Zambia yabujije abanya Zimbabwe kwinjira ku butaka bwayo

Ubutegetsi bwa Zambia bwafashe umwanzuro ko nta muturage wa Zimbabwe wemerewe kwinjira ku butaka bwayo kugeza igihe itatangaje. Mu minsi ishize Zimbabwe nayo yari yarabujije ifu y’akawunga ikorerwa muri Zambia kwinjira. Umwanzuro wo kubuza abaturage ba Zimbabwe kwinjira muri Zambia watangiye gushyirwa mu bikorwa mu mpera z’Icyumweru gishize. Zambia ivuga yafashe  uriya mwanzuro nyuma yo […]Irambuye

Gisozi: Hari umucuruzi ‘watwikiwe n’inkongi inshuro ebyiri zikurikiranya’

Inkongi yabaye taliki 29, Kamena, 2019 muri Koperative APARWA ikorera mu midugudu ya Gasave na  Kagara muri Gisozi yatwitse ibikoresho by’ubwubatsi byari muri quincaillerie y’umugabo witwa Alex Habimana. Uyu mugabo kandi hari ibikoresho bye byahiriye ahitwa ADARWA mu nkongi yabaye taliki 19, Kamena, 2019. Amakuru Umuseke ufite avuga ko kugeza ubu iriya nkongi yatwitse ibikoresho […]Irambuye

Sudan: Barindwi mu bigaragambyaga bishwe

Kuri iki Cyumweru abantu barindwi bari mu bigaragambya ku ngabo za Sudan badashaka ko zikomeza kuyobora bishwe n’amasasu. Umwe mubagize urugaga rw’abaganga bo muri Sudan witwa Sulaiman Abdul Jabbar yabwiye ibiro ntaramakuru bya Sudan( SUNA) ko hari n’abandi 181 bakomeretse. Mu bakomeretse ngo harimo abasirikare 10, abandi ni abisivili bakomerekejwe n’amasasu. Abaganga bo muri Sudan […]Irambuye

Muri Kabuga hari aho twasangaga imibiri itabwe munsi y’icyumba cy’amasengesho-Uwo

Umunyamabanga nshingwabikorwa wa IBUKA Naphtali Ahishakiye mu ijambo yabwiye abari baje kwibuka Abatutsi bitazwi aho biciwe mu muhango wabereye i Rulindo mu murenge wa Rusiga, yavuze ko ubwo hacukurwaga imibiri y’Abatutsi yabonetse ahitwa Gahoromani muri Kabuga, hari aho basanganga imibiri yari itabye mu cyumba cy’amasengesho. Ngo babazaga abaturage niba babarangira aho bazi imibiri iri bakababwira […]Irambuye

DRC: Abapolisi boherejwe hafi y’ibiro bya Komisiyo y’amatora hitegurwa gutangaza

Nyuma y’uko Perezida wa Komisiyi y’amatora yigenga itanga ko ibyavuye mu matora bishobora gutangaza mu gihe kitarenze amasaha 48, ku biro bikuru byayo hoherejwe abapolisi benshi bafite intwaro n’ibindi bikoresho byifashishwa mu kwirukana abigaragambya. Ku Cyumweru nibwo Perezida w’iyi Komisiyo Corneille Nangaa yavuze ko ibyavuye mu matora bizatangazwa muri iki cyumweru ku munsi atatangaje. Mu […]Irambuye

Kirehe: Ikizamini cy’akazi cyakererewe amasaha 6, Interview nayo ihita ikorwa

Kirehe – Kuri uyu wa kabiri mu Karere ka Kirehe, abakandida banditse basaba akazi mu burezi bazindutse bajya gukora ikizamini byari biteganyijwe ko gitangira saa mbili za mu gitondo (8h00 a.m), gikererezwa ku mpamvu batabwiwe batangira kugikora saa munani  (2h00 p.m). Aba bakandida kandi bahise bahabwa ikizamini cya ‘Interview’batategujwe, bamwe bagikoze kugeza na saa mbili […]Irambuye

Sudan: Ibihumbi by’abaturage bakoze imyigaragambyo yo gushyigikira Omar al-Bashir

Ishyaka riri ku butegetsi ryateguye imyigaragambyo yo gushyigikira Omar al-Bashir umaze imyaka 25 ku butegetsi ariko akaba atorohewe nyuma y’ibyumweru abatakimushaka ku butegetsi bigaragambya basaba ko yegura, hamaze gupfa abantu 10. Televiziyo ya Leta yerekanye amashusho y’abantu benshi bari hamwe mu gace kitwa Green Square mu mugi wa Khartoum bavuga ko bashyigikiye Perezida. Benshi bari […]Irambuye

Alexia umunyamahoro umunyamurava, adusigira agahinda n’amasomo

Inkuru mbi mu ijoro ryakeye yatunguye abakurikirana iby’imideri mu Rwanda, aba bose cyangwa benshi baramuzi Alexia Uwera Mupende, ndetse yari yarabatumiye mu bukwe bwe tariki 16 Gashyantare, ariko uyu mukobwa bavuga ko yari umunyamahoro, uw’ituze kandi ugira umurava uyu wa kabiri ntiyawurenze, niwo wari umunsi we wo kugenda, agenda aciye inzira yababaje abakoranye na we […]Irambuye

REG VC na UTB VC mu itsinda rimwe mu irushanwa

Ikipe ya REG VC iheruka kuviramo ku mukino wa nyuma mu irushanwa riheruka iri mu itsinda rimwe na UTB VC nayo itoroshye muri iyi minsi. Ni amarushanwa azatangira taliki  25 kugeza 27  Mutarama 2019 akinwa mu rwego rwo  kwizihiza umunsi ngaruka w’Intwari z’u Rwanda. Imikino izakinirwa muri Petit stade no muri gymnase ya NPC. Gisagara […]Irambuye

Gicumbi FC yasubukuye imyitozo nyuma yo kwishyurwa ukwezi kumwe

Nyuma yo kwishyurwa ukwezi kumwe muri abiri bari batarishyurwa, abakinnyi ba Gicumbi FC bazindukiye mu myitozo. Bari baranze kongera gukora imyitozo kuko batari bahembwa ngo bahabwe n’agahimbazamusyi.  Agahimbazamusyi bari barakemerewe nyuma yo gutsinda Etencelles FC 1-0. Perezida w’ikipe ya Gicumbi FC Munyakazi Gregoire avuga ko abakinnyi babye bahawe umushahara w’ukwezi kumwe. Ati: “Twabaye tubahaye umushahara […]Irambuye

en_USEnglish