Digiqole ad

Gucukuka kw’amenyo: Impamvu yabyo, uko wabyirinda n’uburyo bivurwa,…

 Gucukuka kw’amenyo: Impamvu yabyo, uko wabyirinda n’uburyo bivurwa,…

Sinkisinzira kubera iryinyo rirara rindya, sinkirya ibishyushye, iyo nyoye ibikonje amenyo arandya, bamaze kunkura amenyo abiri,…Ni bimwe mu bibazo abarwaye amenyo bakunze gutaka. Akenshi bituruka ku gucukuka kw’iryinyo.

Ushobora kuba uri umwe muri abo bantu bafite amenyo yacukutse, ugahora wibaza impamvu yaba yarateye iryo ryinyo gucukuka ariko ukayibura.

Uko gucukuka ahanini guturuka ku kwangirika kw’iryinyo ryawe. Mu gihe iryinyo ryawe ryangiritse, bishobora gutuma ibice bimwe na bimwe by’iryinyo ryawe byangirika. Twavuga nk’igice k’inyuma (enamel) ndetse n’igikurikiyeho ujyamo imbere mu ryinyo (dentine), tutibagiwe igice k’imbere kiba kirimo udutsi dutwara amakuru ndetse n’amaraso (pulp). 

Ni iki gitera kwangirika kw’iryinyo? 

Mu gihe urya ibiryo birimo amasukari nk’imigati, ibinyampeke, amata, fanta, imbuto, cake ndetse n’ibiryo bifatira ku menyo; Microbe cyangwa se bacteria zo mu kanwa kawe zifata ibyo biryo bikabihinduramo acides.

Microbes, acides, ibisigazwa by’ibiryo biba byasigaye mu menyo ndetse n’amacandwe birihuza bigakora ibintu byitwa Plaque, ari na byo bihita bifata impande zose z’iryinyo.

Izo acides ziva muri plaque ni zo zinjira muri cya gice k’inyuma ku ryinyo kitwa Enamel maze zigatuma icyo gice gicukuka maze hakaza umwobo mu ryinyo ryawe.

Ni inde ushobora kugira amenyo yacukutse?

Hari abantu bamwe batekereza ko abana ari bo bonyine bagira amenyo yacukutse.

Buriya uko umuntu agenda akura, impinduka zigenda ziba mu kanwa zituma umuntu mukuru na we ashobora kugira amenyo afite imyobo.

Uko umuntu agenda akura, ishinya ye igenda igabanuka ivaho ku menyo, uretse ko ishobora no kuvaho bitewe n’indwara y’ishinya.

Ibyo bituma imizi y’amenyo igaragarira buri wese noneho bigatuma za plaque zifata kuri iyo mizi.

Icyo gihe uba ufite ibyago byinshi byo kwibasirwa na za mikorobe zikajagajaga akanwa kawe, ari na ko zicukura zihereye mu mizi y’amenyo bikarangira ubona imyobo mu menyo yawe. Ibyo ahanini ariko bitizwa umurindi no kurya ibiryo birimo amasukari menshi.

Amenyo y’abantu bakuru akenshi bashobora kwangirika nyuma kuyahomesha.

Ushobora kuba utarakoresheje umuti wo gukomeza amenyo witwa Fluoride (uboneka no mu miti myinshi dukoresha twoza amenyo), cyangwa ukaba utaritaye ku isuku yo mu kanwa neza mu gihe wari umwana.

Nyuma y’imyaka runaka umaze guhomesha amenyo yawe, ibyo bakoresheje bahoma bituma amenyo yawe yoroha ndetse bikaba byanavamo. Za Microbes zo mu kanwa zihita zinjiramo zigatangira kwangiza iryinyo ryawe.

Ni gute wamenya ko ufite iryo ryinyo ryacukutse?

Muganga w’amenyo ni we umenya ko ufite ayo menyo yacukutse muri cya gihe twababwiye cyo gusura Muganga w’amenyo byibuza rimwe mu mezi atandatu.

Akoresha ibikoresho bye agashaka ahantu iryinyo ryawe rishobora kuba ryarangirikiye, cyangwa agasaba ko yakwifashisha ifoto y’amenyo yawe nyuma yo kugucisha mu cyuma.

