Uganda: Leta yategetswe kwishyura $6.700 umubyeyi wapfushije umwana kubera Police
Urukiko muri Uganda rwanzuye ko Leta igomba kwishyura umubyeyi witwa Joyce Bikyahaga Namata amafaranga $ 6.700 y’impozamarira kubera ko umwana we yaguye muri imwe muri kasho za Police, icyo gihe hari muri 2007.
Ronald Bikyahaga yaguye muri kasho ya Police azize ingaruka z’inkoni yakubiswe n’abapolisi bakorera kuri station ya Nabbingo.
Yafashe akuwe mu cyumba bareberamo cinema, bamwuriza imodoka baramujyana bukeye mu gitondo arapfa.
Urukiko rwanzuye ko Police nk’urwego rwa Leta yagaragaye ko ariyo yagize uruhare mu rupfu rw’uriya mugabo, apfa atanaburanishijwe.
Umucamanza witwa Musa Ssekaana yagize ati: “ Police yakoresheje imbaraga nyinshi zitari ngombwa, ikorera umuntu urubozo biza kumuviramo urupfu. Ibi bihabanye n’amahame yo mu itegeko nshinga rya Uganda.”
Ni ibidasanzwe ko urukiko rutegeka urwego rwa Leta gutanga impozamarira ku bafitanye isano n’uwakorewe icyaha.
Nubwo ikemezo cy’urukiko cyafashwe, haribazwa niba Leta izemera kucyubahiriza, kuko ngo byagaragaye ko hari byinshi yagiye isabwa gushyira mu bikorwa ariko ntibyakorwa.
Raporo y’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta ya Uganda muri Kamena, 2018 yatangaje ko Guverinoma yategetswe n’inkiko kwishyura abantu batandukanye miliyoni $176 ariko ntiyabikora.
BBC
Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW
0 Comment
Byibura aho baranabiterezaho naho batabikora. !! Iwacu bite????
Comments are closed.