Digiqole ad

Sudan: Ibihumbi by’abaturage bakoze imyigaragambyo yo gushyigikira Omar al-Bashir

 Sudan: Ibihumbi by’abaturage bakoze imyigaragambyo yo gushyigikira Omar al-Bashir

Ishyaka riri ku butegetsi ryateguye imyigaragambyo yo gushyigikira Omar al-Bashir umaze imyaka 25 ku butegetsi ariko akaba atorohewe nyuma y’ibyumweru abatakimushaka ku butegetsi bigaragambya basaba ko yegura, hamaze gupfa abantu 10.

Omar al-Bashir ari ku gitutu nyuma y’uko abaturage bigabije imihanda bamusaba kwegura

Televiziyo ya Leta yerekanye amashusho y’abantu benshi bari hamwe mu gace kitwa Green Square mu mugi wa Khartoum bavuga ko bashyigikiye Perezida.

Benshi bari bafite amabendera ya Sudan bavuga ko bashaka ko igihugu cyunga ubumwe.

Ku rundi ruhande abadashyigikiye Perezida Bashir bagombaga kujya ku Nteko ishinga Amategeko bajyanye inyandiko isaba Perezida w’Inteko gusaba ko Guverinoma yegura.

Omar al-Bashir ari mu bihe bigoye nyuma y’uko abigaragambya bamusaba kwegura bavuga ko ubuzima buhenze.

Mu kiganiro Umuherwe wo muri Sudan, witwa Mo Ibrahim yagiranye na BBC yavuze ko asanga Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, rubonye ko biri mu nyungu z’abaturage rwakuraho manda zigamije gufata Bashir akaba yahunga atikanga ko azafungwa.

Ati “Igihe ibyo byaba bigamije gukiza ubuzima bw’abaturage, igihe byaba bigamije kuturinda intambara y’abatuye igihugu, nibamureke agende mu mahoro.”

Yongeyeho ati “Nubwo bwose ntashyigikiye umuco wo kudahana, ndashaka kuvuga ko abantu bakwiye guhanirwa ibyaha byabo, ariko igihe kumukuriraho inyandiko zo kumufata byatuma yegura, nta kibazo.”

Omar al-Bashir ashinjwa n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC) ibyaha by’intambara n’ibyibasiye inyoko muntu mu Ntara ya Darfur, ariko Bashir arabihakana.

Bivuga ko kuba hari inyandiko zashyizweho n’urukiko zo gufata Bashir, igihugu cyose yahungiramo gifitanye amasezerano na ruriya rukiko, cyamuta muri yombi.

Mo Ibrahim yashyizeho igihe cya miliyoni 5$ ku Bayobozi ba Africa bitwaye neza mu miyoborere, kikaba gitangwa buri mwaka.

Umunyamakuru yabajije Mo Ibrahim niba Omar al-Bashir agikwiye, undi aramusubiza ati “Ushobora kuba arimo ushyenga.”

UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Abonabacancuro akenshi bababanahembwe ntacyo bivuzibyo.

  • Iyi ni nka yayindi twajyaga dukora turirimba ngo Roza wacu, Karake wacu..

Comments are closed.

en_USEnglish