“Nyaranja”, “Amaso akunda”, “Mukobwa Ndagowe” n’izindi nyinshi abakuru bakunda muzika baracyibuka bakanakumbura izi njyana z’umuhanzi Jean Christophe Matata, nubwo iwabo hari i Burundi yari umuhanzi ukunzwe no mu Rwanda naho yitaga iwabo, no mu Bubiligi. Yapfuye ku mugoroba wa tariki nk’iyi mu 2011. Yavukiye i Bujumbura mu 1960, ubu aba agize imyaka 58 iyo aba […]Irambuye
Itangwa ry’ ibihembo rizwi nka Hipipo Music Awards bikorerwa muri Uganda bamaze gusohora urutonde rw’ abahanzi bazahembwa barimo n’abo mu Rwanda bitwaye neza mu mwaka wa 2018. Abategura Hipipo music Awards bahitamo abahanzi bazahemba bagendeye cyane mu karere k’ Afurika y’iburasirazuba no ku b’iwabo Uganda. Iri rushanwa ngarukamwaka aho rigeze n’abahanzi Nyarwanda bamaze kurimenyera kuko […]Irambuye
Kuri uyu wa Kane nibwo Louise Mushikiwabo wahoze ari Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga mu Rwanda yatangiye imirimo ye ku mugaragaro nk’umunyamabanga mukuru w’Umuryango mpuzamahanga w’ibihugu bivuga Igifaransa ufite ikicaro i Paris. Agiye kuri uyu mwanya asimbuye Umunya Canada Michaëlle Jean wasoje manda ye ya mbere y’imyaka ine (4) nk’Umunyamabanga Mukuru w’uyu muryango agatsindwa amatora yo kongera […]Irambuye
Ijonjora rya kabiri muri Miss Rwanda 2019 rirakomeza kuri uyu wa gatandatu aho hazasererwa abakobwa 17 abandi 20 basigaye bakajyanwa muri Boot Camp. Mwiseneza Josiane ayoboye abandi mu majwi kuri Internet, bidahindutse niwe wajya Boot Camp adahatanye. Uyu mwaka irushanwa rizaba muri Mutarama, igitaramo cyo guhitamo abazajya muri Boot Camp giteganyijwe kuri uyu wa gatandatu […]Irambuye
Imyigaragambyo itoroshye ubu imaze kugwamo umuntu umwe kuva kuri uyu wa gatatu ubwo abagore babiri baherekejwe na Polisi bakinjira mu rungero rw’Abahindu ubusanzwe abagore babujijwe kwinjiramo ruri mu majyepfo y’Ubuhinde muri Leta ya Kerala. Hashize imyaka ibarirwa muri 800 urusengero rw’Abahindu rwitwa Sabarimala rubujijwe kwinjiramo abantu b’igitsina gore bari hagati y’imyaka 10 na 50. Muri […]Irambuye
Guverinoma y’u Bufaransa yataye muri yombi Eric Drouet kuri uyu wa Gatatu kugira ngo ashyikirizwe ubugenzacyaha asobanure impamvu zamuteye gutangiza imyigaragambyo ikomeye kandi nta kintu yigeze asaba Leta asaba ko cyahindurwa ngo ntigikorwe. Eric Drouet yafashwe ejo ubwo yari hafi y’ibiro by’Umukuru w’igihugu byitwa Champs-Elysées ubu akaba afungiye ahantu he wenyine arindiwe umutekano. Minisitiri w’ubukungu […]Irambuye
Munezero Lisa Adeline yanditse igitabo yise “Umwana Nyamwana”, asanzwe ari n’umubyinnyi w’indirimbo nyarwanda, akaba n’umwe mu bagize komite y’urubyiruko ku rwego rw’igihugu, inzozi ze ni ukuba Minisitiri, ubu ariko arashaka kuba Nyampinga w’u Rwanda 2019. Ni umukobwa w’ imyaka 20, ibilo 71 n’ uburebure bwa 1,75m, umwaka ushize nibwo yarangije amashuri yisumbuye muri Siyansi i […]Irambuye
Icyogajuru cyayo cyabashije kugera ku gice cy’ukwezi kitari cyakagezweho na muntu, iki cyogajuru kiswe Chang’e 4 cyageze kuri iki gice cy’ukwezi kuri uyu wa kane mu gitondo ku isaa kumi n’igice ku masaha yo mu Rwanda. Televiziyo y’igihugu mu Bushinwa yavuze ko iki cyogajuru cyahise gitanga amashusho ya hafi cyane yerekana iki gice gihera cy’ukwezi […]Irambuye
Abahanga bo mu kigo gikora iby’ikoranabuhanga kitwa TechCrunch bavuga ko muri iki gihe hari amakuru babona yerekana ko hari itsinda ry’abahanga mu ikoranabuhanga(hackers) ba Islamic State bakoresha inkuta za twitter z’abantu zidaheruka gukora. Ngo bazikoresha mu kwamamaza urwango bafite Abanyaburayi na USA. Kimwe mu bituma bariya bakozi ba ISIS bashobora gukoresha ziriya nkuta za Twitter […]Irambuye
Mu gitaramo cyabaye taliki 2 Mutarama cyo kwakira umuhanzi Jay Polly, mu bahanzi baririmbye harimo na Bull Dogg wari wazanye n’umugore we waje kurwana n’umuhanzi Sandra Miraj amuziza ko ari kubyinisha umugabo we. Iki gitaramo kiswe ‘Kigali New Party’ cyateguwe na The Mane inzu ifasha abahanzi barimo Safi, Marina na Queen Cha ariko hagamijwe guha […]Irambuye