Gicumbi: Bagemuye amata ntibishyurwa, babarimo miliyoni 51

Impamvu batishyuwe ngo ni ikoranabuhanga Aborozi bagera ku 2039 bagemura amata kuri Koperative ubusanzwe babishyura nyuma y’iminsi 15 byarenga bikaba ukwezi kumwe, ubu hashize amezi abiri, usibye ibibazo mu bworozi byabateje ubu banafite impungenge zo kutabasha kohereza abana ku mashuri. Ababishinzwe bavuga ko ababagemurira batishyuwe kuko za SACCO babishyuriraho zidafite ikoranabuhanga. Ni aborozi bo mu […]Irambuye

Rayon Sports yirukanye burundu Nova Bayama

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwirukanye burundu Nova Bayama kubera ko ngo yatereranye ikipe ubwo yakinaga na Musanze FC . Ngo yabeshye ko arwaye kandi nta raporo ya muganga ibyemeza. Nova Bayama yari asigaje amasezerano y’amezi atandatu mu ikipe ya Rayon Sports yinjiyemo mu mwaka wa 2016. Undi mukinnyi wa Rayon wafatiwe ibihano ni Djabel Manishimwe wahagaritswe […]Irambuye

Updated: Nyirahabimana azakodesherezwa inzu kugeza yubakiwe iye

Nyuma y’inkuru yatambutse mu gitondo ku Umuseke ivuga ko Fortunee Nyirahabimana aba mu nzu yasenyutse kubera ko basaza be banze kumuha imwe mu nzu Se yabasigiye, ubuyobozi bw’Umurenge wa Kabacuzi bwiyemeje kumukodeshereza inzu kuzageza bumwubakiye iye. Pilote Rwigemera  uyobora Umurenge wa Kabacuzi avuga hari umuntu bashyizeho ngo agire inama Nyirahabimana yumve ko kwimukira muri iriya […]Irambuye

Ubushinjacyaha bwahagaritse kujuririra urubanza rwa ba Rwigara

Umuvugizi w’ubushinjacyaha bukuru bwa Repubulika y’u Rwanda Faustin Nkusi avuga ko ikemezo cyo kuzajuririra kugira abere Adeline Mukangemanyi Rwigara n’umukobwa we Diane Rwigara bakiretse. Ngo ni inama bagiriwe na Minisitiri w’ubutabera Johnson Busingye. Nyuma y’uko ikemezo cy’urukiko gitangajwe mu mpera za 2018, umushinjacyaha mukuru Jean Bosco Mutangana yabwiye itangazamakuru ko urwego ayoboye ruzajuriria kiriya kemezo. […]Irambuye

Ubumenyi rusange bwa Cyiza Vanessa ushaka kuba MissRwanda

Aba mu mugi wa Kigali mu karere ka Gasabo, yatsindiye guhagararira Intara y’Amajyepfo, yasuye Umuseke mbere yo kujya mu mwiherero asubiza bimwe mu bibazo rusange n’ibireba u Rwanda ashaka kubera itara. Abakobwa bemererwa guhatanira kuba Miss Rwanda baba bari hagati y’imyaka 18 na 25 kandi barize nibura amashuri yisumbuye (humanities) atuma umuntu aba akerebutse mu […]Irambuye

MissRwanda2019: Umurungi Sandrine nawe yasubije ibi bibazo

Nawe atuye mu mujyi wa Kigali, akarere ka Kicukiro aza muri Miss Rwanda yiyamamarije mu Ntara y’ Amajyepfo aratambuka. Kimwe na mugenzi we nawe yadusuye tumubaza kuri ibi bibazo by’ubumenyi rusange. Sandrine yize amashuri abanza i Kigali, ayisumbuye ayarangiriza i Nyagatare ubu yiga itangazamakuru muri kaminuza ya Mount Kenya. Umuseke: Nyampinga bisobanuye iki? Sandrine: Nyampinga […]Irambuye

Kicukiro: Umunyamideri Alexia Mupende yishwe atewe icyuma

Alexia Uwera Mupende umunyamideri w’imyaka 35 yishwe atewe icyuma ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri mu rugo iwabo mu karere ka Kicukiro Umurenge wa Nyarugunga Akagari ka Kamashashi Umudugudu w’Indatwa. Birakekwa ko yishwe n’umukozi wo mu rugo rwabo wahise atoroka. Bunyeshuri John umwe mu nshuti kandi wakoranye na Alexia Mupende mu bijyanye no kumurika […]Irambuye

Ibigo nderabuzima byemerewe gufasha bwa mbere abafashwe ku ngufu

Ubutabazi buhabwa umuntu wakorewe ihohotera rishigiye ku gitsina ubusanzwe bwatangirwaga mu bitaro by’uturere, mu rwego rwo kwegereza abahohotewe serivise zigiye kujya zitangirwa no mu bigo nderabuzima. Ibi byagarutsweho mu gusoza  ikiciro cya mbere cy’amahugurwa yagenewe abagenzacyaha hamwe n’abandi bafatanyabikorwa mu gutanga ubufasha bwa Isange One Stop Center ku bahohotewe. Abahuguwe barimo abakozi baturutse mu bigo […]Irambuye

Rubavu: SACCO Rugerero ubu nta ubitsa nta n’ubikuza aye

Hashize icyumweru n’iminsi abanyamuryango ba Koperative Intarutwa SACCO ya Rugerero badashobora kubitsa cyangwa kubikuza amafaranga yabo kuko ngo hari abayabikuje agashira. Birakekwa ko habaye ubujura bw’amafaranga y’abanyamuryango. BNR ubu iri gukora ubugenzuzi, umwe mu bakozi b’iyi SACCO arafunze. Kuri uyu wa kabiri mu gitondo umunyamakuru w’Umuseke yageze kuri iyi SACCO ahasanga abanyamuryango barimo abaje kubikuza […]Irambuye

Rupert: Maneko waburijemo kimwe mu bitero byari buhitane Tony Blair

Amakuru yahaye FBI na MI5 yafashije mu kuburizamo bimwe mu bitero bikomeye harimo n’icyari cyateguriwe kwica Antony Charles Lynton Blair uzwi cyane ku izina Tony Blair wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza guhera muri 1997 kugeza 2007. Uwo maneko kandi ngo amakuru yahaye FBI, MI5 n’ibiro by’ubutasi bya Irland yatumye umukuru w’abarwanyi bari bibumbiye mu kitwaga […]Irambuye

en_USEnglish