Dream Team na Police begukanye shampiyona ya Taekwondo ya 2018

Ikipe ya Dream Taekwondo Club  na Police Taekwondo Club zegukanye igikombe cya shampiyona ya Taekwondo yasozwaga mu mpera z’icyumweru nyuma y’uko abakinnyi bayo mu byiciro bitandukanye begukanye imidali. Shampiyona ya Taekwondo y’umwaka w’imikino wa 2018 yatangiye tariki 3 kugeza kuri 5 Mutarama 2019. Dream Taekwondo Club yo mu Gatenga niyo yegukanye igikombe cy’ikipe yahize izindi […]Irambuye

Nyamitari abona Mwiseneza yakwigira kuri Lupita Nyong’o

Niba hari icyamamare ubu kivugwa mu Rwanda ni Josiane Mwiseneza uhatanira kuba Miss Rwanda, buri wese afite icyo kumuvugaho. Umuhanzi Patrick Nyamitari we arabona uyu mukobwa yakwigira ku cyamamare kuri Cinema kw’isi Lupita Nyong’o. Ubwamamare bwa Mwiseneza bushingiye ku kuva mu cyaro akaza kujegeza abakobwa bo ku migi bimenyerewe ko aribo bahatanira ikamba rya Nyampinga […]Irambuye

Umuco muhahano: Mu myambarire twemere duhahe n’ibirohwa?

*Ababyeyi banenga imyambarire y’ab’ubu, Mayor ati “ni bo batabakebura” Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco igaragaza ko umuco ugaburirwa n’inkingi eshatu ari zo; umurage, ibihangano n’ibihahano. Imyambarire y’ubu iri mu mico mihahano ntivugwaho rumwe kubera isa nk’iyototera gutokoza indangagaciro yo kwiyubaha, kwanga umugayo no kurangwa n’ubumanzi. Bamwe mu baturage bo mu karere ka Nyagatare bavuga ko imyambarire […]Irambuye

Abanyonzi basabwe kugira amatara ku magare ngo babashe gukora amasaha

Mu nama iheruka guhuza inzego zinyuranye, izishinzwe Umutekano n’Ikigo k’Igihugu cy’Amakoperative (RCA), hafashwe umwanzuro wo gusaba abanyonzi bose kugira bimwe mu byangombwa, nk’amatara ku magare, ubwishingizi, no kwambara ingoferi zabugenewe kugira ngo barusheho kunoza akazi bakora. Umwe mu myanzuro y’iyi nama y’umutekano yabaye mbere gato ya Noheli 2018, uvuga ko ugira uti “Abanyonzi badafite amatara […]Irambuye

Guverinoma ntizihanganira ‘abatekinika’ imibare – Dr Ngirente

Bugesera – i Nyamata none hatangiye inama yitwa “Rwanda Local Government Delivery Forum 2019” igamije gushaka uko imikorere y’inzego z’ibanze irushaho gutanga umusaruro, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu avuga ko hakiri ibibazo muri izi nzego, Minisitiri w’Intebe avuga ko hakiri n’icyo gutanga imibare itari yo, yibukije ko iki ubu gihanwa n’itegeko. Iyo inzego z’ibanze zikoze nabi, zidakorana […]Irambuye

Ikibuga cya Bugesera imvura yakigize isayo umukino urasubikwa

I Nyamata kuri iki cyumweru, Bugesera FC yari yiteguye ko ishobora kuvana amanota atatu ku Magaju FC kuko iyi kipe ubu ariyo nsinga ngufi imaze gutsindwa imikino umunani, inganya ibiri itsinda rimwe gusa. Ariko imvura yaguye ikibuga gisanzwe ari imbuga gusa kirangirika, umukino wari wimuriwe ku Kicukiro nyuma ugumishwa i Nyamata. Ab’i Nyamata, i Maranyundo, […]Irambuye

Ifunguro riruta ayandi mu 2019

Ifunguro ryo ku Nyanja ya Mediterane niryo ryatoranyijwe nk’ifunguro ryiza ry’uyu mwaka wa 2019 mu ndyo zigera kuri 41 zatorayijwe ku isi nk’uko byatangajwe mu cyumweru gishize. Nibwo bwa mbere ibiryo byo kuri iyi Nyanja bibaye ibya mbere mu byiciro byinshi; ifunguro ryiza mu ndyo zikwiriye, ifunguro riruta andi arimo imboga, ifunguro ryiza kuri diyabete, […]Irambuye

Ruhango: Abayobozi b’Amashuri 31 bimuwe bitunguranye aho bakoreraga

Abayobozi b’ibigo by’amashuri 31 bimuriwe ahandi, bamwe bajyanywe kure y’ingo zabo, bavuga ko kubahindurira ibigo byakozwe mu marangamutima. Ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko gukora izi mpinduka bigamije gutanga umusaruro no kuzamura ireme ry’uburezi. Kuwa gatanu w’Icyumweru gishize nibwo Abayobozi b’Amashuri batandukanye bahawe amabaruwa abahindurira imyanya mu buryo bavuga ko butunguranye. Aba bakozi babwiye Umuseke ko hari […]Irambuye

Gabon: Guverinoma yahakanye ko Ali Bongo yahiritswe

UPDATE/10h30 AM: Guy-Bertrand Mapangou  Minisitiri w’itangazamakuru akaba n’umuvugizi wa Guverinoma muri Gabon yahakanye ko ingabo zafashe ubutegetsi, avuga ko ababigerageje ubu batawe muri yombi kandi ibintu byasubiye mu buryo mu masaha atatu gusa. Abasirikare bacye ngo nibo bakoze igitero kuri Radio ya Gabon batangaza ihirikwa ry’ubutegetsi. Minisitiri Mapangou avuga ko ingabo za Gendarmerie zahise zihagaba […]Irambuye

en_USEnglish