Digiqole ad

Umwanditsi, umuhanzi, ‘umuyobozi’ arashaka no kuba Miss Rwanda

 Umwanditsi, umuhanzi, ‘umuyobozi’ arashaka no kuba Miss Rwanda

Munezero Lisa Adeline yanditse igitabo yise “Umwana Nyamwana”, asanzwe ari n’umubyinnyi w’indirimbo nyarwanda, akaba n’umwe mu bagize komite y’urubyiruko ku rwego rw’igihugu, inzozi ze ni ukuba Minisitiri, ubu ariko arashaka kuba Nyampinga w’u Rwanda 2019.

Adeline Munezero arashaka kuba Miss Rwanda
Adeline Munezero arashaka kuba Miss Rwanda

Ni umukobwa w’ imyaka 20, ibilo 71 n’ uburebure bwa 1,75m, umwaka ushize nibwo yarangije amashuri yisumbuye muri Siyansi i Kabgayi kuri Groupe Scolaire St Joseph.

Aba mu karere ka Nyarugenge ariko mu irushanwa rya Miss Rwanda ahagarariye Intara y’Amajyaruguru.

Yabwiye Umuseke ko akunda gufata iya mbere no kuyobora, ko amaze imyaka itatu  mu bagize Comite y’urubyiruko ku rwego rw’ igihugu ndetse aho yize hose yabaga ari umuyobozi w’abakobwa.

Afite kandi impano yo kubyina Kinyarwanda kuko aibyina mu itorero ry’umujyi wa Kigali ‘Indatabigwi’.

Abyina mu itorero ry' umujyi wa Kigali
Abyina mu itorero ry’ umujyi wa Kigali

Ati “Ndi umuhanzi, umubyinnyi nkaba n’umwanditsi w’ ibitabo binyuranye, igiheruka ni ikitwa Umwana Nyamwana.”

Iki gitabo cye giheruka ubu ngo kiri gukosorwa muri CNLG n’Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco, igitabo cye ngo kivuga ahanini ku rubyiruko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ngo gikubiyemo ibyafasha urubyiruko mu buzima, yibanze ku bakiri bato ngo kuko aribo maraso mashya igihugu kuba ingirakamaro imbere hazaza.

Ati “Muri iki gitabo mbabwira ko nabo barebwa n’amateka yatambutse.”

Igitabo ngo kiri gukosorwa

Iki gitabo nigisohoka ngo kizashyirwa mu masomero no mu bigo by’amashuri.

Munezero yizeye gutsinda mu irushanwa rya Miss Rwanda kuko yumva ashoboye kandi afite ibyo guha abandi.

Uyu mukobwa ukunda kuyobora mu nzozi ze ngo harimo kuzaba Minisitiri w’umuco na siporo.

Kuwa gatandatu tariki 05 Mutarama hazatoranywa abakobwa 20 bazajya muri BootCamp bazatoranywamo Miss Rwanda 2019 n’ibisonga bye. Ubu abatowe bose hamwe mu Ntara n’Umujyi wa Kigali bari gutorwa kandi no ku mbuga nkoranyambaga, amajwi bazabona akazanashingirwaho kuwa gatandatu.

Munezero afite kandi inzozi zo kuzaba Minisitiri
Munezero afite kandi inzozi zo kuzaba Minisitiri

Bonaventure KUBWIMANA
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Kosora izina ry’itorero ry’umujyi wa Kigari, si “Indatabigwi” ni “Indatirwabahizi”

Comments are closed.

en_USEnglish