Digiqole ad

Mwiseneza afite amahirwe yo kurenga ijonjora rya kabiri adahatanye

 Mwiseneza afite amahirwe yo kurenga ijonjora rya kabiri adahatanye

Ijonjora rya kabiri muri Miss Rwanda 2019 rirakomeza kuri uyu wa gatandatu aho hazasererwa abakobwa 17 abandi 20 basigaye bakajyanwa muri Boot Camp. Mwiseneza Josiane ayoboye abandi mu majwi kuri Internet, bidahindutse niwe wajya Boot Camp adahatanye.

Mwiseneza kugeza ubu niwe ushyigikiwe cyane mu irushanwa
Mwiseneza kugeza ubu niwe ushyigikiwe cyane mu irushanwa

Uyu mwaka irushanwa rizaba muri Mutarama, igitaramo cyo guhitamo abazajya muri Boot Camp giteganyijwe kuri uyu wa gatandatu i Gikondo kuva saa kumi n’imwe.

Umukobwa umwe uzageza icyo gihe Arusha abandi gutorwa ku mbuga nkoranyambaga azahita akomeza atiriwe arushanwa.

Ubu ufite ayo mahirwe ni Mwiseneza Josiane, ifoto ye imaze gukundwa (Likes) zirenga ibihumbi 20 mugihe umukurikira ari mu bihumbi 16.

Nyuma yo gutorwa bazajya mu mwiherero w’ibyumweru bibiri maze tariki 26 Mutarama habeho irushanwa rya nyuma kuri Intare Conference Arena i Rusororo.

Ishimwe Dieudonne uzwi nka Prince Kid utegura Miss Rwanda yavuze ko abajya muri Boot Camp bazanyura mu marushanwa atandukanye.

Muri Boot Camp naho hazasezerererwa abandi abakobwa batanu binyuze muri ayo marushanwa bazajya bahakorera.

Ayo amarushanwa ni aya ’head to head challenge’ bisanzwe bikorwa muri Miss World no kwerekana imishinga yabo bagaragaza ibyo bahindura cyangwa bakora bikagirira benshi akamaro.

Uzaba uwa mbere ku majwo yo kuri Internet azakomeza adahatanye
Uzaba uwa mbere ku majwo yo kuri Internet azakomeza adahatanye

Bonaventure KUBWIMANA
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Mana yanjye mumbwirire Mwiseneza Dieudonne na bagenzi ko umunyarwandakazi Mwiseneza Josiane narenga amajonjora ya kabiri akagera muri Boot Camp adahatanye bazamureke akine Final competition kuko akunzwe na benshi natwe tutakurikiranaga ibyo gutora miss yaradukanguye turamutora. ndasabye yasitaye aza ubwa mbere amano ye turayabona turamukunda turamushyigikira tumusubizamo intege twivuye inyuma ntihazagire umusitaza bwa kabiri ngo batubihirize hatorwe za mukorogo. Mbaye nisabiye Josiana ndamwemera nka miss popularity wanjye nubwo ntamuzi ntaramubona amaso ku yandi.

  • Njewe na nenze umukobwa watutse uyu mwana wu
    Umukobwa ngo ni inguge birababaje kubona
    Umuntu yita undi inguge
    Iyo racisme and descrimination si nziza na gato
    Nubwo aziko instagram ye umuntu yamumenya abishatse
    Ariko iki kiba kerekana ko
    Abana bagifite imitima mibi
    Narinzi ko ari abazungu bita abirabura inguge none
    No mu muri iki kinyejana biracyakataje
    Wa mukobwa we si nkuzi ariko twese twakugaye
    Uyu ni ikiremwa muntu nkawe gifite umubiri ubabara
    Nkawe kuburyo babikwise washavura
    Uyu mwana yabagoreweho muri iyi minsi
    Iyo haba mu burayi ngo ubone ngo uraza kwishyura fr yo
    Ihohoterwa
    Nzishima natwe nibatore itegeko rihana umuntu
    Wese ukorera undi urwangano rushingiye ku ruhu
    Nkuyu yarakwiye guhanwa kuburyo atazongera
    Kwita abandi bana no ni babi noneho akongeraho ko ari inguge
    Birababaje
    Uyu mukobwa yarihanganye pe! Ndamwifuriza
    Kugera ku nzozi ze yifuza kuko adacibwa ni intege na abamutuks
    Abamwifotorezaho
    Ngo nta sanzwe ukagirano ntava amaraso nka ayabo

  • Ubundi Miss Rwanda y’ubushize ntabwo yaryoshye kubera umusemburo. Iyayibanjirije Igisabo cyarabishyuhije biracika. None ubu Josiane Mwiseneza yatumye igikorwa kimenyekana. Kwirukana cg gukura Josiane mu irushanwa byaba ari nko kwirukana Rayon muri championat y’umupira w’amaguru mu Rwanda.

  • iyo sms ituka Miss MWISENEZA Josiane,uwuntanga kuyigeraho ayitunyarukirize tumenye uwo muntu.

  • Uwamututse ararushwa n’ubusa tumuri inyuma

  • nyamara uwamututse buriya RIB yafungura dossier kbsa kandi ubuhanga bafite bashobora kumumenya kuko nicyaha kbsa ,ukora muri RIB usoma ayamakuru abibuire ababishinzwe bamukurikirane kuko gutukana nicyaha mubindi

  • mwiseneza josiane ndagukunda kd ndakuzirikana tutaziranye ndagushyigicyiye

  • Mwiseneza gogogo, ureke abo banyamashyari.

  • Mutubwire amazina akoresha kuri Instagram ye.

  • Umuseke wanze gutangaza iyo sms
    Kuko twayanditse hano
    Museke mureke kunyonga sms
    Kuko turashaka ko
    Kata zicika
    Umuntu agahabwa icyo yakoreye

Comments are closed.

en_USEnglish