Umuyobozi w’igitaramo gikomeye muri Japan azitabira Kigali Fashion Week 2019
Sayaka Akimoto uyobora ibikorwa by’igitaramo cya Tokyo Africa Collection ategerejwe i Kigali kuri uyu wa Gatatu, azaba aje gusura u Rwanda no kwitabira igitaramo cya Kigali Fashion Week kizaba ku wa 4-6 Nyakanga 2019.
Kageruka Olivia ushinzwe itangazamakuru muri Kigali Fashion Week yabwiye Umuseke ko batewe ishema no kwakira Sayaka Akimoto nk’umwe mubafite ubunararibonye mu bijyanye no kumurika imideri ku Isi.
Mu gitaramo cya Tokyo Africa Collection kizaba muri Nzeri, Sayaka azaba ayoboye ibijyanye no kumurika imideri y’abanyafurika izaba imurikwa muri icyo gitaramo.
Sayaka Akimoto ni umwe mu bakinnyi ba Film bakunzwe cyane mu Buyapani akaba asanzwe anaririmba. Yavutse kuwa 26 Nyakanga 1988.
Ku wa Kane Tariki ya 13 Kamena hatoranyijwe abamurika imideri 10 muri 534 bakorera aka kazi imbere mu gihugu.
Kuri uyu wa mbere Tariki ya 1 Nyakanga haratoranyijwe abandi bamurika imideri bakorera aka kazi ku rwego mpuzamhanga.
Byitezwe ko muri iki gitaramo abamurikamideri 23 ari bo bazifashishwa, abahanga imideri 10 nabo bazamurika iyo bahanze muri iki gitaramo kigiye kuba ku nshuro ya 10.
Robert KAYIHURA
UMUSEKE.RW