Digiqole ad

Zambia yabujije abanya Zimbabwe kwinjira ku butaka bwayo

 Zambia  yabujije abanya Zimbabwe kwinjira ku butaka bwayo

Ubutegetsi bwa Zambia bwafashe umwanzuro ko nta muturage wa Zimbabwe wemerewe kwinjira ku butaka bwayo kugeza igihe itatangaje. Mu minsi ishize Zimbabwe nayo yari yarabujije ifu y’akawunga ikorerwa muri Zambia kwinjira.

Abaturage ba Zimbabwe ubu ntibemerewe kwinjira muri Zambia
Abaturage ba Zimbabwe ubu ntibemerewe kwinjira muri Zambia

Umwanzuro wo kubuza abaturage ba Zimbabwe kwinjira muri Zambia watangiye gushyirwa mu bikorwa mu mpera z’Icyumweru gishize.

Zambia ivuga yafashe  uriya mwanzuro nyuma yo kubona ko hari abaturage ba Zimbabwe binjiraga bakoresheje impapuro z’impimbano.

Hari abacuruzi benshi bo muri Zimbabwe bagurishaga ifu y’akawunga muri Zimbabwe mbere y’uko ikibazo kivuga, ubu bavuga ko kiriya kemezo kiri bubahombye.

Hari abaturage benshi bo muri Zambia bajyaga muri Zimbabwe ku mpamvu zitandukanye.

Ibi bihugu by’ibituranyi muri iyi minsi ntibibanye neza

PindulaNews

Jean Pierre NIZEYIMANA

UMUSEKE.RW

0 Comment

  • Mu byukuri,Isi yose ni “ubutaka bw’Imana”.Nta gihugu cyari gikwiye kubuza abanyamahanga kwinjira ku butaka “cyita ko ari ubwacyo”.Nkuko Intangiriro 11:1 havuga,kera isi yavugaga ururimi rumwe.Bisobanura ko yari “igihugu kimwe”.IBIHUGU byazanywe n’Intambara.Muribuka umwami Rwabugili atera Ubugande n’ikirwa cya IDJWI.Nyamara Imana itubuza kurwana no kwicana,ahubwo tugakundana.Nkuko Statistics zibyerekana,Intambara zimaze guhitana abantu barenga 1 billion/milliard kuva isi yabaho.Kubera ko ziteza inzara,indwara,ubukene,etc…bihitana millions z’abantu.Mu isi nshya dusoma muli Petero wa 2,igice cya 3,umurongo wa 13,intambara zizavaho burundu.Kubera ko Imana izakura mu isi abantu bose barwana hamwe n’abakora ibyo itubuza bose nkuko bible ivuga.Izatwika intwaro zose zo ku isi nkuko Zaburi 46 umurongo wa 9 havuga.Isi ibe igihugu kimwe cya paradizo,ituwe n’abantu bumvira Imana gusa kandi bakundana bose.Visas,Passports,imipaka,national flags,etc…byose bizavaho burundu.

Comments are closed.

en_USEnglish