Digiqole ad

India: Abagore 2 binjiye mu rusengero basanzwe babujIjwe biteza akaga

 India: Abagore 2 binjiye mu rusengero basanzwe babujIjwe biteza akaga

Imyigaragambyo itoroshye ubu imaze kugwamo umuntu umwe kuva kuri uyu wa gatatu ubwo abagore babiri baherekejwe na Polisi bakinjira mu rungero rw’Abahindu ubusanzwe abagore babujijwe kwinjiramo ruri mu majyepfo y’Ubuhinde muri Leta ya Kerala.

Iyi myigaragambyo kugeza ubu imaze kugwamo umuntu umwe
Iyi myigaragambyo kugeza ubu imaze kugwamo umuntu umwe

Hashize imyaka ibarirwa muri 800 urusengero rw’Abahindu rwitwa Sabarimala rubujijwe kwinjiramo abantu b’igitsina gore bari hagati y’imyaka 10 na 50. Muri Nzeri umwaka ushize Urukiko rw’Ikirenga rw’Ubuhinde rwanzuye ko iki kizira kivanwaho, bakinjira muri iyi ngoro bisanzuye.

Kuva icyo gihe abadashyigikiye uyu mwanzuro bakomeje kwamagana no gutambamira ishyirwa mu bikorwa ryawo. Aho uru rusengero ruri hashize amezi ari isibaniro kubera ibyo.

Mu ntangiriro z’iki cyumweru abagore bagera kuri miliyoni eshanu bo muri aka gace batangiye imyigaragambyo mu mahoro bise “Urukuta rw’Abagore” bari gufatana ari benshi ku ntera ya 620Km muri iyi Ntara ya Kerala basaba ko binjira muri uru rusengero bisanzuye.

Abagore bamaze iminsi mu myigaragambyo y'amahoro basaba kwemererwa kwinjira muri uru rusengero
Abagore bamaze iminsi mu myigaragambyo y’amahoro basaba kwemererwa kwinjira muri uru rusengero

Ejo Police yaherekeje abagore babiri batatangajwe imyirondoro binjira muri uru rusengero.

Abakomeye ku ka kera babimenye barigaragambije bikomeye, bahangana na Police ubu hamaze gupfa umwe.

Abagore binjijwe muri uru rusengero bo n’imiryango yabo ubu bari mu bwihisho birinda kwicwa n’abakomeje kwamagana ko abagore binjira muri uru rusengero.

Urusengero rwa Sabarimala rusurwa gusa n'abagabo hashize imyaka amagana
Urusengero rwa Sabarimala rusurwa gusa n’abagabo hashize imyaka amagana

Ababujijwe n’abageze igihe cy’uburumbuke

Uru rusengero rufatwa n’abemera b’abaHindu nk’ingoro ya Ayyappa, Imana y’uburumbuke mu ba Hindu. Abarwanya ko abagore bageramo bavuga ko Ayyappa uwo yari ingaragu, ko kwemerera abagore ‘banduye’ kwinjira muri uru rusengero ari ugusuzuguza iyi mana. Bityo abagore bari hagati y’imyaka 10 na 50 (bashobora kujya mu mihango) kiraziririjwe kuri bo kwinjiramo.

Kuva Urukiko rw’Ikirenga rwakwanzura ko abagore bakwinjiramo ibintu byarakomeye, barwana banarwanya abagerageje kuhinjira.

Kuri uyu wa gatatu babiri binjiyemo babifashijwe na Polisi, ubu imyigaragambyi iravuza ubuhuha ku mpande zombi, ababirwanya n’ababishyigikiye.

Hagati aho abo bagore babiri, ubu bihishe, bakaba bavanyeho ibyafatwaga nka kirazira, byanavanyweho n’Urukiko rw’Ikirenga.

Imyigaragambyo ihanganishije Polisi n'abagabo batsimbaraye ku kubuza abagore kwinjira hano
Imyigaragambyo ihanganishije Polisi n’abagabo batsimbaraye ku kubuza abagore kwinjira hano

UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Ni igirwamana cy uburumbuke si Imana mujye mwandika neza.Imana irihariye naho ibindi bita ni ibigirwamana

Comments are closed.

en_USEnglish