Digiqole ad

Igice cy’ukwezi cyari kitaragerwaho Abashinwa bakigezeho

 Igice cy’ukwezi cyari kitaragerwaho Abashinwa bakigezeho

Icyogajuru cyayo cyabashije kugera ku gice cy’ukwezi kitari cyakagezweho na muntu, iki cyogajuru kiswe Chang’e 4 cyageze kuri iki gice cy’ukwezi kuri uyu wa kane mu gitondo ku isaa kumi n’igice ku masaha yo mu Rwanda.

Chang'e 4 y'Abashinwa yageze ku gice kitari cyakagerwaho cy'Ukwezi
Chang’e 4 y’Abashinwa yageze ku gice kitari cyakagerwaho cy’Ukwezi

Televiziyo y’igihugu mu Bushinwa yavuze ko iki cyogajuru cyahise gitanga amashusho ya hafi cyane yerekana iki gice gihera cy’ukwezi ahantu ibindi byogajuru byari byarabonye ariko bitarakandagira.

Kuri iyi Televiziyo ya Leta bati “byavanyeho igitambaro ku byari bipfutse, bifungura undi muzingo wa muntu ku gusura ukwezi.”

Sun Zezhou uyoboye uyu mushinga yavuze ko iki cyogajuru cyahageze kikagwa neza nta nkomyi, iki cyogajuru kikaba cyarahagurutse mu majyepfo y’Ubushinwa tariki 08 Ukuboza umwaka ushize.

Chang’e 4  n’ibindi byayibanjirije bigenda nta bantu babirimo, bihabwa iri zina hagendewe ku ntekerezo zivuga ku kigirwamana cy’abashinwa cyabaga ku kwezi mu myaka ibihumbi ishize.

Amashusho yo kuri iki gice kindi cy'ukwezi kitari cyakagerwaho
Amashusho yo kuri iki gice kindi cy’ukwezi kitari cyakagerwaho

Intego y’iki cyogajuru ni ubushakashatsi mu muhora wiswe Aiten uri mu majyepfo ahera cyane ku kwezi.

Hazakorwa igerageza ryo guterayo ibirayi n’izindi mbuto ndetse hanageragezwe amabuye yaho.

Iki gice cy’ukwezi cyari kikiri urujijo ku isi kuko nta makuru yaho aboneka kubera ko iki gice kireba mu rundi ruhande rutareba ku isi, bivuze ko ‘signals’ zivayo zitagera ku isi.

Mu gihe kandi ibindi bice by’ukwezi bifite ahantu henshi hashashe hagwaho ibyogajuru, iki gice cy’epfo cyo kiganjeho ahantu hateye nabi cyane kandi hari imisozi.

Chang'e 4 yahagurutse ku isi mu kwezi gushize, yagezeyo uyu munsi
Chang’e 4 yahagurutse ku isi mu kwezi gushize, yagezeyo uyu munsi

Ubushinwa ubu bugamije kuba igihangange mu isanzure. Chang’e 3 mu 2013  yabaye iya mbere yaguye neza (soft landing) ku kwezi.

Kugeza ubu Leta zunze ubumwe za Amerika nizo zimaze kugusha ibyogajuru byinshi ku kwezi ndetse bimwe birimo n’abantu kuva kuri Apollo 11 kugeza kuri Apollo 17 mu 1972.

Ubushinwa ubu bwashoye akayabo muri porogaramu yabyo mu isanzure ndetse mbere bwatangaje mu bihe bishize ko bufite gahunda yo kubaka ‘space station’ iriho abakozi bitarenze 2022.

UM– USEKE.RW

en_USEnglish