Rimwe na rimwe iyo ufite iryinyo ryacukutse, ushobora kugira uburibwe cyane cyane nyuma yo kurya cyangwa kunywa ibintu biryohereye, ibishyushye cyangwa ibikonje.

Ushobora no kureba mu ndorerwamo ukabona utwobo cyangwa utudomo mu menyo yawe.

 

Bivurwa bite?

Bitewe n’ikigero amenyo yawe agezeho acukuka bitewe n’uko watinze kugana muganga wayo, gukemura iki kibazo bishobora koroha cyangwa bigakomera.

Akenshi Muganga w’amenyo abanza gukuramo igice k’iryinyo cyamaze kwangirika.

Nyuma ahita ashaka uko yarihoma akoresheje ibikoresho bimwe nka silver alloy, gold, porcelain, amalgam cyangwa composite resin. Abahanga mu by’ubuvuzi bw’amenyo bavuga ko ibyo bikoresho byizewe kuko nta kibazo byaguteza.

Iyo iryinyo ryawe ryacukutse cyane ku buryo burengeje urugero, Muganga ashobora kukwandikira crowns mu gihe iryinyo igice kinini cyaryo ryangiritse.

Muganga w’amenyo akuramo ibyo bice byamaze kwangirika, agahita agushyiriramo iyo crown ikozwe muri zahabu (gold), porcelain cyangwa porcelain ifashe ku cyuma.

Mu gihe iryinyo ryawe ryangiritse kugeza ku gice k’imbere mu ryinyo (pulp) kibamo udutsi dutwara amaraso ndetse n’udutwara amakuru ku buryo kidashobora kongera gusanwa neza, Muganga w’amenyo ashobora kukugira inama yo kurica umutsi (root canal treatment).

Mu gukoresha ubwo buryo, Muganga w’amenyo akura mu ryinyo utwo dutsi dutwara amaraso n’udutwara amakuru na buri kimwe cyose kirimo.

Iyo arangije ararihoma neza ndetse bitewe n’uko rimeze ashobora kukubwira ugakoresha crown.

Iyo byose byanze, amahitamo ya nyuma ni ukurikuramo kugira ngo ugabanye uburibwe.

Hari umuntu ukugira inama yo guhita urikuramo, ariko mu gihe ufite ubushobozi bwo kwishyura ngo barihome nta mpamvu yo kugukuriramo iryinyo.

Mbere yo kurikuramo banza ubaze niba nta bundi buryo bwakoreshwa kugira ngo udasigarana ibihanga (kuko nabyo si byiza) kandi wakagombye gukoresha ubundi buryo bwaba bwiza kurusha kurikuramo.

Dieudonne NSHIMIYIMANA wimenyereza umwuga
UMUSEKE.RW

0 Comment

  • Byaba byiza mugiye muduha reference yumuganga (Professional dentist) wabahaye ubusobanuro Kugira koko twumve niba bufite ireme twabushingiraho (reliable information). Murakoze

  • Bishobotse waduha numero za Muganga mwaganiriye tukajya kumureba kugirango twirinde hakiri kare.
    Murakoze.

  • Murakoze cyane kutubwira iyi nkuru, jyewe nkiri injiji bankuye amenyo 4, aho menyeye ubwenge bamaze guhoma 3 n’irindi rimwe bakoreye root canal. Ca fait 8 dents. Doctor umvura yambwiye ko imizi y’amenyo yose yangiritse. Ubutaha muzatubwire n’iby’amenyo yamaterano (plants), ikiza cyabyo, ingaruka zayo, ese hari ayo bashobora kurya batayakuyemo….. Izo nama ndazikeneye kuko amenyo yanjye yarashize.

  • murakoze cyane Ku nama zanyu nziza.
    nanjye Ubu ngiye kugana mu ganga, Kuko bamaze kinkuramo amenyo 3. ariko mungiriye inama ngiye kubaza nimba iryo mfite barihoma.

    umfite nimero za muganga wa menyo ahubwo yamfasha. njye ni 0783995974

Comments are closed.

en_USEnglish