Menya imyambaro yitwa “Intsinzi” yahimbwe na Turahirwa
Moses Turahirwa umuhanzi w’imideri yakoze imyambaro yise “Intsinzi” igizwe n’imyitero, amakoti n’amasaro. Igitekerezo cyo kuyikora ngo cyavuye kubyo igihugu kimaze kugeraho nyuma yo kuva kure cyane mu myaka 23 ishize.
Imyambaro ye yiganjemo amashati n’umwitero asanisha n’umuco nyarwanda akabiha isura y’imyambaro igezweho.
Amakoti nayo amwe inyuma ariho ishusho ya Perezida Kagame kuri we ngo afata nk’intwari y’ingenzi mu byo u Rwanda rumaze kugeraho muri icyo gihe.
Turahirwa avuga ko yakoze iyi myambaro ngo agaragaze ko Fashion yakoreshwa no kugaragaza icyo ushaka kwerekana kirimo nko gushima n’aho igihugu kigeze.
Ati “Niba tuba duhanga imyambaro tugacuruza tukunguka byose nuko biba byavuye ku mutekano tubona.”
Amarangi akoresha ku myamabaro ye ngo ntabwo acuya cyangwa ngo aveho nkuko hari ababyibaza.
Ati “Nibanze cyane ku makoti bita “bomber jacket” kuko ari agezweho kandi nagerageje no kuyadoda mu gitambaro cyiza , kitavamo irangi”
Yahanze umwitero uvuguruye kandi anakora imyenda avanga n’amasaro. Kubyita “Intsinzi” ngo yashakaga guhuza ubu bugeni n’aho igihugu kigeze kuri we abona ko ari ku ntsinzi.
Turahirwa avuga ko imyenda ye n’amabara yayo ayikora agendeye ku bihe by’ikirere bigezweho.
Ati “iyo ngiye gukora imyambaro yo mugihe cy’imvura icyo gihe ndasoma nkareba amabara ajyanye n’igihe cy’imvura, nkagerageza gufatamo ayanjye mba ngomba gukoresha , ubundi nkayahuza na ‘collection’ nshya mba nshaka gushyira hanze.”
Nubwo itaramenyekana hose ariko imyambaro ya Turahirwa iragenda imenyekana ku isoko ry’u Rwanda ariko avuga ko byamufashe igihe kinini ngo abantu bamenye ko ari imyenda ye.
Ati “Nashyizemo umwanya wanjye wose namenyekanishije ibihangano byanjye ku buryo butandukanye, kuko ntajyaga mpindura umwimerere w’ibihangano byanjye navuga ko aribyo bikomeza kumfasha.”
We avuga ko adakora imyenda aba yabonye abandi bakoze nk’uko hari ababikora ngo babivanye kuri Google cyangwa mu bitabo, ibi ngo biterwa no kutiyizera.
Nubwo ngo kwiga ari ukwigana ariko ngo umaze kumenya ashyiramo agashya ke akagira umwimerere w’imyamabaro ye.
Robert KAYIHURA
UM– USEKE.RW
1 Comment
Intsinzi cyangwa Insinzi?
Comments are closed.