Digiqole ad

ISIS iri gukoresha inkuta za Twitter zidaheruka gukora mu kwamamaza urwango

 ISIS iri gukoresha inkuta za Twitter zidaheruka gukora mu kwamamaza urwango

Abahanga bo mu kigo gikora iby’ikoranabuhanga kitwa  TechCrunch bavuga ko muri iki gihe hari amakuru babona yerekana ko hari itsinda ry’abahanga mu ikoranabuhanga(hackers) ba Islamic State bakoresha inkuta za  twitter z’abantu zidaheruka gukora. Ngo bazikoresha mu kwamamaza urwango bafite Abanyaburayi na USA.

Abo muri TechCrunch bavuga ko ISIS iri gukoresha inkuta za Twitter zidaheruka gukora mu kubiba urwango
Abo muri TechCrunch bavuga ko ISIS iri gukoresha inkuta za Twitter zidaheruka gukora mu kubiba urwango

Kimwe mu bituma bariya bakozi ba ISIS bashobora gukoresha ziriya nkuta za Twitter zidaheruka gukora ngo ni uko mu myaka nk’ine ishize, kwemererwa gukoresha Twitter bitasabaga gushyiramo e-mails.

Aba hackers ba ISIS rero ngo baricaye bareba abantu baba barafunguye ziriya mbuga mbere hanyuma bazinjiramo batangira kuzikoresha mu nyungu zabo.

Amwe mu magambo agaruka mubyo aba hackers ba ISIS bandika ngo ni Allah(Imana irakomeye) ahandi bagatangaza urwango bafite abatuye u Burayi, USA n’inshuti zabo.

ISIS ngo yabashije kumenya amagambo y’ibanga(username na passwords) za bariya bantu bityo ishobora gucisha ubutumwa ku nkuta zabo batabizi.

Umwe mu bahanga ba TechCrunch witwa WauchulaGhost avuga ko iki kibazo kimaze igihe ariko nta bantu benshi babyitayeho.

Ati: “Ubu dufite abahanga ba ISIS bashoboye kubyaza umusaruro uburangare bw’abahanga b’ikigo cya Twitter.”

Umuvugizi w’ikigo cya Twitter yabwiye TechCrunch ko basanzwe bazi amayeri y’aba hackers baza mu kigega cyabo cy’amakuru ariko ngo bakomeje gukora ibishoboka kugira ngo bayarindire umutekano hamwe n’uw’abakiliya babo bari ku isi hose.

Muri 2015 Twitter yatangaje ko hari amakuru agera kuri miliyoni imwe bavanye kur rubuga kuko yatezaga imbere iterabwoba.

Jean Pierre NIZEYIMANA

UM– USEKE.RW

en_USEnglish