As Kigali yizeye gutsinda Kiyovu Sports igatwara igikombe cy’Amahoro

Hategerejwe umukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro uzahuza As Kigali na Police FC, iyi kipe yakoze imyitozo kuri uyu wa gatatu tariki 3 Nyakanga, ivuga ko yizeye 100/100 abakinnyi bazakina bityo n’igikombe ikaba ivuga ko izagitwara. Komezusenge Daniel Umunyamabanga Mukuruwa As Kigali yabwiye Umuseke ko mu myitozo ya nyuma ya As Kigali ko  abakinnyi bose bahari. […]Irambuye

Ndimbati na we yatujwe mu mudugudu w’ikitegererezo, ati “Ubu ngiye

Umukinnyi wa film uri mu bagezweho mu Rwanda, Uwihoreye Moustafa uzwi nka Ndimbati na we ari mu bahawe inzu mu mudugudu w’ikitegererezo i Karama wafunguwe ku mugaragaro na Perezida Paul Kagame. Uyu mukinnyi wa Film wasazwe n’ibyishimo ati “ubu nanjye ngiye kuba muri etage.” Ndimbati na we witabiriye ibi birori byo gutaha iriya nyubako, yagaragaye […]Irambuye

Inzuki: Inigwahabiri zizwiho gukunda umurimo

Inzuki ni inigwahabiri ziri mu zizwi cyane kandi zifitiye urusobe rw’ibinyabuzima akamaro kurusha izindi. Abantu bazwiho kuba baratangiye kuzorora mbere y’abandi ku isi ni abaturage bo mu burasirazuba bwo Hagati bahoze batuye muri Misiri. Ubugereki na  Israel bya kera cyane. Mu mva za ba Farawo abahanga mu byataburuwe mu matongo bagiye basangamo amacupa arimo ubuki […]Irambuye

Umunyarwanda ukorera umuziki muri USA ati “aha duhura n’imvune nyinshi”

Umwe mu bahanzi nyarwanda batuye banakorera umuziki muri Leta Zunze Ubumwe za America, Gedeon Musoni avuga ko bibagora kubona uko bakoresha ibihangano byabo ndetse ngo n’ibyo bagerageje gusohora ntibikundwe mu gihugu cyabo nk’iby’abahanzi bari mu Rwanda. Gedeon Musoni avuga ko yakuze akunda gukina umupira w’amaguru ariko nyuma akaza kwisanga mu buhanzi bwo kuririmba nyuma yo […]Irambuye

Kickbox: Shaddy Boo ‘agiye’ gukina itaramakofe

Shadia Mbabazi wamamaye ku izina rya Shaddy Boo avuga ko abakobwa bagenzi be bagomba gutinyuka bakiga gukina imikino njyarugamba kuko igorora umubiri kandi uyizi akaba yabasha kwirwanaho bibaye ngombwa. Ibi abivuze nyuma yo gutumirwa kuzitabira  imikino njyarugamba irimo n’iteramakofe izabera i Nyamirambo taliki 05, Nyakanga, 2019. Uyu mukobwa uri mu byamamare bikomeye mu Rwanda avuga […]Irambuye

Kenyatta yasabye imbabazi Magufuli ku bw’amagambo yavuzwe n’Umudepite

Umukuru w’igihugu cya Kenya Uhuru Kenyatta yandikiye ibaruwa yihariye mugenzi we wa Tanzania yihohora ndetse anagaragaza uruhande rwa Leta ya Kenya ku magambo yatangajwe na Depite Charles Njagua Kanyi uzwi nka Jaguar, ashishikariza Abanyakenya kwanga abaturanyi bo muri Uganda na Tanzania bakora ubucuruzi i Nairobi. Kuri uyu wa 02/07/2019, Kenyatta nibwo yanditse ibaruwa ayinyuza kuri […]Irambuye

Mu kwemera Imana kwange ntabwo Africa n’u Rwanda byaremewe guhora

Ati “Ubuzima bwiza ntabwo ari ubw’abandi gusa ni ubwacu twese” Perezida Paul Kagame wafunguye ku mugaragaro umudugudu w’ikitegererezo wubatswe mu kagari ka Karama, umurenge wa Kigali mu karere ka Nyarugenge, yavuze ko Imana irema Isi itashyizeho umwihariko ku gihugu cy’u Rwanda n’umugabane wa Africa ngo bizahore bikennye. Mu kiganiro yagiranye n’abaturage ibihumbi bari baje ahatashywe […]Irambuye

Nigeria izasinya AfCFTA, ngo ni amahirwe kuri Africa yose

Ibiro bya Perezida wa Nigeria  byatangaje ko iki gihugu kizasinya amasezerano y’ubuhahirane hagati y’ibihugu by’Africa( AfCFTA) mu nama izabera i Niamey muri Niger ku Cyumweru taliki 07, Nyakanga, 2019. Umuhanga mu bukungu Dr Canisius Bihira avuga ko gucuruzanya na Nigeria ari iby’agaciro kubera ubunini bwayo n’abaturage bayo benshi. Ubushakashatsi bwakozwe muri Mata, 2019 buvuga ko […]Irambuye

Rutagambwa wayoboye Rayon Sports arayishinja kurangara abakinnyi bakajya muri APR

Uwahoze ari Umuyobozi wa Rayon Sports, Martin Rutagambwa yatangaje ko bamwe mu bakinnyi bahoze bakinira iyi kipe bakerekeza muri APR FC batifuzaga kuyivamo, ngo habayeho uburangare bw’abayobozi no kutubahiriza amasezerano bagiranye na bo bashyira imbere ibyitwa ishyamba. Abakinnyi bagiye muri APR FC barimo Manishimwe Djabel, Mutsinzi Ange Jimmy basanzemo uwahoze ari Kapiteni wa Rayon Sports […]Irambuye

Miss Mwiseneza uvugwaho gutwita ati “Ubwo nyine bantereye inda online”

Miss Popularity 2019 Mwiseneza Josiane arahakana amakuru amaze iminsi avugwa ko atwite. Avuga ko amafoto ashyirwa kuri murandasi amugaragaza atwite ari amakorano ati “Ubwo nyine bantereye inda online.” Uyu nyampinga wakunzwe na rubanda mu irushanwa rya Miss Rwanda 2019, avuga ko na we yirirwa abona biriya bihuha byirirwa bicaracarara. Mu mvugo irimo agatwenge ati “Nyine […]Irambuye

en_USEnglish