Misiri yatsindiye kwakira igikombe cya Africa cya 2019

Nyuma yaho Cameroon yambuwe ububasha bwo kwakira igikombe cya Afurika cya 2019 mu Gushyingo 2018, igihugu cya Misir cyatsindiye kwakira imikino ya nyuma yacyo. Misiri itsenze Africa y’Epfo yifuzaga kwakira iki gikombe. Africa y’Epfo ariko isa n’iyabigendagamo biguruntege kuko yagaragaje mbere ko badafite amafaranga ahagije yo kwakira iki gikombe, na byo biri mu byongereye amahirwe […]Irambuye

Ku bategura ibitaramo by’imideri, 2018 ngo ntibahaye inyungu bifuza

Umwaka wa 2018 waranzwe n’ibitaramo by’imideri byinshi ugereranyije n’imyaka yabanje. Ku bategura ibi bitarmo hari uko babonye umwaka ushize n’ibyo bifuza byahinduka mu 2019. Mu nkuru zacu ziheruka twagaragaje ibitekerezo by’abahanga imideri n’abasiga abantu ibirungo, (makeup). Aba bose bagarutse ku rugendo baciyemo umwaka ushize n’ibyo bifuza mu 2019. Abategura ibitaramo by’imideri bifasha abahanga imideri n’abamurika imideri […]Irambuye

Gicumbi: ba nyiri inzu zafunzwe bahawe amezi 6 ngo bubake

*Ngo abazananirwa kubaka bazabashakira ababagurira Nyuma y’iminsi inzu z’ubucuruzi nyinshi zifunzwe mu mugi wa Byumba abazikoreragamo bagatakamba ngo bahabwe igihe cyo gushaka ahandi bakorera ubu bahawe iminsi 30, ba nyiri inzu bakoreragamo nabo bahabwa amezi atandatu (6) ngo batangire bubake izigendanye n’iterambere. Abacuruzi, benshi ni abakodesha, mu cyumweru gishize babwiye Umuseke akaga batewe no gufungirwaho […]Irambuye

Umuhanda Kazo – Mutenderi urimo gusenyuka utaramara umwaka wubatswe

*Akarere ngo kabuze amafaranga yo kuwubaka uko bikwiye Umuhanda Kazo – Mutenderi mukarere ka Ngoma ubu watangiye gusenyuka mu gihe utaramara umwaka urangije kubakwa. Abawukoresha bavuga ko bitewe n’uko wubatswe nabi ndetse amazi awuvaho ari gusenyera abawuturiye kuko nta miferege itunganye ufite. Ubuyobozi ngo bugiye kugarura uwawubatse awukore neza. Ni umuhanda w’igitaka wa 16Km uhuza […]Irambuye

Abadepite barasuura utugari twose tw’igihugu bagenzura Guverinoma

Nk’inshingano bafite yo kugenzura ibikorwa bya Guverinoma, abagize Inteko umutwe w’Abadepite guhera kuri uyu wa 09 Mutarama bazasura utugari twose tw’igihugu (2 148) bareba uko gahunda zigamije iterambere ry’umuturage zishyirwa mu bikorwa. Haracyari urugendo mu kuvana abanyarwanda mu bukene kuko ubukene mu ngo buri kuri 38,2%/EICV5, n’ubukene bukabije buri kuri 16%. Guverinoma ifite gahunda zitandukanye […]Irambuye

Nyanza: Abagabo 2 bakekwaho kwica umuntu bakamukuramo amaso baburanishijwe

Kuri uyu wa kabiri Urukiko rwisumbuye rwa Muhanga rwaburanishijwe abagabo babiri bava india imwe kwa se wabo, barakekwaho kwica umuntu wababonye bagiye kwiba ihene bakamuca ijosi, nyuma bakamukuramo amaso, abo mu muryango wa nyakwigendera barasaba indishyi n’ibihano bikwiye abo babiciye. Mukunzi Anastase na Ukwigennye Isaie ni abimukira bavuye mu Karere ka Karongi bagiye gupagasa mu karere […]Irambuye

Slaï wamamaye muri ‘Zouk’ agiye kuza mu Rwanda

Umufaransa Patrice Sylvestre ukoresha izina rya ‘Slaï’ mu muziki akaba azwi cyane mu bahanzi bakora injyana ya Zouk agiye kuza gutaramira mu Rwanda mu gitaramo cya mbere cya Kigali Jazz Junction muri 2019. Kigali Jazz Junction ni kimwe mu bitaramo bifata intera mu Rwanda,  ahanini bibanda ku bahanzi bakomeye haba muri Africa no ku yindi […]Irambuye

Kim Jong-un ari mu ruzinduko rw’iminsi 3 mu Bushinwa

Umuyobozi wa Korea ya Ruguru, Kim Jong-un yageze i Beijing kuri uyu wa kabiri mu ruzinduko rw’iminsi itatu ku butumire bwa Xi Jinping. Kim ari kumwe n’umugore we Ri Sol-ju, bazava mu Bushinwa ku wa kane w’iki cyumweru. Uru ruzinduko rwa Kim rukurikiye amagambo ya Perezida Donald Trump uherutse gutangaza ko vuba aha ashobora kongera […]Irambuye

P.Kagame na Mme bakiriwe na ‘Empereur’ w’Ubuyapani

Perezida wa Repubulika Paul Kagame na Mme Jeannette Kagame bageze i Tokyo mu ruzinduko rw’iminsi ibiri rugamije kongera ubuhahirane n’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi. Nirwo ruzinduko rwa mbere Perezida akoreye mu mahanga muri uyu mwaka mushya. Yakiriwe n’abayobozi banyuranye ndetse n’Umwami w’abami w’iki gihugu. Itsinda ryaherekeje Perezida Kagame ririmo ba rwiyemezamirimo bazaganira na bagenzi babo uko […]Irambuye

en_USEnglish