Digiqole ad

Umuco muhahano: Mu myambarire twemere duhahe n’ibirohwa?

 Umuco muhahano: Mu myambarire twemere duhahe n’ibirohwa?

*Ababyeyi banenga imyambarire y’ab’ubu, Mayor ati “ni bo batabakebura”

Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco igaragaza ko umuco ugaburirwa n’inkingi eshatu ari zo; umurage, ibihangano n’ibihahano. Imyambarire y’ubu iri mu mico mihahano ntivugwaho rumwe kubera isa nk’iyototera gutokoza indangagaciro yo kwiyubaha, kwanga umugayo no kurangwa n’ubumanzi.

Bamwe mu baturage bo mu karere ka Nyagatare bavuga ko imyambarire y’urubyiruko rwo muri iki gihe ihabanye n’uburyo Abanyarwanda bakwiye kwambara kuko umunyarwanda wo hambere yambaraga yikwije ku buryo cyabaga kizira kugaragaza bimwe mu bice bye by’ibanga.

Murangira Cosma utuye mu kagari ka Gahuriro mu murenge wa Rukomo iki kibazo kigaragara cyane ku bari n’abategarugori batagishaka guhisha ubwiza bwabo kandi ari byo byaranze ba nyina na ba nyirakuru.

Anenga ababyeyi b’abagore batatiriye inshingano zo gukebura abana babo ahubwo bakaba na bo Bambara iyo myenda ku buryo ari bo bari guha urugero rubi abana babo.

Abihuza n’ikibazo k’inda zitateganyijwe kiri gufata intera muri iyi minsi kuko bitera irari abasore n’abagabo bagashakisha uburyo bwose baryamana n’abo bakobwa kuko baba babasembuye babereka ubwiza bwabo.

Ati “Aratambuka ku basore n’abagabo bakaba bamuhanze amaso, bareba iyo ntambuko ye, uko ateye kose bakaba barakureba, ayo matako bakaba barayareba, abadashoboye kwihangana bagasigara bamukubitira agatoki ku kandi ubundi agashakisha uburyo bazaryamana.”

Ngo babyumvaga mu mujyi wa Kigali ariko ngo uyu mwera wakwiriye mu gihugu hose, agatunga agatoki ikoranabuhanga by’umwihariko television birirwa bareba zigaragaza abahanzi b’iburayi babyina bambaye ubusa.

Uyu mubyeyi avuga ko abanyarwandakazi bakwiye gukomera ku muco wabo wo kwambara bakikwiza kuko bakomeje guhaha imico y’imahanga byazatuma u Rwanda ruta umwimerere warwo.

Ati “Abantu nibazana iby’ibugande, bakazana iby’iburayi, ibyo muri amerika abantu bakabitora ngo basanze ari byo bigezweho, ubwo se igihugu ntikibaye imvange!”

Bamvugubusa Gerard uvuga ko imyenda y’abakobwa bo muri iki gihe ari ‘impenure’ [imyenda migufi], agaruka ku ngaruka z’iyi myambaro, agatanga urugero rw’umukobwa wigeze gufatwa ku ngufu ubwo yari yagiye mu isoko.

Ati “None se umuntu utata amafaranga hano hasi ngo ayatoragure, ni ukubanza kumanuka nk’uri kumanuka ku ngazi.”

Uyu musaza unanenga abasore b’ubu bambara amapantalo yenda gutakara [babyita pocket down] avuga ko abanyarwanda badakwiye kumera nka wa wundi wabonye isha itamba agata n’urwo yari yambaye, akabasaba gukomeza kwambara uko abo hambere bambaraga kuko byabaheshaga agaciro n’icyubahiro.

Agaruka kandi ku mapantalo abasore basigaye Bambara agaragara nk’ayagiye acikagurika nko mu mavi n’ahandi [bita déchiré].

Ati “Buriya se ariya ni yo majyambere? Nta terambere ryo kwambara imyenda yacitse, njye mbere najyaga ngira ngo n’imbeba zayiriye ariko nareba abayambaye nkabona n’abo mu bakire ntaho bahurira n’imbeba. Hari n’abakabya ku buryo uba ubona umubiri wabo, biriya se wabishima?”

Umuyobozi w’akarere ka Nyagatare, Mushabe David Claudian avuga ko ababyeyi bari gutiza umurindi izi ngeso mbi kuko batatiriye inshingano zabo bakaba batagishyira igitsure gikwiye ku bana babo.

