Ngororero: 19 bafungiye gucukura amabuye y’agaciro bitemewe n’amategeko

Guhera mu Cyumweru gishize kugeza kuri uyu wa Gatatu abaturage bo mu byiciro bitandukanye by’imyaka bo mu Karere ka Ngororero bagera kuri 19 bafashwe na Police y’u Rwanda barimo bakora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu buryo budakurikije amategeko. Aba bose ngo bagejejwe mu bugenzacyaha ngo bakurikiranwe. Umuvugizi wa Police y’u Rwanda CP Jean Bosco Kabera avuga […]Irambuye

Muhanga: 4 bari bafungiye ‘kwambura’ SACCO barekuwe

Abagabo bane bari bafunze bakurikiranyweho kwambura imirenge SACCO bamwe bishyuye umwenda bari bafite abandi bavuga igihe ntarengwa bazishyurira maze bararekurwa. Aba bakozi b’Akarere ka Muhanga ubunani bwasanze bafunze kuko bafashwe mu mpera z’icyumweru gishize. Mu nama y’Umushyikirano iheruka ikibazo cy’abakozi n’abayobozi b’inzego z’ibanze bafata amafaranga ya za SACCO ntibayishyure cyagarutsweho cyane, hanzurwa ko kigiye gushyirwamo […]Irambuye

Indege ya Ethiopian yarenze umuhanda i Entebbe, ikibuga kirafunze

Ikibuga cy’indege cya Entebbe muri Uganda kirafunze ku ndege zijya cyangwa zivayo kuva mu ijoro ryakeye nyuma y’uko indege ya Ethiopian Airlines yarenze umuhanda (runway) ku bw’amahirwe abantu bose bari bayirimo bakavamo amahoro. Iyi ndege yavuye mu muhanda wayo (runway 17) imaze akanya gato igeze ku butaka. Uyu muhanda ureshya na 3,6Km. Itangazo ry’Urwego rw’Indege […]Irambuye

DRC: Ibyavuye mu matora bizatinzwa n’ibarura rigenda gahoro

Perezida wa Komisiyo y’igihugu yigenga y’amatora ya Repubulika iharanira Demukarasi ya Kongo Corneille Nangaa avuga ko akurikije ubuso bwa kiriya gihugu n’uburyo gukusanya impapuro z’itora no kubara amajwi ya buri wese mu bantu 21 bahataniye kuyobora DRC, asanga gutangaza ibyayavuyemo by’agateganyo bizatinda. Byari biteganyijwe ko ibyavuye mu matora by’agateganyo bizatangazwa ku Cyumweru taliki 06, Mutarama, […]Irambuye

Musanze FC yahagaritse abatoza bungirije

Kuri uyu wa Gatatu nibwo amakuru yamenyekanye y’uko umutoza wungirije Mbussa Kombi Billy n’umutoza w’abazamu Muhabura Radjab bamaze guhagarikwa n’ikipe ya Musanze FC kubera umusaruro muke bagaragaje. Ibi byemezwa na Perezida w’iyi kipe Me Mussa Masumbuko mu ikiganiro yagiranye n’itangazamakuru. Ati” Ayo makuru niyo birukanwe bazira umusaruro muke. “ Abajijwe impamvu umusaruro muke utabazwa umutoza […]Irambuye

Muhanga: 4 ‘bafungiwe muri transit center’ kubera kwambura SACCO

Abakozi bane mu karere  ka Muhanga bafunzwe bakurikiranyweho kwambura imwe mu mirenge  SACCO. Amakuru dufite  avuga ko ubuyobozi bw’Akarere aribwo bwabazanye kuri transit center busaba ko bahafungirwa. Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Uwamariya Beatrice yabwiye Umuseke ko iby’uko bafungiwe kuri Transit center atabizi. Ni abagabo bane (4) bafashwe  mu mpera z’Icyumweru gishize. Bamwe mu bakorana n’abafashwe bashinjwa […]Irambuye

Uwabaye uwa mbere mu kiciro rusange afite intego yo kuguma

Christian Ishimwe  wigaga  mu kiciro rusange(Tronc Commun) muri Ecole des Sciences Byimana niwe wabaye uwa mbere mu rwego rw’igihugu.  Ngo  mu mwaka wa Gatandatu w’amashuri abanza yari yabaye uwa gatatu ariko azaharanira kutava ku mwanya wa mbere mu mashuri yose agiye kwiga. Ishimwe aba mu mudugudu wa Murambi, Akagali Ruli, mu murenge wa Shyogwe. Ngo uburere […]Irambuye

APR FC iratangira umwaka wa 2019 yakira Mukura VS mu

Ni umukino w’umunsi wa gatandatu wa shampiyona ariko utarakiniwe igihe bitewe n’uko aya makipe yombi yari afite imikino yari ahagarariyemo u Rwanda mu mikino Nyafurika ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo. Uyu mukino uzakinwa kuwa kane tariki 3 Mutarama 2019 kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo . Mukura VS  kuri ubu ihagarariye u Rwanda mu […]Irambuye

Igikombe k’isi cya 2022 gishobora kwitabirwa n’amakipe 48

Kuri uyu wa Gatatu Perezida wa FIFA, Gianni Infantino yabwiye abanyamakuru ko FIFA iri gusuzuma niba amakipe azitabira imikino y’igikombe k’Isi kizabera muri Qatar muri 2022 atava kuri 32 akaba 48. Ngo ni ikifuzo gishyigikiwe na Federasiyo zose z’umupira w’amaguru ku isi. Mu Ukuboza, 2018 Gianna Infantino yari yavuze ko za federasiyo z’umupira w’amaguru ku […]Irambuye

Meddy werekanye umukunzi we, abakobwa bongeye kumugaragariza urukundo

Umuhanzi Nyarwanda uba muri USA, Ngabo Medard Jobert uzwi nka Meddy yongeye kuririmbira abanyarwanda mu gitaramo gitangiza 2019 yanerekaniyemo umukunzi we w’Umunya-Ethiopia, abanyarwandakazi bongera kumugaragariza ko bakimufite ku mutima kubera indirimbo ze ziganjemo iz’urukundo. Uyu muhanzi wanataramiye abaturarwanda mu ntangiro z’umwaka wa 2018, yongeye kwinjiza abanyarwanda mu mwaka mushya mu gitaramo yahuriyemo n’abandi bahanzi Nyarwanda […]Irambuye

en_USEnglish