Digiqole ad

REG VC na UTB VC mu itsinda rimwe mu irushanwa ry’intwari

 REG VC na UTB  VC mu itsinda rimwe mu irushanwa ry’intwari

Ikipe ya REG VC iheruka kuviramo ku mukino wa nyuma mu irushanwa riheruka iri mu itsinda rimwe na UTB VC nayo itoroshye muri iyi minsi.

Umwaka ushize ubwo umunyamabanga nshingwabikorwa w’Urwego rw’igihugu rushinzwe imidari n’impeta za gisirikare Deo Nkusi ahemba kapitani wa Gisagara FC

Ni amarushanwa azatangira taliki  25 kugeza 27  Mutarama 2019 akinwa mu rwego rwo  kwizihiza umunsi ngaruka w’Intwari z’u Rwanda.

Imikino izakinirwa muri Petit stade no muri gymnase ya NPC.

Gisagara VC niyo ifite igikombe cy’umwaka ushize yabonye imaze  gutsinda REG VC ku mukino wa nyuma.

Mu kiciro cy’abagore ikipe y’ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro (RRA VC) niyo yegukanye igikombe giheruka cya 2018.

Iyi nayo iri mu itsinda rimwe n’ikipe ya Groupe Scolaire ya St Aloys nayo ikunze kugenda igora amakipe makuru.

Uko amatsinda ameze:

Abagabo

Group A: Gisagara VC, APR VC, IPRC Ngoma VC, IPRC Karongi VC

Group B: REG VC , UTB VC and Kirehe VC

Abagore

Group A: RRA VC, St Aloys VC, IPRC Huye VC and Ruhango VC

Group B: APR VC, St Joseph VC, UTB VC , KVC  na IPRC Kigali VC

Ikipe ya Rwanda Revenue Authority

Yvonne IRADUKUNDA

UM– USEKE.RW

en_USEnglish