Digiqole ad

Sandra Miraj yasabye imbabazi, ngo yatanze urugero rubi

 Sandra Miraj yasabye imbabazi, ngo yatanze urugero rubi

Mu gitaramo cyabaye taliki 2 Mutarama cyo kwakira umuhanzi Jay Polly, mu bahanzi baririmbye harimo na Bull Dogg wari wazanye n’umugore we waje  kurwana n’umuhanzi Sandra Miraj amuziza ko ari kubyinisha umugabo we.

Sandra Miraj yasanze Bull Dogg ku rubyiniro baridagadura
Sandra Miraj yasanze Bull Dogg ku rubyiniro baridagadura

Iki gitaramo kiswe ‘Kigali New Party’ cyateguwe na The Mane inzu ifasha abahanzi barimo Safi, Marina na Queen Cha ariko hagamijwe guha ikaze umuhanzi Jay Polly wari uvuye muri Gereza.

Ni igitaramo cyagaragayemo udushya twinshi kuko umuhanzi Jay Polly wari witezwe na benshi yagiye ku rubyiniro saa kumi za mugitondo ariko nabwo akurwa ho atarangije kuririmba kubera yari yasinze bikabije.

Uretse ibya Jay Polly akandi gashya kahabereye ni imirwano y’umugore wa Bull Dogg wahiritse agatembagaza nabi umuraperi Sandra Miraj.

Sandra Miraj yagiye avugwa mu rukundo na Bull Dogg mu myaka yo ha mbere ubwo bakoranaga indirimbo yitwa ‘Andi mahirwe’.

Ubwo Bull Dogg yajyaga ku rubyiniro Sandra Miraj yarahamusanze barabyinana biratinda.

Umugore wa Bull Dogg witwa Muvunyi Nelly aho yari yicaye ntiyihanganye yarahagurutse aragenda afata Sandra Miraj ahirikira hasi asubira kwiyicarira.

Sandra Miraj ubu yabyutse ari we usaba imbabazi avuga ko ibyo yakoze atari urugero rwiza kuri barumuna be.

Muvunyi Nelly umugore wa Bull Dogg
Muvunyi Nelly umugore wa Bull Dogg
Miraj yasabye imbabazi ngo ntiyatanze urugero rwiza
Miraj yasabye imbabazi ngo ntiyatanze urugero rwiza
Yabyinishije Bull Dogg maze umugore we arabimuhora
Yabyinishije Bull Dogg maze umugore we arabimuhora

Bonaventure KUBWIMANA
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Kubita mwana, ubundi ujye gukora sport nawe unanuke cg ushake kombuca.

  • Yitonde SANDRA bazamujya bamudihira ku bagabo babo aba ari kujya hehe yaza yicara yitonda ubutaha Nelly MUVUNYI AZAMUDUNDAKU IBUYE amumene agahanga

  • Ndeberanawe iryo shano uko riryamye ku mugabo wabandi ryamusinziliyeho rwose ntiwareba filingi nizose. maze wibaze ibyo yatinyutse gukorera ahwabantu bose bareba harimo numugore we, ubwose iyo baribonyine amukorera ibimeze gute????

    Nidanger iby’ingirwa bahanzi bari hanze aha kandi ari indaya mbi zibunza zigamije gusenya ingo z’abandigusa!!!! wakoze sha nelly kumukosora wamuhaye gasopo pe, nubutaha uzamusekure asigarane inkovu izajya imuibutsa amarorerwa yakoze ku buryo n’umwana azasiga azajya amubaza ati mama hano wabaye iki????? Nkaba Nanabulira na knowless kuko hari indi kazarusenya yiharaje umugabo we kandi iniyita ngo ni za Barokore, natamufatira ingamba kababayeho

  • Ndabona uyu mudamu Nelly nawe yarahubutse cyane kuko iyo ushatse umuhanzi cyangwa umukinnyi wa filime uba ukwiye kwihanganira imyitwarire ituruka Ku kazi bakora.Njye kubyinisha umuhanzi nta kosa rikomeye mbibonamo. Ubutaha uyu Nelly azajye asigara mu rugo niba adashoboye kubyinisha umugabo. Ababishoboye bazajya bamwibyinishiriza!

    • Umusomyi sinemeranywa nawe kereka niba utazi amateka yabo kandi urebye neza iyi ndaya yari iri kumusinziriraho imuryaho umunyenga kandi iziko umugore we ari aho abikurikirana kandi ngo bari babanje guterana amagambo. urumva wowe nk’umugore igisigaye ari iki? Ahubwo uriya mugore ashobora kuba ari umurokore yaramusunitse ubundi asubira kwiyicarira nta kosora ryabaye kuko iyo ureba amashusho yashoboraga no kumusanga hasi akamukosora bya nyabyo.

Comments are closed.

en_USEnglish