Digiqole ad

Alexia umunyamahoro umunyamurava, adusigira agahinda n’amasomo

 Alexia umunyamahoro umunyamurava, adusigira agahinda n’amasomo

Inkuru mbi mu ijoro ryakeye yatunguye abakurikirana iby’imideri mu Rwanda, aba bose cyangwa benshi baramuzi Alexia Uwera Mupende, ndetse yari yarabatumiye mu bukwe bwe tariki 16 Gashyantare, ariko uyu mukobwa bavuga ko yari umunyamahoro, uw’ituze kandi ugira umurava uyu wa kabiri ntiyawurenze, niwo wari umunsi we wo kugenda, agenda aciye inzira yababaje abakoranye na we baganiriye natwe.

Mupende Alexia Uwera yishwe n'umukozi wo mu rugo
Mupende Alexia Uwera yishwe n’umukozi wo mu rugo

Yari asanzwe ari umuyobozi w’inzu y’imyitozo ngororangingo ya WAKA Fitness ku Kimihurura, akaba ariko icyamamare mu kumirika imideri kuva 2012, kubyina no gukina amakinamico.

Hope Azeda umuyobozi wa Mashirika yabwiye Umuseke ko azi Alexia kuva 2004 aza muri iri torero nkinamico. Azeda avuga ko yafataga Alexia nk’umuvugabutumwa

Azeda ati “yari amaze imyaka myinshi muri Mashirika kuko yinjiyemo mu 2004 yari umubyinnyi w’imbyino gakondo n’imbyino Contemporaire. Rimwe na rimwe yananyuzagamo agakina n’amakinamico.

Yari umukobwa ukunda gusenga no gusabana cyane, kuri njye namubonagamo umuvugabutumwa ukomeye cyane. Yarangwaga n’urukundo rwinshi kandi yari inyangamugayo ndetse yitangaga cyane.”

Shema Charlotte umuhanzi w’imideri wakoranye na Alexia imyaka itanu (5) mu nzu y’imideri ya Rwanda Clothing yamwambitse kenshi cyane, amuzi nk’umunyamahoro cyane.

Ati “yari umukobwa utuje cyane kandi ukunda  kwisekera, uvuga amagambo make cyane , ukunda umurimo we wo  kwerekana imideri kandi yahoraga yifuza ko byagera ku rwego rukomeye kandi kuri we byagenze neza kuko yamuritse imideri mu bitaramo bikomeye haba imbere mugihugu no hanze y’u Rwanda.  

Byananiye kubyakira, agiye kare twari tugikeneye impano ye muri Fashion Industry, bigeretse ko yari anafite ubukwe byatubabaje cyane. Niyiruhukire mu mahoro tuzongera duhure.”

Kabano Franco yakoranye na Alexia Mupende mu ihuriro ry’abamurika imideri mu Rwanda, azi Alexia nk’umukobwa uca bugufi ukunda umutuzo.

Kabano ati “Alexia nzamwibukiraho kwicisha bugufi, n’iyo ibintu byateraga hejuru iteka we akabona nta gisubizo afite yarigenderaga aho kugirango  atongane nta mahane nigeze mubonana, n’igihe aba model bakoraga ibitaramo bagatinda kwishyurwa ntiyaburanaga nk’uko abandi babikoraga, yazingaga ibyo yaje yitwaje akigendera.”

Kabano avuga ko isomo Alexia amusigiye ari ukwitonda, gushishoza no guca bugufi.

Ati “Ariko kandi nzahora nibuka umurava we, nzahora nibuka inama yagiraga abantu. Ndibuka dutangiza ihuriro ry’abamurika imideri  Alexia yaritanze cyane yahoraga aza uko natumizaga inama ntiyakererwaga niwe muntu wabanzaga kungeraho  mbere iteka ryose. Mbere yo gutangira inama yarabanzaga akansaba ngo muhe ibyo nanditse agira icyo yongeraho, yaritangaga cyane”.

Amwe mu mateka ya Alexia Mupende mu kazi ko kumurika imideri.

Mu 2012 yabaye umunyarwandakazi wa mbere uzi kumurika imideri neza mu Rwanda.
Mu 2012, 2013 na 2014 yamuritse imideri muri Kigali Fashion Week.
Mu 2014, yamuritse imideri i Dubai mu birori byiswe Runway Dubai
Mu 2015 yamuritse imideri muri Switzland ahagarariye u Rwanda
Mu 2016 yamuritse imideri muri Vlisco 170 Fashion Show
Mu 2018 yayishoje amuritse imideri mu gitaramo cya Collective Rw Fashion Week

Aya ni amwe mu mafoto yerekana Alexia Mupende mu bihe bitandukanye;

Alexia yari umuyobozi wa Waka Fitness
Alexia yari umuyobozi wa Waka Fitness

Robert KAYIHURA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish