Digiqole ad

Muri RITCO abashoferi b’abagore ni batatu gusa mu basaga 130 bahakora

 Muri RITCO abashoferi b’abagore ni batatu gusa mu basaga 130 bahakora

*Akenshi ngo abashoferi bakora iminsi bahawe yo kuruhuka kugira ngo batahane amafaranga
*Impanuka zakunze kuvugwa ku modoka za RITCO ngo zatezwaga n’ikoranabuhanga ritamenyerewe

Mu kiganiro Umuseke wagiranye na Sosiyete itwara abantu mu modoka nyuma yo gusimbura ONATRACOM yari iya Leta, ku ngingo zirimo impanuka zakunze kugaragara ku modoka z’iyi sosiyete , abakozi bakora amasaha menshi, no ku kuba abagore ari bake cyane mu bashoferi ba RITCO, aho ari batatu mu basaga 130.

Nkusi Godfrey Umuyobozi wa RITCO avuga ko muri 2022 bihaye intego yo kuzaba barakuye mu bwigunge Abanyarwanda bari mu mihanda ya kure

Umuyobozi wa Rwanda Interlink Transport Company (RITCO) Nkusi Godfrey yabwiye Umuseke ko bafite imodoka  89 nyuma y’aho ebyiri mu zo bari bafite 91 zakoze impanuka zikaba zitagikora.

Izi modoka zikora mu mihanda miremire n’imihanda migufi yo mu Ntara zose, zifite abashoferi 130 basimburana, muri bo abagore ni batatu gusa.

Nkusi Godfrey ati “Mu bashoferi bacu dufite abagore batatu, sinavuga impamvu kuko iyo dushaka abashoferi ntituvuga igitsina, uje ashoboye tumuhitamo, nta mugore turirukana ko adashoboye n’abandi nabashishikariza kugerageza.”

Nubwo Bisi za RITCO ebyiri zitwarwa n’abashoferi batatu, ngo Umushoferi yemererwa ikiruhuko k’iminsi ibiri mu cyumweru ariko abenshi ntibabyubahiriza, bahitamo gukora no muri iyo minsi kugira ngo batahane amafaranga bagenerwa y’urugendo.

Yagize ati “Twashyizeho gahunda ngenderwaho ivuga ngo umushoferi ntagomba kurenza iminsi runaka akwiye gukora, tukanabikurikirana ugasanga ni imbogamizi kugira ngo abashoferi bubahirize ya minsi yabo bagomba kuruhuka;  gukora iminsi y’umurengera abashoferi bashobora kubikora ariko akenshi usanga ari bo babishaka kugira ngo badahomba amafaranga y’urugendo bagenerwa iyo bakoze.”

Umushoferi watwaye imodoka ahabwa amafaranga 8000Frw yo kumufasha mu rugendo.

Mu gihe cyashize humvikanye bamwe mu bashoferi bavugaga ko bakorera iyi Sosiyete bayishinja kubakoresha amasaha y’ikirenga ndetse ntibahabwe ibyo bagenerwa n’amategeko,  RITCO irabihakana ikavuga ko bariya bantu batakiri abashoferi b’iyi sosiyete kubera ko birukanwe bitewe n’imyitwarire mibi.

Ati “Ni byo koko yenda barabimubwiye ariko ntibari bakiri abakozi bacu, twarabasezereye, nta n’ahantu bigeze barega kubera ko twakurikije amategeko agenga abakozi.”

Abashoferi babiri bavuze biriya ngo barirukanwe ndetse bahawe amabaruwa abasezerera mu kazi, ariko ngo umwe yari yahagaritswe by’agateganyo.

Imodoka za RITCO ngo zaje zirimo ikoranabuhanga abashoferi batamenyereye bigatuma rimwe na rimwe bakora impanuka

 

Impanuka zumvikanye ku modoka za RITCO zaterwaga n’ ‘ikoranabuhanga’

Nkusi Godfrey avuga ko impanuka zagiye zumvikana ku modoka za RITCO ngo zaterwaga n’ikoranabuhanga rishya riri mu modoka ariko bamwe mu bashoferi batarizi, ubu ngo barabahugura mu buryo buhoraho, kandi hafashwe n’ingamba ku kijyanye no gukoresha neza uturindamuvuduko (speed governor).

Ati “Icya kabiri (mu byatezaga impanuka) ni ukurwana ku myitwarire y’abakozi, ntitwabihisha harimo gucomora ‘speed governor’ ubu twarazihinduye, urengeje km 60/h system ya mazut ntikora imodoka irahagarara. Ibyo twashyizeho byo guhugura no kudakinisha speed governor byatanze umusaruro mu gukumira impanuka.”

RITCO yatangiye mu kwa gatandatu 2016, ifite intego yo gutwara Abanyarwanda bakava mu bwigunge cyane hirya no hino mu mihanda imodoka za ONATRACOM zakoreragamo.

Mu myaka itatu ishize, ngo imibare igaragaza ko imihanda 163 ariyo RITCO yakabaye ikoreramo muri iriya yahoze inyurwamo n’imodoka zari iza ONATRACO, ubu ngo RITCO ikorera mu mihanda irenga 80.

Ati “Turarenga ½, RITICO ntiyatangiranye n’imbaraga nk’iza sosiyete yasimbuye (ONATRACOM), turateganya kubona imodoka nshya 50 muri uyu mwaka, muri 2022 twumva tuzaba twageze ku ntego twihaye 100%, ndetse ziriya modoka tuzibonye intego twazigeraho mbere.”

Bamwe mu basheri bavuganye n’Umuseke ku burenganzira bwabo niba bwubahirizwa bavuga ko bikorwa, haba kwishyurirwa ubwishingizi (RSSB), umushahara n’amafaranga y’urugendo. Bavuga ko bakora iminsi 4 bakaruhuka ibiri.

Ubu RITCO ikorera mu mihanda isaga 80 mu gihe ONATRACOM yakoreraga mu mihanda isaga 130
Bamwe mu bashoferi babwiye Umuseke ko nta kibazo bafite mu bijyanye no kuba uburenganzira bwabo butubahirizwa

NKUNDINEZA Jean Paul
UMUSEKE.RW

0 Comment

  • Abagore nabo barashoboye.Uzarebe mu nzego z’ubuyobozi.Nta kibazo kirimo kubera ko Abagore benshi bayobora neza,ndetse hari abarusha abagabo benshi kuyobora neza.Urugero ni abahoze ari Prime Ministers: Margaret Thacher of England,Golda Meir of Israel,Indira Gandhi of India,Agatha Uwiringiyimana of Rwanda.Nubwo bimeze gutyo,hari ahantu habiri Imana ibuza abagore kuyobora.Aha mbere ni mu rugo.Muli 1 Abakorinto 11:3,havuga ko Umugabo ari Chef w’umugore.Aha kabiri ni mu nsengero.Imana ibuza Abagore kuyobora amadini n’insengero.Byisomere muli 1 Timote 2 umurongo wa 12 na 1 Abakorinto 14,imirongo ya 34 na 35.Kuba muli iki gihe abagore baba pastors ,bishops na Apotres,biba ari ugusuzugura Imana kuko ibibabuza. Ni icyaha nk’ibindi,nubwo bibamo agafaranga gatubutse.

Comments are closed.

en_USEnglish