Mu ijoro ryakeye mu mudugudu wa Rubare, Akagari ka Rurenge mu murenge wa Remera muri Gatsibo inka y’umugabo witwa Eric Sizikeye yari yararemewe nk’uwarokotse Jenoside utishoboye yaraye itemwe inshuro eshatu ku itako. Ubu yadozwe ariko ngo yakomerekejwe cyane. Ngo ni inka imwe yari atunze yahawe ubwo bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi baremeraga abayirokotse muri […]Irambuye
Abahanzi Eric Nzaramba uzwi nka Senderi na Tuyisenge Intore batewe inkunga na Minisiteri zitandukanye zirimo iy’Urubyiruko (MINIYOUTH) n’iy’umuco na Sports (MINISPOC) bongera gusubiramo indirimbo ‘ibidakwiriye’ bari basubiyemo babanje kwirya bakimara ariko igasohoka idafite ireme bifuzaga kubera amikoro adahagije. Muri Gicurasi, ubwo Perezida Kagame yasuraga intara y’Amajyaruguru n’iy’Uburengerazuba, yashimye indirimbo ‘ibidakwiriye’ y’aba bahanzi gusa abasaba kugira […]Irambuye
Muri Israel muri iki gihe hari imyigaragambyo iri gukorerwa mu gihugu hose aho Abayahudi bakomoka muri Ethiopia bamagana Police bavuga ko irasa bamwe muribo bagapfa kandi ngo ibikora mu buryo budakurikije amategeko. Aba baturage ubu ngo bafunze imihanda imwe n’imwe mu mujyi wa Tel Aviv basaba ubutegetsi bwa Netanyahu guhagarika ubwicanyi bubakorerwa bukozwe na Police. […]Irambuye
Minisiteri y’Ubuzima muri Libya yatangaje ko mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatatu, indege y’intambara yahushije aho yashakaga kurasa, irasa inzu icumbikiye abimukira mu mujyi wa Benghazi. Hamaze kubarurwa abantu 40 bapfuye abandi 80 barakomereka. Umuvugizi w’iyi Minisiteri Malek Merset yerekanye amafoto y’abakomeretse kuri Twitter, imbangukira gutabara zibajyana kwa muganga. Ubutegetsi bw’i Tripoli bushinja ingabo […]Irambuye
Mu ijoro ryo ku wa 02 Nyakanga, 2019 ahagana saa 22h00 abana babiri bo mu muryango wa Norbert Ngabonziza na Kayitesi Bantegeye batuye mu mudugudu wa Amahoro, Akagari ka Kibaza mu murenge wa Kacyiru mu karere ka Gasabo bahiriye mu nzu ababyeyi babo badahari. Bougie niyo yabaye nyirabayazana. Amakuru Umuseke ufite avuga ko ibyari muri […]Irambuye
Kuri uyu wa kabiri Umuryango Mpuzamahanga uharanira amahoro wo muri Korea (HWPL) wakoranye n’abanyeshuri bo muri APADE i Kigali igikorwa cyo kuzirikana ku nshuro ya gatandatu itangazo ry’amahoro ku Isi n’urugendo rugamije amahoro, muri iki gikorwa abanyeshuri banandikiye Perezida Paul Kagame amabaruwa banayasinya bamusaba gushyigikira itangazo ry’amahoro no guhagarika intambara ryemejwe muri 2016 n’Inama ya […]Irambuye
Telephone yarasonnye ntungurwa na nimero nabonye impamagaye, imodoka itangira guta umuhanda, nubuye amaso mbona abantu benshi imbere yanjye, ntangira gukata nirwanaho nkandagira amburiyaji na feri kubw’ amahirwe iba irahagaze. Twese twari twahahamutse cyane namwe murabyumva. Nubitse umutwe kuri Volant nyuma y’ akanya gato… Kokonati-“Ahwiiiiii! Twari dushize! Nabonaga urupfu neza neza imbere yanjye! Ahwiiii!” Njyewe-“Ahwiiii! Mbega […]Irambuye
Umukino wo mu kibuga hagati ya Rayons Sports na APR FC wasimbuwe no guhererekanya abakinnyi bari bananiwe n’ikipe imwe bajya mu yindi, mu myitozo yo kuri uyu wa kabiri tariki 2 Nyakanga, Rayon yerekanye bamwe mu bakinnyi bari aba APR FC yamaze gusinyisha barimo n’umunyezamu Kimenyi Yves. Abakinnyi batanu birukanwe na APR FC bamaze gusinyira […]Irambuye
Gasominari Eric ukoresha amazina ya Young Eric Vision mu muziki ngo arifuza kumenyekanisha umuco Nyarwanda aho atuye muri Chicago binyuze mu muziki. Gasominari Eric ni Umunyarwanda wagiye kuba muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Yatangiye umuziki muri 2014 ubu amaze gusohora indirimbo zigera kuri zirindwi zirimo iyitwa ‘Urumuri’, ‘Ni wowe’, ‘My everything’, ‘Turn up’ n’izindi. Uyu […]Irambuye
Indirimbo ‘Abana babi’ Danny Vumbi aherutse gusohora benshi mu bayumvise bakomeje kwibaza aho igitekerezo k’iyi ndirimbo cyavuye. Danny Vumbi yabwiye Umuseke ko cyavuye mu biganiro yagiranye na bagenzi be bahisha ibintu kandi bikenewe. Danny Vumbi ari mu bahanzi bafite umwihariko wo kwandika indirimbo neza kuko hari abandi benshi bakomeye yagiye yandikira. Aherutse gusohora iyitwa ‘Abana […]Irambuye