Ati “Umwana w’umukobwa atunga telefoni utamuhaye ukabyihorera warangiza ukavuga ngo yarakunaniye biba byagenze gute? Umwana w’umukobwa yambara ubusa afite se na nyina bakabimwemerera…”

Avuga ko nubwo hari ikigero abana bageramo bakigenga ariko ko imyitwarire yabo iba ishinze imizi ku y’ababyeyi babo cyangwa uko babatoje ku buryo uko umwana yakuze ari ko azakomeza kwitwara no mu gihe yageze mu myaka y’ubukure.

Abakuru banenga imyambarire abato bahashye
Abakuru banenga imyambarire abato bahashye

Guhaha ibirohwa…

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inteko Nyarwanda y’Ururimo n’Umuco, Dr James Vuningoma avuga ko umuco ugenda ukura, ukagaburirwa na ziriya nkingi eshatu zirimo ibihahano ariko ko abantu batajya guhaha ibibi ngo abantu bemere ko byinjira mu muco wabo.

Avuga ko buri mwenemuco afite uruhare rwo kuwubungabunga no kutemera ko hari uwuzanamo ico bityo ko igihe cyose babonye uzanye ikinyuranyije n’indangagaciro nyarwanda akwiye kucyamagana kugira ngo kidashinga imizi mu banyarwanda.

Atanga urugero rw’umuhanzikazi Odda Paccy wagiye ashyira hanze amafoto yamamaza indirimbo ze, yagaragazaga ibitesha agaciro abari n’abategarugori b’u Rwanda.

Akavuga ko kabone nubwo ariya mafoto yaba asobanura ubutumwa z’ibihangano bifitiye akamaro abanyagihugu ariko adakwiye gutandukira ku muco wabo kuko ntacyo wawunganya.

Uyu muyobozi mu Nteko Nyarwanda y’Ururimi n’umuco avuga ko mu bibazo byugarije umuco n’ururimi rw’Ikinyarwanda Abanyarwanda bose ari abarwayi kuko ntawe utasangana inenge muri izi nkingi zihetse umuco w’Abanyarwanda.

Ati “Gusa ikiza ni uko twese turi n’abaganga b’ubwo burwayi twese dufite.”

Martin NIYONKURU
M– USEKE.RW

0 Comment

  • Aba badentistes ndabona bameze neza.

  • hanyuma ngo 3000 nabarenga batarengeje 19 barabyaye…bajye babara abafashwe ku ngufu, kuko mu tubare tumwe aba 15 bambara ubusa bakajya n kubyina, batahana nande? kwa nde? ubwo bubare leta iba iri he…abatangaza ababyaye(abatewe inda baba bari he?
    Ariko navuze ko umuti ukomeye ku kibazo cya bakobwa bakomeje kubyara bakiri mu myaka yo kwitabwaho.
    1) Abana batangira secondaire bakajya kwibana kure yaba byeyi
    2) Adolescence tinage..itangira bibana…si ubusambanyi bakabura nuwamira…kuko nabo baba bashyushye
    3) mu gihe cyuburumbuke umukobwa yijyana kuri wa muhungu yaramazee iminsi yima kuko nawe aba aribwa…ngiyo yanda
    4) abakobwa basigaye batangira uburaya kare 12-13 kuri iyo myaka…gusa umugabo wese cg umuhungu wasambanije umwana uri munsi ya 17 hari hakwiye kujyaho itegeko ryanditse ..rivugwa ahantu hose ko kizira kikaziririzwa yaba ari maraya cg ari mayibobo kirazira gusambana nawe kuva afite cg ataragera kuri myaka 17.
    5) batangira bambara ubusa..ababazi bakareba hirya ariko ni uburyo bwo kugurisha…(abakera ngo agaseke gapfundikiye…abubu ngo ngo mbikunze kwambara nukutambara byose ni bimwe…kuki????yosiete irebera hanyuma bikavuza induru babonye havuyemwo umusaruro none abasambana muzi ngo bakuramwo iki iyo atari inwara ni inda!!
    Muzabaze mu bihugu nka Sweden nibo bavuga ngo umwana ashatse gusambana afite imyaka 10 mureke abwige….mwishule bamwigisha ubukingirizo inshinge..ariko nabo abakuramwo inda uwa babarabo barabyoroheje ni ubushake gukuramwo inda igihe cyose ushatse…nubwo ..bitigeze bigira ingaruka nziza ku mubiri..ariko utabyaye ukayikuramwo birabashimisha kuruta umugejeje hanze….wayisamye wanayibyara….

Comments are closed.

en_USEnglish