Ibyo ‘gutera ivi’ mbona ari imikino y’abana itagize icyo itwaye

Bamwe mu banyamadini baganiriye n’Umuseke bavuga ko ibyo abasore n’inkumi bo muri iki gihe bakora batera ivi ngo barasaba abakunzi babo kuzababera abafasha bihabanye n’inyigisho za Gikirisitu. Kuri Pasiteri Antoine Rutayisire we avuga ko yasanze ari imikino y’abana, itagize icyo itwaye igamije kongera ibirungo mu rukundo rwabo… Pasiteri Antoine Rutayisire uyobora Itorero ry’Abangilikani ishami rya […]Irambuye

J. Sentore mu gitaramo kivuga uko inganzo yagize uruhare mu

Jules Sentore yateguye igitaramo yise ‘Inganzo yaratabaye’ kigamije kubwira no kwereka Abanyarwanda uruhare rw’inganzo mu kubohora igihugu. Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, uyu muhanzi uzwi mu njyana za Gakondo yavuze ku gitaramo ari gutegura yise ‘Inganzo yaratabaye’ kizaba taliki ya 5 Nyakanga 2019. Kuba yarakise ‘Inganzo yaratabaye’ ngo bifitanye isano no kubohora igihugu dore ko mu […]Irambuye

Muri RITCO abashoferi b’abagore ni batatu gusa mu basaga 130

*Akenshi ngo abashoferi bakora iminsi bahawe yo kuruhuka kugira ngo batahane amafaranga *Impanuka zakunze kuvugwa ku modoka za RITCO ngo zatezwaga n’ikoranabuhanga ritamenyerewe Mu kiganiro Umuseke wagiranye na Sosiyete itwara abantu mu modoka nyuma yo gusimbura ONATRACOM yari iya Leta, ku ngingo zirimo impanuka zakunze kugaragara ku modoka z’iyi sosiyete , abakozi bakora amasaha menshi, […]Irambuye

Updated: Imran, Rugwiro, Mirafa na Sekamana bagiye muri Rayon sports

Nyuma yaho ikipe ya APR FC isezereye abakinyi 16 bayikiniraga bamwe muri bo bamaze kumvikana na Rayon sports. APR FC nayo yari iherutse gutwara abasore bane bahoze bakinira Rayon Sports barimo Djabel Manishimwe. Kugeza ubu abahoze muri APR FC basinyiye Rayon ni Imran Nshimiyimana, Rugwiro Herve, Mirafa na Sekamana Maxime Kuri uyu wa kabiri nibwo […]Irambuye

Gicumbi: Muri Kageyo TVET abakobwa bavuze igituma batsinda isomo ry’Ibarurishamibare

Bamwe mu bakobwa bigaga mu ishuri ry’ubumenyi ngiro riri mu Murenge wa Kageyo mu Karere ka Gicumbi baganiriye n’Umuseke kuri uyu wa Mbere ubwo bari bamaze kwambikwa imyenda yerekana ko hari ikiciro cy’amashuri barangije, bavuze ko byaba byiza abahungu bitinyutse bakaza bakigana ibarurishamibare. Ngo ni umwuga usaba ubunyangamugayo kandi ngo uwabugira wese yawiga yaba umuhugu […]Irambuye

Umuyobozi w’igitaramo gikomeye muri Japan azitabira Kigali Fashion Week 2019

Sayaka Akimoto uyobora ibikorwa by’igitaramo cya Tokyo Africa Collection ategerejwe i Kigali kuri uyu wa Gatatu, azaba aje gusura u Rwanda no kwitabira igitaramo cya Kigali Fashion Week kizaba ku wa 4-6 Nyakanga 2019. Kageruka Olivia ushinzwe itangazamakuru muri Kigali Fashion Week yabwiye Umuseke ko batewe ishema no kwakira Sayaka Akimoto nk’umwe mubafite ubunararibonye mu […]Irambuye

Gucukuka kw’amenyo: Impamvu yabyo, uko wabyirinda n’uburyo bivurwa,…

Sinkisinzira kubera iryinyo rirara rindya, sinkirya ibishyushye, iyo nyoye ibikonje amenyo arandya, bamaze kunkura amenyo abiri,…Ni bimwe mu bibazo abarwaye amenyo bakunze gutaka. Akenshi bituruka ku gucukuka kw’iryinyo. Ushobora kuba uri umwe muri abo bantu bafite amenyo yacukutse, ugahora wibaza impamvu yaba yarateye iryo ryinyo gucukuka ariko ukayibura. Uko gucukuka ahanini guturuka ku kwangirika kw’iryinyo […]Irambuye

USA: Umunyarwanda yahanishijwe imyaka 8 ashinjwa kubeshya ku ruhare rwe

Umunyarwanda yahanishijwe igifungo k’imyaka 8 muri gereza muri Leta zunze ubumwe za America azira kubeshya Urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka nyuma yo guhisha amakuru ajyanye n’uruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Intumwa ya Leta, Andrew E Lelling, mu itangazo yasohoye mu Rwego rushinzwe Ubutabera, yavuze ko  Jean Leonard Teganya w’imyaka  47, “yaburanishijwe anahanwa by’intangarugero kubera kubeshya […]Irambuye

en_USEnglish