Digiqole ad

Updated: Imran, Rugwiro, Mirafa na Sekamana bagiye muri Rayon sports

 Updated: Imran, Rugwiro, Mirafa na Sekamana bagiye muri Rayon sports

Nyuma yaho ikipe ya APR FC isezereye abakinyi 16 bayikiniraga bamwe muri bo bamaze kumvikana na Rayon sports. APR FC nayo yari iherutse gutwara abasore bane bahoze bakinira Rayon Sports barimo Djabel Manishimwe. Kugeza ubu abahoze muri APR FC basinyiye Rayon ni Imran Nshimiyimana, Rugwiro Herve, Mirafa na Sekamana Maxime

Rugwiro yinjiye muri Rayon Sports

Kuri uyu wa kabiri nibwo myugariro Rugwiro Herve yashyize umukono ku masezerano y’imyaka ibiri akinira iyi kipe bakunda kwita ‘Gikundiro.’

Si Rugwiro wenyine kuko na Nizeyimana Mirafa ukina mu kibuga hagati ndetse na rutahizamu Sekamana Maxime nabo basinyiye Rayon  Sports ku masezerano y’imyaka ibiri.

Abandi bakinnyi birukanwe na APR FC bivugwa ko bashobora kwerekeza muri Rayon Sports ni Rusheshangonga Michel, Nshimiyimana Imran,Kimenyi Yves na Nshuti Dominique Savio.

Mu masaha y’igicamunsi aba bakinnyi biteganyijwe ko bari buze kwitabira imyitozo ya Rayon ibera mu Nzove.

Mirafa nawe yasinye
Nshimiyimana Imran nawe amaze gusinya
Imran nawe yahawe umwambaro wa Rayon Sport

Yvonne IRADUKUNDA

UMUSEKE.RW

0 Comment

  • Byaba byiza rwose bariya bakinnyi basigaye bavuzwe mu nkuru Rayon Sport ibaguze nabo, twazareba Ruhago na derby iryoshye kuko bakwerekana ibyo bashoboye, kandi barashoboye.

  • amahirwe masa kuri @Rugwiro na bagenzi be

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish