Digiqole ad

DRC: Abapolisi boherejwe hafi y’ibiro bya Komisiyo y’amatora hitegurwa gutangaza amajwi

 DRC: Abapolisi boherejwe hafi y’ibiro bya Komisiyo y’amatora hitegurwa gutangaza amajwi

Nyuma y’uko Perezida wa Komisiyi y’amatora yigenga itanga ko ibyavuye mu matora bishobora gutangaza mu gihe kitarenze amasaha 48, ku biro bikuru byayo hoherejwe abapolisi benshi bafite intwaro n’ibindi bikoresho byifashishwa mu kwirukana abigaragambya.

Abapolisi benshi bashyizwe ku biro bya Komisiyo y’amatora mbere y’uko amajwi atangazwa

Ku Cyumweru nibwo Perezida w’iyi Komisiyo Corneille Nangaa yavuze ko ibyavuye mu matora bizatangazwa muri iki cyumweru ku munsi atatangaje.

Mu kiganiro yahaye abanyamakuru kuri uyu wa Gatatu Nangaa yavuze ko ibyavuye mu matora  bishobora gutangazwa bitarenze amasaha 48 uhereye kuri uyu wa Gatatu.

Mu gihe gito abapolisi benshi bahise batangira gushyirwa ahantu henshi muri Kinshasa ndetse no mu nkengero z’Ibiro bikuru bya Komisiyo y’amatora.

Hari umwe mu bakozi b’iriya komisiyo wabwiye Reuters ko ‘bishobotse’ ibyavuye mu matora biri burare bitangajwe kuri uyu Gatatu.

Undi ukora muri imwe muri Ambasade ziri i Kinshasa yavuze ko hari bimwe bitarashyirwa ku murongo ariko ko kuri uyu wa Kane bizaba byatunganye amajwi agatangazwa.

I Kinshasa ngo abaturage benshi bazindukiye mu mirimo yabo ariko ngo hari bamwe batemereye abana babo kujya kwiga .

Jean Pierre NIZEYIMANA

UM– USEKE.RW

en_USEnglish