Digiqole ad

Sudan: Barindwi mu bigaragambyaga bishwe

 Sudan: Barindwi mu bigaragambyaga bishwe

Kuri iki Cyumweru abantu barindwi bari mu bigaragambya ku ngabo za Sudan badashaka ko zikomeza kuyobora bishwe n’amasasu. Umwe mubagize urugaga rw’abaganga bo muri Sudan witwa Sulaiman Abdul Jabbar yabwiye ibiro ntaramakuru bya Sudan( SUNA) ko hari n’abandi 181 bakomeretse.

Barindwi mu bigaragambyaga ejo bishwe n’amasasu bivugwa ko yarashwe n’abakorana n’ingabo ziri ku butegetsi

Mu bakomeretse ngo harimo abasirikare 10, abandi ni abisivili bakomerekejwe n’amasasu.

Abaganga bo muri Sudan bavuga ko abapfuye bishwe n’amasasu hamwe no gukandagirwa mu muvundo wabayeho nyuma yo gusakirana n’abarwanyi bivugwa ko bakorana n’ingabo ziyoboye Sudan muri iki gihe.

Abigaragambya mu gitondo cyo kuri iki cyumweru taliki 30, Kamena, 2019 bari bafite ibyapa n’ibitambaro byamagana ingabo ziri ku butegetsi bazisaba guha abasivili ubutegetsi zo zigasigara zicunga ubusugire bw’igihugu.

Imyigaragambo y’ejo kandi yabaye no mu yindi mijyi nka Gadaref, Kassala, Khashm Algirba na Halfa mu Burasirazuba bwa Sudan, Kareema naAtbara muri Ntara ya River Nile , El-Obied mu Majyaruguru ya Kordofan no mu gace ka Edamazine mu Ntara ta  Blue Nile.

Kuva Omar al Bashir yava ku butegetsi mu ntangiriro z’uyu mwaka, abaturage banze ko ubutegetsi bwafatwa n’ingabo kuko abakuru bazo  bakoranye bya hafi na Bashir bityo ko nta kintu kinini bahindura ku miyoborere ye.

 Jean Pierre NIZEYIMANA

UMUSEKE.RW

0 Comment

  • Africa warakubititse kabsa aba basirikare bazumva ryari ko ubutegetsi arubwabaturage atari ubwundi wese? Kandi ubu wasanga bajya bbikina ko aribo bahiritse umunyagitugu BASHIR. Ariko AU ntangabo igira ngo ijye gufasha gukuraho kariya gatsiko kigize indakoreka

  • Ibibera muli Africa ni agahoma-munwa.Ibihugu hafi ya byose byo muli Africa biyoborwa n’abantu bafashe ubutegetsi ku ngufu.Nubwo muli ibyo bihugu byitwa ko hari Democracy,mu byukuri ni Abasirikare bayobora igihugu.Urugero,muribuka ejobundi muli Uganda Abasirikare bajya mu Parliament bagakubita aba Depite banze ko Museveni ategeka ubuzima bwe bwose.Birababaje cyane.Ibi byerekana ko dukeneye ubutegetsi bw’Imana buzaza bugakuraho abategetsi bose bo ku isi,ku munsi w’imperuka,nkuko Daniel 2:44 havuga.
    Niwo muti wonyine w’aba Dictators bo muli Africa.It is a matter of time.Nubwo byatinze kuba,bizaba nta kabuza.Imana ikorera kuli Calendar yayo.Ubwo butegetsi bw’Imana nibwo bwonyine buzakuraho ibibazo byose isi ifite.Niyo mpamvu Yesu yasize asabye abantu “gushaka mbere na mbere ubwami bw’Imana”,aho kwibera mu gushaka ibyisi gusa,niba bashaka kuzaba mu isi izaba paradizo dutegereje ivugwa muli 2 Petero igice cya 3 umurongo wa 13.

Comments are closed.

en_USEnglish