Digiqole ad

Umuyobozi w’igitaramo gikomeye muri Japan azitabira Kigali Fashion Week 2019

 Umuyobozi w’igitaramo gikomeye muri Japan azitabira Kigali Fashion Week 2019

Sayaka Akimoto uyobora ibikorwa by’igitaramo cya Tokyo Africa Collection ategerejwe i Kigali kuri uyu wa Gatatu, azaba aje gusura u Rwanda no kwitabira igitaramo cya Kigali Fashion Week kizaba ku wa 4-6 Nyakanga 2019.

Sayaka Akimoto ategerejwe i Kigali kuri uyu wa gatatu

Kageruka Olivia ushinzwe itangazamakuru muri Kigali Fashion Week yabwiye Umuseke ko batewe ishema no kwakira Sayaka Akimoto nk’umwe mubafite ubunararibonye mu bijyanye no kumurika imideri ku Isi.

Mu gitaramo cya Tokyo Africa Collection kizaba muri Nzeri, Sayaka azaba ayoboye ibijyanye no kumurika imideri y’abanyafurika izaba imurikwa muri icyo gitaramo.

Sayaka Akimoto ni umwe mu bakinnyi ba Film bakunzwe cyane mu Buyapani akaba asanzwe anaririmba. Yavutse kuwa 26 Nyakanga 1988.

Ku wa Kane Tariki ya 13 Kamena hatoranyijwe abamurika imideri 10 muri 534 bakorera aka kazi imbere mu gihugu.

Kuri uyu wa mbere  Tariki ya 1 Nyakanga haratoranyijwe abandi bamurika imideri bakorera aka kazi ku rwego mpuzamhanga.

Byitezwe ko muri iki gitaramo abamurikamideri 23 ari bo bazifashishwa, abahanga imideri 10 nabo bazamurika iyo bahanze muri iki gitaramo kigiye kuba ku nshuro ya 10.

Sayaka ni umwe mu bamaze kubaka izina mu Buyapani
Mucyo Sandrine ari mu batoranyijwe kuzamurika imideri muri Kigali Fashion Week 2019
Shema Christian ari mu 10 bazamurika imideri muri Kigali Fashion Week
Ganza Prince na we bamutoranyije mu 10 bagomba kumurika imideri muri Kigali Fashion Week 2019
Abarenga 534 bari bitabiriye igikorwa cyo guhitamo abazamurika imideri muri iki gitaramo cya Kigali Fashion Week

Robert KAYIHURA
UMUSEKE.RW

en_USEnglish