Digiqole ad

J. Sentore mu gitaramo kivuga uko inganzo yagize uruhare mu kubohora u Rwanda

 J. Sentore mu gitaramo kivuga uko inganzo yagize uruhare mu kubohora u Rwanda

Jules Sentore yateguye igitaramo yise ‘Inganzo yaratabaye’ kigamije kubwira no kwereka Abanyarwanda uruhare rw’inganzo mu kubohora igihugu.

Sentore ngo azerekana ubutore n’ubuhanga yarazwe

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, uyu muhanzi uzwi mu njyana za Gakondo yavuze ku gitaramo ari gutegura yise ‘Inganzo yaratabaye’ kizaba taliki ya 5 Nyakanga 2019.

Kuba yarakise ‘Inganzo yaratabaye’ ngo bifitanye isano no kubohora igihugu dore ko mu Rwanda bari mu cyumweru cyo kwizihiza uwo munsi ku nshuro ya 25.

Ati” Iki gitaramo intego yacyo ahanini ni ukwibaza tuti mu gutabara igihugu inganzo yabigizemo uruhe ruhare kimwe no mu kucyubaka…Twebwe rero dushaka gufatanya n’Abanyarwanda tubabwira ko inganzo yatabaye igihugu.”

Sentore amaze amezi arindwi ari gutegura iki gitaramo indirimbo nshya yasohoye muri ayo mezi ni enye.

Jules Sentore arizeza Abanyarwanda ko muri icyo gitaramo azereka umuziki w’umwimerere nk’ibisanzwe.

Ati “ Niteguye kwerekana ubutore n’ubuhanga narazwe n’ababyeyi.”

Itsinda rya ‘Ingangare’ ribarizwa mu Bubiligi nabo ni bamwe mu bazaririmba muri icyo gitaramo.

Kuba bazagaragara muri icyo gitaramo ngo ni amateka akomeye kuri bo. Abanyarwanda bazaza mu gitaramo ngo babitege kuko baje bariteguye.

Abandi bahanzi bazaririmba muri icyo gitaramo ni Intore Masamba, Gakondo Groupe na Ruti Joel umuvandimwe wa Jules Sentore.

Ingangare batuye mu Bubiligi nabo bazifatanya na Jules Sentore

Bonaventure KUBWIMANA
UMUSEKE.RW

en_USEnglish