Yabeshye’ abakobwa ko agiye kubaha akazi akajya abasambanya

Gufatirana abana b’abakobwa badafite akazi kandi bo mu cyaro badakerebutse cyane akabahindura abagore be mu gihe runaka nibyo bikekwaho umugabo wubatse w’i Gikondo (ukomoka ku Kamonyi) yakoreye abakobwa babiri b’imyaka 20 na 25. Uyu mugabo ariko we arabihakana akavuga ko yabavanye mu cyaro ngo abashakire akazi ariko ntikaboneke, kandi ko hari n’abandi yagashakiye mbere.   […]Irambuye

Mugabe yahaye ‘African Union’ inka za $1m ngo ayifashe kwigira

Zimbabwe yagabiye amashyo y’inka umuryango w’Afurika yunze ubumwe ngo ubashe kwigira, uzacike ku gutegera amaboko amahanga awuha inkunga. Abaturage bakusanije inka zigera mu bihumbi ziyongeraga kun ka 300 zari zatanzwe na Perezida Robert Mugabe wa Zimbabwe zivuye mu bushyo bwe. Ubwo busho bwashyizwe ku isoko kuva ejo. Perezida Mugabe mu nama y’abakuru b’ibihugu iri kubera […]Irambuye

Miss Kalimpinya mu Akagera yashimishijwe no kubona Ibitera biri “gukora

Abajijwe icyamushimishije kurusha ibindi igihe yasuraga Pariki y’Akagera muri iyi week end, Queen Kalimpinya yiyumviriyeee mazi ati “Twaciye ku gitera kiri gukora ibintu…Mana yanjye!!” Maze araseka cyane ariko avuga n’ibindi byamushimishije. Nibyo, ibihe nk’ibi ushobora kubibona ku nyamaswa mu gihe wasuye Pariki y’Akagera nubwo atari kenshi. Birashoboka ko nawe yabibonye koko agatangara. Queen Kalimpinya, igisonga […]Irambuye

Kaminuza 1000 nziza ku isi 10 gusa ni izo muri

Impamvu ni ireme ry’uburezi ngo riri hasi cyane, n’izo 10 zo muri Africa 8 ni izo muri South Africa gusa. Minisitiri w’uburezi uyu munsi yavuze ko ikibazo cy’ireme ry’uburezi mu Rwanda cyo kitari muri kaminuza gusa. Kuva tariki 05 Nyakanga i Kigali haratangira inama mpuzamahanga yiga iki kibazo cy’ireme ry’uburezi muri Kaminuza muri Africa. Ubu […]Irambuye

‘Abo’ mu Akagera ngo mutahe….uzabasure nawe

*Winjira mu Akagera ugasohokera Nyungwe… *Amasaha arindwi y’urugendo ushiduka arangiye gusa *Inyamaswa zimwe zireba nk’izitanga ikaze Ntibihenze, ariko ni iby’agahebuzo…gusura pariki y’Akagera Iburasirazuba. Ubona byiza bihebuje, inyamaswa n’ibizikikije byose byiza ku buryo butangaje. Twatembereyeyo. Reka tugusogongeze nuhuguka nawe uzajyeyo kuko wabona byinshi cyane birenze ibyo ugiye gusoma aha…. Ubwinjiro bw’iyi Pariki buri mu gice cy’Amajyepfo […]Irambuye

Polisi ntigomba gusigara mu mihindukire y’isi- Min Busingye

Musanze – Mu muhango wo gusoza ku mugaragaro amasomo ya gipolisi yari amaze umwaka mu ishuri rikuru rya polisi Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa nkuru ya Leta Johnston Busingye yishimiye intambwe imaze guterwa na Polisi y’u Rwanda aho abanyamahanga basigaye baza kuyihahaho ubumenyi butandukanye. Yasabye aba bapolisi bayasoje bo mu rwego rwa ba Ofisiye kumenya imiterere […]Irambuye

en_USEnglish