Abahanzi Nyarwanda bahataniye ibihembo muri Uganda
Itangwa ry’ ibihembo rizwi nka Hipipo Music Awards bikorerwa muri Uganda bamaze gusohora urutonde rw’ abahanzi bazahembwa barimo n’abo mu Rwanda bitwaye neza mu mwaka wa 2018.
Abategura Hipipo music Awards bahitamo abahanzi bazahemba bagendeye cyane mu karere k’ Afurika y’iburasirazuba no ku b’iwabo Uganda.
Iri rushanwa ngarukamwaka aho rigeze n’abahanzi Nyarwanda bamaze kurimenyera kuko basigaye baritumirwamo cyane.
Uyu mwaka ubu abahanzi Nyarwanda bahafite ibyiciro bibiri birimo icy’ indirimbo y’ umwaka hamwe n’ indirimbo ifite amashusho meza.
Muri abo bahatanye hagarukamo amazina amwe cyane nka Meddy, Butera Knowless, Bruce Melody n’abandi.
Umuhanzi mushya ku rutonde rw’ibi bihembo ni Queen Cha, nibwo bwa mbere agiye mu bahatana muri iri rushanwa.
Umwaka wa 2017 nabwo abahanzi Nyarwanda bari mu bahatanye icyo gihe abegukanye igihembo bo mu Rwanda ni itsinda rya Charly na Nina.
Guha amahirwe aba bahanzi ni ukubatora binyuze ku rubuga rwabo (Website) gutora byatangiye ku munsi w’ ejo hashize taliki ya 2 Mutarama 2019, bizarangira kuri 16 Werurwe 2019 ari nabwo hazahembwa abazaba batsinze.
Abahatanye ku ndirimbo y’umwaka mu Rwanda
1 . Everything ya Uncle Austin na Meddy
2 . Embeera Zo ya Bruce Melody na Sheebah
3 . Yes ya Alpha Rwirangira
4 . Oya ya Buravan
5 . Mbaye wowe ya Passy na Knowless
6 . Try me ya Charly na Nina
7 . Lose Control ya The Ben na Meddy
Indirimbo zizahemberwa mu kugira amashusho meza
1 . Adi Top ya Meddy
2 . Romeo and Juliet ya Dream Boys
3 . Darling ya Butera Knowless na Ben Pol
4 . Blocka ya Bruce Melody
5 . Manawe ya Dj Pius na Lady Jaydee
6 . Winner ya Queen Cha
Bonaventure KUBWIMANA
UM– USEKE.RW
0 Comment
Abandi barayja mu Burundi ariko abapoliticiens ngo hari abantu batubaniye nabi..Kuki Charly na Nina Bajya Goma, Bujumbura ese baba biyanga?
Nawe uzajye yo ark amahoro ahinde! Mpsiiii!
Comments are closed.