Gisozi: Hari umucuruzi ‘watwikiwe n’inkongi inshuro ebyiri zikurikiranya’
Inkongi yabaye taliki 29, Kamena, 2019 muri Koperative APARWA ikorera mu midugudu ya Gasave na Kagara muri Gisozi yatwitse ibikoresho by’ubwubatsi byari muri quincaillerie y’umugabo witwa Alex Habimana. Uyu mugabo kandi hari ibikoresho bye byahiriye ahitwa ADARWA mu nkongi yabaye taliki 19, Kamena, 2019.
Amakuru Umuseke ufite avuga ko kugeza ubu iriya nkongi yatwitse ibikoresho by’abantu 55 barimo na Habimana.
Inkongi yatwitse kariya gakiriro kuri uyu wa Gatandatu yatangiye 17h30 ariko byageze kuri iki cyumweru umwotsi ugicumba itarazima neza.
Umuyobozi wa APARWA Emmanuel Benegusenga mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru gishize yabwiye Umuseke ko ibyo bari bamaze kubarura byari bifite agaciro ka Frw 7.790.000.
Abantu baburiye ibyabo muri iriya nkongi ni 55. 21 muribo bacuruzaga imbaho, 15 bacuruza quincaillerie, batandatu baranguza matelas, babiri bagurisha imashini zikora ibintu bitandukanye, batandatu bacuruza intebe, umwe acuruza icyayi, amandazi n’ibintu byo kurya( canteen)undi inzu atakoreragamo irashya.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagari ka Musezero Leoncie Mukankurunziza avuga ko bibabaje kuba Habimana ahombye ibintu bifite agaciro kanini mu gihe gito kandi nta n’ubwishingizi afite.
Ati: “ Mu by’ukuri birababaje cyane. Uriya mugabo biragaraga ko yahombye burundu.”
Ngo Alexis Habimana ubushize ibintu bye byahiriye ahitwa ADARWA byari bifite agaciro ka miliyoni Frw 20.
Ibyahiye kuri uyu wa Gatandatu byo bifite agaciro kanini kurushaho.
Mukankurunziza avuga ko ubuyobozi buri bukomeze gushishikariza abaturage muri rusange n’abacuruzi bo muri kariya gakiriro by’umwihariko kwaka ubwishingizi kuko inkongi iza itunguranye kandi igatera igihombo.
Ati: “ Ubuyobozi turateganya no kuganira n’ubuyobozi bw’ibigo by’ubwishingizi kuva mu biro bakaza bakaganiriza abacuruzi bakamenya akamaro k’ubwishingizi.”
Avuga ko bateganya kwegera ikigo cy’igihugu gishinzwe iby’ingufu( REG) ikaza igasuzuma neza niba nta kibazo cy’imisusire(installation) y’amashanyarazi muri kariya gace.
Yashishikarije abacuruzi batarahura na kiriya kibazo kugura ibyuma bizimya inkongi.
Alex Habimana atuye mu kagari ka Kagugu mu Murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo.
Ngo nyuma yo kubura ibicuruzwa ubu ‘yarahungabanye.’
Ntiharamenyekana icyateye inkongi yo kuri uyu wa Gatandatu.
Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW
0 Comment
Ikinyamakuru cyari cyagiye mu kiruhuko se igihe aha hantu hakongokaga ko twabonye amashusho ateye ubwoba kuri za wtsp na facebook?! Mujye munatugezaho ayabaye muri week end!
Ese? Ngo nibafate ubwishingizi da. Ubu se imvo n’imvano ntigaragaye?
Imvo n’imvano ni iyihe ko nge ntayo nasomye mu nkuru? Yitubwire!
Birababaje, birababaje, birababaje.
Kuki uwo muriro uza buri gihe nimugoroba abantu batashye, mugihe imashini zikoresha umuriro w’amashanyarazi ziba zifunze insinga zidashyushye. Kuki bitaba mu masaha y’akazi mu gihe izo mashini ziba zikogota umuriro w’amashanyarazi n’insinga zishyushye??? !!!!
Imana ibi byose irabizi kandi n’icyaba kibitera irakizi. Umuti wabyo nawo irawuzi.
Nimuyiyambaze mubikuye ku mutima. Ubwishingizi bwa mbere ni Imana kuko yo nta maronko ishaka.