Digiqole ad

Mushikiwabo yatangiye imirimo mishya

 Mushikiwabo yatangiye imirimo mishya

Kuri uyu wa Kane nibwo Louise Mushikiwabo wahoze ari Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga mu Rwanda yatangiye imirimo ye ku mugaragaro nk’umunyamabanga mukuru  w’Umuryango mpuzamahanga w’ibihugu bivuga Igifaransa ufite ikicaro i Paris.

Mushikiwabo atambuka aho agiye gutangira gukorera imirimo ye
Mushikiwabo atambuka aho agiye gutangira gukorera imirimo ye

Agiye kuri uyu mwanya asimbuye Umunya Canada Michaëlle Jean wasoje manda ye ya mbere y’imyaka ine (4) nk’Umunyamabanga Mukuru w’uyu muryango agatsindwa amatora yo kongera gushaka uyu mwanya.

Muri iki gitondo Michaëlle Jean akaba yahaye ububasha Louise Mushikiwabo uje kumusimbura.

Michaëlle Jean yasaga n’uwaterewe ikizere aregwa gusesagura umutungo w’umuryango wa OIF, ndetse ntiyashyigikiwe na Canada n’Intara ya Québec byari byiyunze ku bindi bihugu bya Africa n’Ubufaransa bishyigikiye umukandida wa Africa.

Mme Louise Mushikiwabo yari amaze hafi imyaka 10 ari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda. Amatora yo kumwemeza yabaye mu mpera z’umwaka ushize abera i Yerevan muri Armenie.

Louise Mushikiwabo abaye uwa kane uyoboye uyu muryango nyuma y’umunya Misiri Boutros Boutros Ghali (1997-2002), umunya Senegal Abdou Diouf (2002-2014) n’umunya Canada Michaëlle Jean (2014-2018).

Uyu munsi nibwo Mushikiwabo yakiriwe aho azakorera, mu bamwakiriye harimo abo bazakona ndetse na Michaëlle Jean yatsinze mu matora ubu akaba asimbuye.

Mushikiwabo asuhuza bamwe mubo bazakorana
Uwo asimbuye Michaëlle Jean ari mu bamuhaye ikaze mu mirimo mishya
Uwo asimbuye Michaëlle Jean ari mu bamuhaye ikaze mu mirimo mishya

UM– USEKE.RW

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish