Digiqole ad

Gicumbi: Muri Kageyo TVET abakobwa bavuze igituma batsinda isomo ry’Ibarurishamibare

 Gicumbi: Muri Kageyo TVET abakobwa bavuze igituma batsinda isomo ry’Ibarurishamibare

Bamwe mu bakobwa bigaga mu ishuri ry’ubumenyi ngiro riri mu Murenge wa Kageyo mu Karere ka Gicumbi baganiriye n’Umuseke kuri uyu wa Mbere ubwo bari bamaze kwambikwa imyenda yerekana ko hari ikiciro cy’amashuri barangije, bavuze ko byaba byiza abahungu bitinyutse bakaza bakigana ibarurishamibare. Ngo ni umwuga usaba ubunyangamugayo kandi ngo uwabugira wese yawiga yaba umuhugu cyangwa umukobwa.

Bashishikariza basaza babo kuza bakigana mu ishami ry’ibarurishamibare n’icungamutungo

Ibarurishamibare n’icungamutungo ni rimwe mu mashami yigishwa muri TVET Kageyo. Iyo witegereje usanga umubare munini w’abanyeshuri baryiga ari abakobwa.

Umwe muri bo witwa Aline Ikimpaye Dushime w’imyaka 19 akaba ari na we wabaye uwa mbere muri iri shami ku rwego rw’igihugu avuga ko usibye kwiga ashyizeho umwete no gukunda uyu mwuga, nta kindi cyamuteye kugera ku cyifuzo yari afite.

Ati: “Njye nize uyu mwuga ngamije gutsinda kandi neza, nashyizeho umwete kuko kubyiga nta mbaraga bisaba, keretse kubyiyemeza kandi nabigezeho.”

Avuga ko kuba abenshi mu bo bigana ari abakobwa bitagakwiye ahubwo ko n’abahungu baza bakiga ariya masomo kuko adakomeye ahubwo asaba kuba inyangamugayo.

Mukadusengimana Flolence ufite imyaka 21 na we yemeranya na mugenzi we,  ko uyu mwuga atari uw’abakobwa gusa, ko na basaza babo hari aho usanga bakora aka kazi kandi neza.

Asaba ko imyumvire y’uko abakobwa bonyine ari bo bavamo ababaruramari n’abacungamutungo beza yahinduka.

Mukadusengimana avuga ko mu banyeshuri 85 batsize, abakobwa ari 68 abahungu bakaba 17.

Bamwe muri aba bahungu, Noel Iradukunda na Eric Hirwa babwiye Umuseke ko gushingwa umutungo mu kigo runaka nta pfunwe biteye,  ndetse ko hari ababikora kandi biyubashye.

Ngo ikibazo kijya kigaragara gishingira ku bunyangamugayo no kugira izindi ndangagaciro.

Umuyobozi wa kiriya kigo TVET Kageyo School, Aimable Mwizerwa yemeza ko  koko abahungu ari bake ugereranyije na bashiki babo.

Avuga ko bafite abanyeshuri bose hamwe 254, abakobwa biga ibarurisha mibare bose hamwe bakaba ari 190 barimo abahungu 64.

Usibye ikibazo cy’ubwitabire buke bw’abahungu, mu ishuri rya Kageyo TVET School bavuga ko bakeneye mudasobwa zifasha abana kurushahaho kwiga bagatsinda neza. Kugeza ubu ngo bafite mudasobwa 75 gusa kandi abanyeshuri barenga 200.

Bishimiye ubumenyi bahawe bavuga ko buzabafasha mu kazi kandi bakazakomeza ubunyangamugayo

Evence NGIRABATWARE
UMUSEKE.RW/Gicumbi

en_USEnglish