Digiqole ad

Sinasinzira neza igihe numva ko igihugu cyacu cyazahora kibeshejweho n’impuhwe z’abandi- Kagame

 Sinasinzira neza igihe numva ko igihugu cyacu cyazahora kibeshejweho n’impuhwe z’abandi- Kagame
  • Politiki wayanga ariko ntizabura kukugiraho ingaruka;
  • Ko nta gihugu kitabamo ibibazo ni gute hari icyakwita ku gukemura iby’ikindi;
  • Hari abatekereza ko u Rwanda rukimeze nko mu 1994.

Perezida Paul Kagame avuga ko adashobora gusinzira neza mu gihe haba hakiriho ibituma yumva ko u Rwanda ruzahora rubeshwaho n’impuhwe z’abandi. Yavuze ko inkunga ibihugu bya Africa bigenda bihabwa zikwiye kubifasha kubaka ubushobozi buzatuma bibohora guhora bafashwa.

Perezida Paul Kagame aganira n’abanyamakuru uyu munsi

Yabivugiye mu kiganiro yagiranye n’Abanyamakuru kuri uyu wa Kabiri cyagarukaga ku gikorwa cyo Kwibohora giteganyijwe kuri uyu wa 04 Nyakanga.

Perezida Kagame wagarutse ku kwigira, yavuze ko mbere y’uko umuntu ajya kwaka ubufasha akwiye kubanza kwishakamo ibisubizo by’ibibazo afite.

Ati “Banza wihereho, uge gushaka inkunga igihe izindi nzira wagerageje zanze, ubundi uhore wibaza ibibazo uti kubera iki nge? Kubera iki ibi? Ni iki nakora?”

Yanagarutse ku nkunga amahanga akunze guha ibihugu byo ku mugabane wa Africa, avuga ko abantu batahora bahanze amaso izi nkunga ahubwo ko bagomba kuzikoresha neza kugira ngo bigobotore izo mfashanyo.

Ati “Imitekerereze yawe igomba kujyana n’igihe, ubundi ukavuga uti ‘ngiye gukoresha iyi nkunga neza mu kwiyubakira ubushobozi kugira ngo nimenyere imibereho myiza yanjye’.”

Yagarutse ku bushobozi n’ubushake u Rwanda ruriho rwiyubakira kugira ngo rutazakomeza gutegera amaboko amahanga.

Ati “Sinshobora gusinzira neza igihe naba ntekereza ko turi igihugu kizakomeza kubeshwaho n’impuhwe z’abandi. Ugomba kugira icyo ubikoraho kugira ngo imibereho yawe abe ari wowe ireba.”

Yanavuze ku bihugu byigeze gucamo ibice umugabane wa Africa by’umwihariko bikanaryanisha abanyarwanda bikabageza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi yahitanye abarenga miliyoni imwe.

Ati “Tugomba kwemera inshingano z’ibyabaye hano tukanakora ibinyuranye na byo twifashishije kwimakaza ubumwe bw’Abanyarwanda.”

Perezida Kagame uvuga ko ku Isi nta gihugu kidafite ibibazo, yavuze impuhwe za kimwe gishobora guhagurukira kujya gukemura iby’abandi zaba zitumvikana.

Umukuru w’igihugu wanabajijwe ku myumvire itari yo ikunze kuranga bimwe mu bihugu bigifata umugabane wa Africa nk’uwarazwe kubamo ibibi, yavuze ko imyumvire ari ibintu bizahoraho ndetse ko u Rwanda rukomeje guhangana n’imyumvire nk’iyi.

Yavuze ko n’ubu hari abagitekereza ko u Rwanda rumeze nk’uko rwari ruri mu 1994 ariko ko abarugezemo batungurwa no kwibonera impinduka ziriho zikorwa n’abanyarwanda.

Perezida Kagame wanagiriye inama abakiri bato gutanga umusanzu ukwiye, yabasabye kurenga ibyoroshye bagakora ibishobora kubazanira impinduka nziza bikanazizanira ibihugu byabo.

Umukuru w’igihugu ukunze kugira inama abakiri bato kwinjira muri Politiki, uyu munsi yongeye kwibutsa abatinya politiki ko ntaho bayihungira kuko bazahura na yo mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Ati “Ku bavuga ko badakunda politiki,  ariko uko byagenda kose politi izagukurikira, izaguhindura cyangwa ikugireho ingaruka aho uzajya hose.”

Martin NIYONKURU
UMUSEKE.RW

0 Comment

  • Ntabwo ari abanyarwanda bose babeshejweho n’impuhwe z’amahanga. Ni abayobozi barwo gusa, bahora basabiriza mu izina ry’abaturage, kubera kubaho bisumbukuruje, banaguza hato na hato imyenda y’umurengera baryohamo, andi bayashoye mu mishinga itunguka cyangwa idafitiye abo baturage akamaro, iyo myenda nyamara yitirirwa guteza imbere abo baturage, bikarangira abana babo bugarijwe na bwaki n’amavunja, kandi imyenda yafashwe ari bo bazayishyura n’abazabakomokaho, naho ba nyakubahwa bagura imizindaro y’imodoka n’indege, bubaka imiturirwa,, abana b’abo ba nyakubahwa bakiryoshya iyo mu mahanga no mu gihugu, bagenda barushaho gukira naho bene Ngofero bagenda barushaho gukena. Nyamara umukene usabirije ku muhanda w’umujyi bakamutambikana ngo arasebya igihugu n’abanyarwanda. Ari usaba mu izina rye, ari n’usabisha abo ayobora ibyinshi ntibinabagereho, uba akwiye gutanga urugero rwo guhindura imyumvire ni nde? Uba akwiye kugira isoni mbere zo kubaho ateze amashyi abandi ni nde?

    • Ndunganira uyu MWANAINCHI uvuga ngo:”umukene usabirije ku muhanda w’umujyi baramutambikana ngo arasebya igihugu n’abanyarwanda”.Ibi bintu bihora bimbabaza gufata umuntu usabiriza bakamufunga.Nta nubwo batinya gufunga usabiriza yaracitse amaguru cyangwa amaboko yombi.Nyamara ababikora bitwa ngo ni abakristu.Ababikora bage bibaza bati:”Byagenda gute ncitse amaguru bakamfunga?”.Imana idusaba gufasha abakene.Mwibuke ukuntu Yesu yafashaga abamugaye n’abahumye,kimwe n’abakene.Ababafunga babiterwa no “kutagira impuhwe” (empathy).Ariko mu isi nshya dusoma muli Petero wa 2,igice cya 3 umurongo wa 13,nta bakene bazabamo.Tujye dushaka Imana cyane kugirango tuzabe muli iyo paradizo iri hafi.

    • Winsetsa ye ! Ngo barabafunga ! Ntabwo se wumvise uriya mugore visi muri MVK ubwe avuga ko ngo abasabiriza mu mujyi bameze nk’imyanda ! Ntabwo se wumvise abana batwikiwe muri ruhurura aho bari baraye n’abanyerondo, urubanza rwabo se wigeze urwumva !? Aba banyagwa tuzabakizwa n’iyakare gusa, bararya ntibahaga, barangiza bakagerekaho kwishongora ! Naho ibyo uyu avuga nta moral authority afite yo kubivuga !

  • @Mwanainchi, byumvikane neza ko abasabiriza mu izina ry’abaturage atari abayobozi b’igihugu n’abanyapolitiki gusa. Abenshi mu bayobozi b’amadini nibyo bahoramo, na NGOs nibyo bizitunze. Gusabiriza ni icyorezo ku banyafrika bize bagombye kubera abaturage urumuri n’amizero. Ni igisigisigi cy’ubukoloni tuzigobotora tubize ibyuya by’amaraso.

    • Ibyabaye vuba aha kuri KCC birivugira. Jye nkeka ko abayobozi ataribo bakwiye kuvuga uburyo igihugu cyateye imbere ahubwo debat nk’iyi yakagombye kuba irimo abaturage aribo bavuga. Murakoze.

  • Abakuru b’ibihugu bajye bamenyako iyo ntebe bicayeho ari akazi bahawe n’igihugu. Ibyerekeye gusabiriza ndumva ntaho twari twagera mu byo dukora nibyo twakoze icyangombwa ni ukumenya niba ibyo dusabiriza tubikoresha neza niba tudasesagura ngo ahubwo usange ibyinshi ari twe tubibasubiza kubera kudashishoza neza.

  • Ntabwo ari uko abanyarwanda abakibyiruka badakunda politiki gusa bose babonye uruva gusenya Diane Rwigara yahuye narwo basubiza amerwe mwisaho. Abo ba Mwenedata, Me bernard Ntaganda, Ingabire, Mushayidi, Ntakirutinka nabandi ntarondoye. abariho haba muri gereza hanze mu Rwanda no mu buhungiro.

  • Erega ibyo twita imyenda ni ubulyo bushya bwo gusabiriza! Halya ngo tubatwizerako bazahanagura iyo myenda? Abayiduha nabo si ibicucu! Ikibabaje ariko ni ukureba uko iyo myenda ikoreshwa. Tekereza ufashe umwenda ugahindukira ugafashamo uwawuguhaye! Icyo ni igitego Arsenal idukubise! Tekereza ariko uretse gushora imfashanyo mu rusimbi nka Arsenal, ufashe imfashanyo ukiyubakira akaruri nka KCC aho ukumira abagombye kuba banyiribikorwa! Ongera utekereze wiguriyemo utudege ukodesha abagombye kwidagadura muri iyo mfashanyo maze ukibera mu kirere, abagushatse ntibakubone! Tugira Imana ko ibi byose bitaba iwacu yuko perezida yavuzeko abaturage aribo bemeza ibigomba gukorwa byose.

  • ibihugu bigize icyo abera bise afrika bacyeneye ubwigenge(kugira uburenganzira bwo guhitamo)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish