Digiqole ad

Gabon: Guverinoma yahakanye ko Ali Bongo yahiritswe

 Gabon: Guverinoma yahakanye ko Ali Bongo yahiritswe

UPDATE/10h30 AM: Guy-Bertrand Mapangou  Minisitiri w’itangazamakuru akaba n’umuvugizi wa Guverinoma muri Gabon yahakanye ko ingabo zafashe ubutegetsi, avuga ko ababigerageje ubu batawe muri yombi kandi ibintu byasubiye mu buryo mu masaha atatu gusa.

Abasirikare bacye ngo nibo bakoze igitero kuri Radio ya Gabon batangaza ihirikwa ry’ubutegetsi. Minisitiri Mapangou avuga ko ingabo za Gendarmerie zahise zihagaba igitero bamwe muri bo bagafatwa, Lt Ondo Obiang watangaje ‘Coup’ we akaba yacitse.

Muri iki gitondo, ingabo zafashe ubutegetsi muri Gabon zibuvanyeho Perezida Ali Bongo Ondimba. Abasirikare bafashe ahantu h’ingenzi mu butegetsi harimo na Radio, bavuga ko bagenzura Libreville kandi ko ibintu byahindutse. Nyuma y’ibi hari abaturage bagiye mu mihanda bishimira icyo gikorwa.

Ikinyamakuru Gabonactu kiravuga ko itsinda ry’abasirikare bo mu mutwe urinda umukuru w’igihugu ariryo ryatangaje ko ryafashe ubutegetsi ku ngufu.

Nyuma yo gufata radio,  Lieutenant Ondo Obiang Kelly usanzwe wungriije umuyobozi mu ngabo zirinda Perezida Bongo niwe wasomye itangazo ry’iki gikorwa cyabo.

Yavuze ko mu masaha macye bashyiraho Inama y’igihugu yo gusubiza ibintu ku murongo.

Inzira zigana aha kuri Radio zirafunze, ndetse ngo humvikanye amasasu hafi y’inyanja muri Libreville.

Lieutenant Ondo Obiang yavuze ko bafashe ubutegetsi bagamije kugarura Demokarasi no ‘kubohora’ abaturage ba Gabon.

Uyu musirikare yavuze ko bashingiye ku buzima buhagaze nabi bwa Perezida Ali Bongo utagishoboye inshingano nk’umukuru w’igihugu. No kuba ngo abamuri hafi bakomeza kumugira umuntu ukomeye kandi atagifite intege z’umubiri nk’uko ngo byagaragaye avuga ijambo ry’umwaka.

Yavuze ko we na bagenzi be bashingiye ku kuba hari abagenerali bakonaniwe kurengera abaturage ahubwo bagashyira inyungu zabo imbere, we n’abandi basirikare bafashe umwanzuro wo kuvanaho ubutegetsi bwa gisiviri.

Perezida Bongo uri ku butegetsi kuva 2009, amaze iminsi mu ntege nke z’uburwayi, gusa aherutse gutangaza ijambo ryo kwifuriza abaturage umwaka mushya aho ari kwivuriza muri Maroc.

Hari amakuru yemeza ko Général Jean Philippe Ntumpa Lebani ari we  uyobore iyi nama (Conseil de la restauration) imaze guhirika Perezida Ali Bongo.

Général Lebani mu 2009 yarafunzwe acibwa urubanza 2011 ahanishwa gufungwa imyaka itanu azira gushaka gukora coup d’etat, 2012 yagiriwe imbabazi na Perezida Bongo ararekurwa. 2014 yatangaje ko afite ubushake bwo gukorera igihugu cye kuko yari yarashyizwe ku ruhande.

Aba basirikare nyuma yo gusoma iri tangazo bahise bafunga Radio Gabon ntiyongera kuvuga, mu mugi wa Libreville kuva saa moya z’igitondo humvikanye amasasu menshi bituma abari bazindukiye mu kazi bahita basubira mu ngo zabo.

Gen Ntumpa Lebani biravugwa ko ari we izi ngabo zagize umuyobozi mushya
Gen Ntumpa Lebani biravugwa ko ari we izi ngabo zagize umuyobozi mushya
Umwe mu basirikare asohotse kuri Radio y'igihugu bamaze gutangaza ko bavanyeho ubutegetis bwa gisiviri
Umwe mu basirikare asohotse kuri Radio y’igihugu bamaze gutangaza ko bavanyeho ubutegetis bwa gisiviri
Lieutenant Ondo Obiang Kelly avuga ko bavanyeho ubutegetsi bwa Bongo
Lieutenant Ondo Obiang Kelly avuga ko bavanyeho ubutegetsi bwa Bongo

UM– USEKE.RW

0 Comment

  • iby Africa biranze bibaye agatereranzamba, reka abazungu baduce amazi pe nitwe tubyitera. ntewe ikimwaro no kuba umunyAfrica.

    • Dictators bose bo muli Africa bashyiraho Presidential Guard irusha imbaraga regular army.Niyo mpamvu Presidential Guard ariyo yonyine yakora Coup d’état.Nicyo cyashobora “IBINANI” byose byanga kurekura ubutegetsi,kubera ko biba birinzwe na Presidential Guard.Byibeshya ko ubutegetsi ari “umurage” byahawe n’ababyeyi.IMBUNDA zituma batarekura ubutegetsi,nitwe tuzigura mu misoro.

  • USA yari imaze iminsi mike yohereje ingabo muri Gabon ngo zigiye gucunga umutekano wa RDC kumbi yariri ku isiri yibigiye kuba muri Gabon. Nanjye nagatangaye uburyo ingabo zo gucunga umutekano muri congo aho kujya brazaville, rwanda, uganda, burundi zijya kuwucungira muri gabon. Muri make ubutegetsi bwo muri gabon bwahiritswe na USA yifashishije bamwe mu basirikare ba gabon.

  • Yampayinka! Coup d’Etat muri 2019?
    Afurika ifite ubudasa pe!

    • Aba bantu bashaka kuyobora ibihugu kugeza bashizemo umwuka bateza ibibazo bikomeye Africa. Kugera n’aho baza kuri za TV ngo baje kunyomoza ko batapfuye!! Nk’uyu yaburazwe na se, nawe wari ubumazeho hafi imyaka 40, wakwibwira ko ibihugu ari isambu y’umuryango. Ntakuntu rero za coup d’état zarangira tugifite bene iyi miyoborere. Biteye isoni n’agahinda.

  • Mujye mureba ababutsimbararaho kugeza no ku buriri bw’indembe uko babuvaho! Guhirikwa n’ingabo zakurindaga, kandi ari zo uba warashyize ku ibere, uziha byose izindi ngabo zitagira! Kwringira ingabo ukandamiza abaturage, ni nka bimwe ngo byo kwiringira ijosi rikakubyarira umwingo. Biryoha biryana. Ariko bariya CDEAO iraje ibasarane, mbona yo ipfa kugira igitsure.

  • Aba ni ba basirikare 80 Trump yohereje hariya bakoze iyi coup! Gabon n igihugu cya gatanu muri Africa gicukura petrol byinshi. Ubwo rero birumvikana States yongeye yabonye utugunguru twinshi two kubika. Gusa ibi bintu birarambiranye muri Africa yacu pe. Ubu tuzahora muri uru kugeza ryari?? Ubuse tuzubahwa ku isi bigenze gute? Nka buriya Ondimba yakabaye yaremeye akarekura ubutegetsi bukajya mu maboko y’abacivilians hakiri Kare nkuko constitution yabo ibiteganya kuko yagize stroke yaje gutuma agira hemiplegia. Ntabwo rwose yari kubasha gukomeza kuyoborana buriya burwayi bwe. Shame on Africa

  • Iyi putch njyewe ndayishyigikiye 100%.

  • Iyo kudeta yaburijwemo. Namwe nimukore update.

  • Ntewe ikimwaro nokuba ndi umunya frica.

    Abanya frica barakabije rwose.

  • NIZERE KO NINGABO NTAVUZE ZIRIMO KUMVA ICYO IZINDI ZAKOZE ABAPEREZIDA BIHA KWIMBWIRA KO BAZATEGEKA MPAKA ARUKO UKUBOKO BAGUCIYE BAJYE BAREBERA KUBANDI IBIRIMO KUBABAHO UTEGETSE MANDA EBYIRI UBA WEMEREWE NAMATEGEKO UKAREKURA ANABANDI BAGATEGEKA WABA IKI KUMVA KO AUZAVA KUBUTEGETSI ARUKO UMAZE G– USENYA IBYO WITWA NGO WAGEZEHO NAWE BIKAGUHITANA IBYO NTA MBWENGE BURIMO NI UBUJIJI NKUBUNDI MBWOSE KABISA TWIGIRE KU MATEKA TWUBAKE EJO HAZAZA

  • Ziriya mbwa bagiye kuzica,izo bababariye bazifunge,uwazishutse yigaramiye.

  • Nta coup d’état igishoboka muri uyu mwaka… bariya ubu bari kuboroga

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish