DRC: Abo ku ruhande rwa Shaddary basabye Kiliziya Gatulika kwirinda

Nyuma y’uko  Inama nkuru ya Kiliziya gatulika muri DRC ivuze ko izi uwatsinze amatora y’Umukuru w’igihugu yabaye taliki 30, Ukuboza, 2018, abo ku ruhande rwa Emmanuel Ramazhani Shadary bayisabye kwirinda kwerekana aho ibogamiye. Ngo ibyo iri gukora ntibihuje n’itegeko nshinga rwa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo. Ihuriro ry’amashyaka ari ku butegetsi ari naryo ryatanze Shaddary […]Irambuye

Uganda: Ibice byinshi bya Kampala na Wakiso nta mashanyarazi bifite

Kuri uyu wa Gatandatu ibice byinshi bya Kampala na Wakiso byazindutse nta mashanyarazi bifite kubera inkumbi yasenye ibikorwa remezo biyatanga nk’amapoto. Umuyaga uremereye waraye uhushye mu murwa mukuru wa Uganda, Kampala, utimbura ibiti byinshi harimo n’amapoto ajyana amashanyarazi. Ikigo gitanga amashanyarazi kitwa Umeme nicyo cyazindutse cyandika kuri Twitter ko inkubi yatumye hari ababura amashanyarazi ariko […]Irambuye

Perezida Trump ngo ashobora gushyiraho ibihe bidasanzwe ku gihugu

Nta yindi mpamvu ituma Donald Trump atekereza gushyiraho ibihe bidasanzwe ku gihugu cye, ni ukugira ngo abe yabasha kubona ingengo y’imari yo kubaka urukuta rutandukanye igihugu cye na Mexique, bityo gushyiraho ibihe bidasanzwe byatuma akoresha ububasha bw’ikirenga Perezida wa America ahabwa n’itegeko nshinga. Ku wa gatanu nimugoroba Trump yahuye n’abakomeye mu ishyaka ry’Aba Demokarate bamwangiye […]Irambuye

Kiyovu Sports yatangiye umwaka itsinda Police FC ibitego 2-0

Intsinzi y’ibitego 2-0 nibyo byahaye ikipe ya Kiyovu Sports amanota atatu y’umunsi wa 13 wa shampiyona, batsinze Police FC ku kibuga cyo ku Mumena. Igitego cya mbere cy’umukino cyabonetse kuri penaliti yatewe na Armel Ghislain ku munota wa 83 nyuma y’ikosa ryakorewe Nizeyimana Djuma amaze gucenga ba myugariro ba Police FC bamushyira hasi. Nyuma y’umunota […]Irambuye

Muhanga: Abadozi bashyizwe mu cyumba kimwe ntibemerewe gusohoramo imashini

Bamwe mu bakora umwuga w’ubudozi bashyizwe ahantu hamwe babwiye Umuseke ko imashini zabo zafashwe bugwate bakaba badafite uburenganzira bwo kuzihavana. Ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko butarashyikirizwa iki kibazo. Aba badozi bavuga ko bahatiwe kujya gukorera mu nyubako nshya ya Gare bavanywe mu isoko rya Muhanga no mu Mujyi aho bakoreraga iyi mirimo. Bavuga ko bahawe igihe […]Irambuye

DRC: Abasaga 16 000 bahungiye muri Congo Brazzaville

Abantu 16 000 bahunze Congo Kinshasa nyuma y’imvururu zavutse mu kwezi gushize mu majyepfo ashyira uburengerazuba bw’igihugu, nk’uko byatangajwe na AFP. Raporo y’Umuryango w’Abibumbye wita ku Mpunzi (UNHCR), ivuga ko abahunze byatewe n’imvururu zavutse ahitwa Yumbi, mu Ntara ya Mai-Ndombe. Umuvugizi wa UNHCR, Andrej Mahecic avuga ko uku guhunga gushya nta sano bifitanye n’amatora ya […]Irambuye

Kugira ngo Huye ibe igicumbi cy’uburezi nihabeho ubufatanye – Dr

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri y’incuke, abanza n’ayisumbuye, Dr Isaac Munyakazi arasaba abayobozi b’ibigo by’amashuri n’abandi bafite aho bahuriye n’uburezi mu karere ka Huye gushyiraho ubufatanye buhamye hagati y’amashuri n’ababyeyi baharerera. Ibi yabibasabye mu nama yagiranye nabo ku munsi w’ejo ku wa kane tariki 3 Mutarama biga ku iterambere ry’uburezi mu karere ka Huye. Mu […]Irambuye

Nyamagabe ntibirarangira… uwari Gitifu w’Akarere yakatiwe gufungwa

Mu cyumba cy’Urukiko rwisumbuye rwa Nyamagabe Urugereko ruburanisha ibyaha bimunga ubukungu bw’igihugu mu masaha ya saa saba rwahamije ibyaha bibiri Twayituriki Emmanuel wahoze ari Umunyabanga Nshingwabikorwa w’aka karere ndetse n’uwari umunyamabanga we ahamwa no kuba ikitso, bahanishwa gufungwa umwe imyaka ine undi umwe. Hashize igihe kinini hari ibibazo mu buyobozi bw’Akarere ka Nyamagabe byatumye uwari […]Irambuye

Itsinda ry’abavandimwe ‘T & T’ bavuye muri Norway bajya gukorera

Abavandimwe babiri Timothee Tuyishime na Yves Tuyizere bishyize hamwe bashinga itsinda ry’umuziki baryita T&T, ubu basohoye indirimbo nshya bise ‘Adeline’ bayikorera mu Burundi bavuye muri Norway aho batuye. Aba basore babiri bava inda imwe, bavuye mu Rwanda muri 2004 bajya muri Norway bajyanwe no kwiga, ariko nyuma yo kuhamenyera niho batuye. Umwe muri bo yari […]Irambuye

Abasenyewe mu kubaka umuhanda Kayonza – Ngoma barasaba indishyi

Bamwe mu baturiye umuhanda wa kaburimbo uri kuvugururwa uhuza Kayonza na Ngoma bagaragaza ko hari ibyangijwe n’iyi mirimo, inzu zasadutse n’izasenyutse. Ubu barasaba ingurane ku byangijwe, ubuyobozi burabizeza ko uzajya kumurikwa bose barahawe ingurane z’ibyangiritse. Ni umuhanda uri kwagurwa no gutunganywa wa Kagitumba – Kayonza – Rusumo, imashini zitsindagira zangirije bamwe mu bahaturiye. Ubu hasigaye […]Irambuye

en_USEnglish