Digiqole ad

Imyaka 8 irashize…Jean Christophe Matata turamwibuka…

 Imyaka 8 irashize…Jean Christophe Matata turamwibuka…

“Nyaranja”, “Amaso akunda”, “Mukobwa Ndagowe” n’izindi nyinshi abakuru bakunda muzika baracyibuka bakanakumbura izi njyana z’umuhanzi Jean Christophe Matata, nubwo iwabo hari i Burundi yari umuhanzi ukunzwe no mu Rwanda naho yitaga iwabo, no mu Bubiligi. Yapfuye ku mugoroba wa tariki nk’iyi mu 2011.

Matata yasize abana babiri umwe ni umuhanzi
Matata yasize abana babiri umwe ni umuhanzi

Yavukiye i Bujumbura mu 1960, ubu aba agize imyaka 58 iyo aba akiriho ariko yapfiriye Cape Town muri Africa y’Epfo aho yari amaze iminsi akora ibitaraomo, abaganga bemeje ko yapfuye kubera igihaha cy’ibumoso cyari kirwaye cyane.

Uyu muhanzi yavuye iwabo aho yari akomeye mu 1986 aza kuba i Kigali mu Rwanda, nyuma y’imyaka ine yasubiye iwabo i Burundi, aza kongera kuhava ajya kuba mu Bubiligi.

Indirimbo ze nka; Mukobwa ndagowe, n’i Nyagasambu rirarema, Amaso akunda, Samantha, Ihorere ntusarare, Urukundo rw’Indyadya, Kubaka biragoye, Hutu et Tutsi, Nyegera cyane, Ntuntumeyo, Malaika na Kayengayenge izi zose zarakunzwe mu Rwanda, i Burundi n’ahandi bavuga Ikinyarwanda n’Ikurundi.

Matata yasize abana babiri, barimo Jean-Armel Matata ubu nawe wakomeje ubuhanzi nubwo ataramenyekana nka se.

Jean Armel Matata imfura ya Christophe Matata
Jean Armel Matata imfura ya Christophe Matata

Umuhanzi ngo ntapfa ahora yumvikana…

UM– USEKE.RW

0 Comment

  • iyaba abantu bakoze neza batapfaga mbona abazajya muijuru bazava mubazize jenoside,mubahanzi byumvikane ko ari bamwe muribo no mubandi bantu ariko mbarwa,jyewe rwose bintera kwibaza byinshi uburyo iyisi tuyibamo dukora twirebaho nkabatazayivamo ahaaaaa.

  • Que le temps passe si vite! on ne t’oubliera jamais très cher.Repose en paix!

Comments are closed.

en_USEnglish