Digiqole ad

Gicumbi FC yasubukuye imyitozo nyuma yo kwishyurwa ukwezi kumwe

 Gicumbi FC yasubukuye imyitozo nyuma yo kwishyurwa ukwezi kumwe

Nyuma yo kwishyurwa ukwezi kumwe muri abiri bari batarishyurwa, abakinnyi ba Gicumbi FC bazindukiye mu myitozo. Bari baranze kongera gukora imyitozo kuko batari bahembwa ngo bahabwe n’agahimbazamusyi.  Agahimbazamusyi bari barakemerewe nyuma yo gutsinda Etencelles FC 1-0.

Abakinnyi ba Gicumbi FC bemeye gutangira imyitozo

Perezida w’ikipe ya Gicumbi FC Munyakazi Gregoire avuga ko abakinnyi babye bahawe umushahara w’ukwezi kumwe.

Ati: “Twabaye tubahaye umushahara w’ukwezi kumwe  n’agahimbazamusyi. Ubwo rero ibindi dutegereje akarere ko nako kagira ibyo icyo gakora.”

Yavuze  ko ayasigaye bazayabona bitarenze icyumweru kimwe ariko asaba akarere kubikora vuba.

Ngo ubuyobozi bwa Gicumbi FC bwabaye bukoze ibyo bushoboye.

Umutoza wa Gicumbi FC Banamwana Camarade nawe yemeza ko abakinnyi bameye kugaruka mu myitozo  kandi ngo bose bari bahari.

Ati: “Ubuyobozi bw’ikipe bwaganirije abakinnyi. Njye ntago nari mpari,bampamagaye bambwira ko abakinnyi bemeye kugaruka mu myitozo mbambwira ko nanjye mpari nta kibazo.”

Kugeza ubu ngo abakinnyi ba Gicumbi FC bafitiwe umwenda w’ukwezi kumwe n’agahimbazamusyi k’umukino batsinzemo Marines FC.

Gicumbi FC igomba kuzakina na As Muhanga kuwa Gatandatu tariki 12 Mutarama 2019 mu mukino w’umunsi wa 14 wa Shampiyona.

Radio Isangano

Yvonne IRADUKUNDA

UM– USEKE.RW

en_USEnglish